Digiqole ad

Ngororero igiye kuzuza Stade ubu imaze gutwara asaga MILIYARI Frw

 Ngororero igiye kuzuza Stade ubu imaze gutwara asaga MILIYARI Frw

Stade ya Ngororero aho igeze aha imaze gutwara Miliyari.

Akarere ka Ngorororero karimo gusoza ikiciro cya kabiri cyo kubaka Stade y’Akarere iherereye mu Kagari ka Kabagari, Umurenge wa Ngororero, aho igeze ngo ikaba imaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari.

Stade ya Ngororero aho igeze aha imaze gutwara Miliyari.
Stade ya Ngororero aho igeze aha imaze gutwara Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni Stade yubatse hagati y’imisozi miremire, ahantu ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeza ko ari honyine hashobokaga kuba hakubakwa Stade muri aka Karere k’imisozi miremire.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororo buvuga ko mu byiciro (phases) bibiri byo kubaka iyi Stade, bamaze kuyitangaho amafaranga agera ku kayabo ka Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1 000 000 000 Frw), ahanini ngo yongerewe n’umuhanda ujya aho stade yubatse nawo bateganya gushyiramo Kaburimbo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko kubera ubushobozi bw’Akarere iyi stade bayubatse mu byiciro bitandukanye.

Ati “Ubu turi kurangiza ikiciro cya kabiri ariko turateganya n’icya gatatu aho iriya stade tuzayishyiraho Tapi. Ni inzozi dufite kuko natwe dushaka gutera imbere, ntabwo dushaka ko abaturage bacu bazajya bajya kureba Tapi i Kigali.”

Uyu muyobozi wa Ngororero, Ndayambaje kandi avuga ko Stade nimara kuzura bazubakaho n’ibindi bibuga by’indi mikino ku ruhande.

Agira ati “Muri stade harimo amazu meza cyane azadufasha gucumbikira abantu bashobora kuza kuharuhukira bagakora Siporo cyangwa kuhakorera umwiherero. Ni umushinga murekure uzagenda wiyongera uko iminsi igenda ihita, dutera imbere.”

Mayor Ndayambaje kandi avuga ko stade niyuzura bazashinga n’ikipe ku buryo nabo bazajya bahangamura amakipe akomeye.

Ati “Turateganya gushyiraho ikipe, ntabwo twakubaka stade tugashyiraho amafaranga angana kuriya tutazashyiraho ikipe, kandi urubyiruko rwacu rufi ubushake, n’ubu hano mu Gasanteri ka Ngororero dufite ikipe y’urubyiruko yitwa ‘morning sport’.”

Iyi Stade uyu munsi niyo yakiriweho Umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame uri kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda.
Iyi Stade uyu munsi niyo yakiriweho Umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame uri kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda.

Kuradusenge Janvier, umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage we avuga ko iyi stade ari igikorwaremezo kizatuma abantu batinyuka bakajya bajya muri Ngororero.

Ati “Turashaka ko abakinnyi bazajya baza muri Ngororero mu mwiherero, bagakora imyitozo muri aya mahumbezi ya Ngororero.”

Kuradusenge avuga ko ubu batangiye igikorwa cyo gushaka abakinnyi bafite impano mu Karere kugira ngo babe bategurwa, ku buryo ngo nko mu myaka ibiri iri imbere bazaba bafite ikipe ishobora gusohokera Akarere igakina n’amakipe y’utundi turere, cyangwa ikazanazamuka no mu byiciro bihatanira ibikombe (division).

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bushaka kandi no gukomeza guteza imbere imikino gakondo nk’uwo ‘kunyabana’ bakina bakoresha ikoni, kugira ngo ikomeze gususurutsa abaturage.

Ngororero kandi ngo Ndetse n’umukino wo kwiruka dore ko ngo kuba babarizwa mu misozi miremire bibahesha amashirwe yo kuba bakwitwara neza mu mukino wo kwiruka, dore ko ubu banatangije isiganwa ry’amaguru bise ’20 KM de Mukore’.

Iyi stade ngo nimara kuzura izajya ikurura abantu baze kuhakorera umwiherero.
Iyi stade ngo nimara kuzura izajya ikurura abantu baze kuhakorera umwiherero.
Iyi stade ngo nimara kuzura bazahita bashyiraho ikipe.
Iyi stade ngo nimara kuzura bazahita bashyiraho ikipe.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ariko noneho aka ni akumiro: none se stade muvuga irihe? Izi escaliers ku mafoto se nizo muvuga zatwaye miliyari? Ikibanza cyo buriya ni abaturage bagiye basiza ku muganda!

  • Aha nta miliard rwose ayamafaranga yarariwe, ubwo icyo mbonye aha niki koko? PAC NI ITABARE KARABAYE.

  • Miliyati ntana tapis synthetique irimo?

  • Miliyari? Muzubaka na kaburimbo ijyayo?
    Ndabona yubatse mu kabande.

  • Miliyari ndagaswi. Ariko ifaranga ry’u Rwanda ubanza ryarataye agaciro koko

Comments are closed.

en_USEnglish