Digiqole ad

Nigeria: Hatahuwe abakozi 24 000 bahembwa na Leta batabaho

 Nigeria: Hatahuwe abakozi 24 000 bahembwa na Leta batabaho

Ubukungu bwa Nigeria bwahuye n’ikibazo cy’ibiciro by’ibikomoka kuri petrol bitameze neza

Leta ya Nigeria yakuye abantu babarirwa ku 24,000 ku rutonde rw’imishahara nyuma y’igenzura ryakozwe ryagaragaje ko abo bantu batabagaho ndetse batigeze bakorera Leta nk’uko bivugwa na Ministeri y’Imari.

Ubukungu bwa Nigeria bwahuye n'ikibazo cy'ibiciro by'ibikomoka kuri petrol bitameze neza
Ubukungu bwa Nigeria bwahuye n’ikibazo cy’ibiciro by’ibikomoka kuri petrol bitameze neza

Aba bakozi baringa batwaraga Leta ya Nigeria asaga miliyoni 11,5 z’amadolari ya America buri kwezi.

Igenzura ni imwe mu ntwaro Perezida Muhammadu Buhari, yavuze ko azifashisha mu kurwanya ruswa n’abanyereza umutungo wa Leta.

Ruswa n’isesagurwa ry’umutungo wa Leta byabaye umuzigo ukomeye ku iterambere ry’ubukungu bwa Nigeria, Leta yiyemeje gukuraho izo nzitizi.

Nigeria ni igihugu gifite ubukungu bunini cyane muri Africa, ni igihugu cya mbere gicukuru kikanacuruza petrol kuri uyu mugabane, gusa ubukungu bwayo busa n’ubwagize ikibazo bitewe n’ibiciro bya petrol byagabanutse ku isoko.

Ifaranga rya Nigeria, Naira ryagize ibibazo byo guta agaciro, bituma isoko ry’imigabane rigwa mu buryo butabayeho mu myaka 10 ishize.

Igenzura ryatangiye mu Ukuboza 2015, rikoresha amakuru ahari atangwa na banki bagenzura uko imishahara yagendaga itangwa.

Ubwo buryo bwabashije gutahura ko hari bamwe mu bakozi bahembwaga ariko amazina yabo adahuye n’ayanditse kuri konti zabo.

Iri genzura kandi ryasanze abakoresha bamwe barahembwaga amafaranga agaca kuri konti zitandukanye.

Umujyanama wa Minisitiri w’Imari yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko, abakozi ba baringa, 23 846 bahanaguwe ku rutonde rw’abahembwaga na Leta.

Minisiteri y’Imari ivuga ko ubu buryo bukoresheje ikoranabuhanga buzakomeza kwifashishwa mu gihe runaka cyagenwe kugira ngo hakomeze gutahurwa bene ubu bujura.

Abayobozi bo muri Nigeria bavuga ko ingambwa zafashwe mu kurwanya ruswa zizafasha igihugu kwirinda ko hari abantu babura akazi bari basanzwe bagafite.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish