Digiqole ad

Nigeria: Nyuma ya Boko Haram, ubu havutse undi witwa Kala Kato

Mu gihe ikibazo cya Boko Haram kitarakemuka muri Nigeria kubera  ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bushingiye ku gushaka kumvisha abanyanigeria ko bagomba kugendera ku mahame y’idini ya Islam, ubu havutse undi witwa Kala Kato nawo wa kislam.

Umuyobozi wa Leta ya Nayija ivugwamo Kala Kato
Umuyobozi wa Leta ya Niger ivugwamo Kala Kato

Uyu mutwe watangiriye muri Leta ya Niger ko mu Majyaruguru y’Uburengerazuba, uyu mutwe wo ngo ugendera ku bitekerezo bitandukanye kandi birwanya ibya  Hadisi(Hadith) bisanzwe  byemewe muri  Islam.

Umuyobozi wa Police muri iriya Leta ASP Richard Adamu  yabwiye Ikinyamakuru Daily Trust  uwo mutwe wigisha inyigisho zitandukanye cyane nizo Idini rya Islam rigenderaho kandi biteye abatuye kariya gace impungenge nyinshi.

Dr Babangida Ayilu Umuyobozi wa Leta ya Niger afitiye impungenge uyu mutwe mushya wa Kisilamu, uvuga ko nawo witeguye kwinjiza amatwara yawo muri rubanda ku neza cyangwa ku nabi.

Yagize ati:“Mu gihe tugihanganye na Boko Haramu,duhangayikishijwe n’ivuka ry’undi mutwe mushya ugendera ku mahame akakaye ya Kisilamu witwa Kala Kato ukorera mu gace ka Rafi muri Leta  ya Niger” (Imwe muri 37 zigize Nigeria)

Hadisi ni urutonde rw’amabwiriza yanditswe n’abanyabwenge b’Abisilamu agamije kubafasha gutandukanya ibintu bifite akamaro n’ibitagafite cyangwa bifite akamaro gake ugereranyije n’ibindi(Sanad cyangwa Sahih bitandukanye na Matn).

Umutwe wa Boko Haramu umaze igihe iteza ibyago Abanyanijeriya kandi Leta Zumwe Ubumwe z’Amerika zawushyize ku rutonde rw’imitwe y’Iterabwoba ziyemeje kurwanya.

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • MUGIRE AMAHORO Y ‘IMANA
    INYANDIKO ZANYU MUZANDIKANA UBUHANG CYANE KANDI MUKOMEZE IYO NZIRA MURANGWA N ;UKURI
    ISLAM IFITE UMURONGO NGENDERWAHO TWASIGIWE N ;INTUMWA Y’IMANA MUHAMMAD AMAHORO NIMIGISHA BY’IMANA BIBE KURI WE
    BBIRASHOBOKA KO HARI ABARENGERA NDAVUGA MU KUJYA KURI EXTREME YO HEJURU CYANGWA HASI IGISABWA KANDI KINAKWIYE NI UGUFATA INZIRA YO HAGATI KUKO ARI YO ISLAM ITWIGISHA MURI BYOSE MU MATEGEKO YAYO MURI PHILOSOPHY YAYO NA CIVILISATION YAYO NSABA ABANYAMAKURU KWEGERA ABASOBNUKIWE NEZA NA ISLAM KUBASOBANURIRA NEZA CYANE CYANE KU MITWE YIYITIRIRA ISLAM MU GIHE USANGA IMIGIRIRE YAYO (ACTIONS) INYURANYE NA ISLAM .

  • Njyewe aho mwanditse Hadith icyo bisobanura ntabwo ari byo bibaye byiza mwakwegera abamenyi bacu bakabasobanurira mearning yayo!!! Sawa mu rakoz

Comments are closed.

en_USEnglish