Digiqole ad

Nigeria: Perezida Buhari yagennye umuyobozi w’ingabo zizahashya Boko Haram

 Nigeria: Perezida Buhari yagennye umuyobozi w’ingabo zizahashya Boko Haram

Umusirikare washyizweho gukurira ingabo zizarwanya BOKO HARAM

Maj Gen Iliya Abbah yagizwe umuyobozi w’umutwe w’ingabo ushinzwe kurwanya Boko Haram akaba yasimbuye kuri uwo mwanya Brig-Gen. T. Y. Buratai uherutse kugirwa umugaba mukuru w’ingabo za Nigeria na Perezida mushya Mohammad Buhari.

Umusirikare washyizweho gukurira ingabo zizarwanya BOKO HARAM
Umusirikare washyizweho gukurira ingabo zizarwanya BOKO HARAM

Gen Iliya Abbah yari asanzwe ayobora ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Delta du Niger.

Uyu musirikare washyizweho asimbuye Buratai wari wagerageje, guhera mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka kwitwara neza mu ntambara zo guhashya uwo mutwe wa Boko Haram.

Uyu mutwe w’ingabo washyizeho mu rwego rwo kurwanya abarwanyi b’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Kisilamu ba Boko haram wayogoje ibintu mu majyarugura ya Nigeria ndetse no mu bindi bihugu bituranyi nka Chad na Cameroun.

Ni ingabo zihuriweho n’ibihugu bya Nigeria, Cameroun na Chad ukagira icyicaro mu murwa  mukuru w’igihugu cya Chad N’Njamena.

Umutwe wa Boko Haram ukomeje kuvugwaho ibikorwa bibisha byo guhitana abantu no gushimuta abandi muri ibi bihugu cyane cyane mu majyaruguru ya Nigeria.

Abubakar Shekau umuyobozi wa BOKO HARAM nta we uzi aho aherereye
Abubakar Shekau umuyobozi wa BOKO HARAM nta we uzi aho aherereye

Metro

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

en_USEnglish