Digiqole ad

Ndayisaba yaratubeshye cg yarabeshywe. Ngo ntituzarenza iminota itanu ku cyapa!

 Ndayisaba yaratubeshye cg yarabeshywe. Ngo ntituzarenza iminota itanu ku cyapa!

IYI NI INYANDIKO UMWE MU BASOMA UM– USEKE YATWANDIKIYE

Muraho,

Ndumva bitari ngombwa ko nandika imyirondoro yanjye, ahubwo ndandika mvuga ikibazo cya benshi dutega imodoka rusange i Kigali. Birahagije.

Ubundi nkorera mu mujyi rwagati i Kigali ariko ntaha Kabeza. Kimwe n’abandi benshi bataha mu bice by’iburasirazuba bwa Kigali turacyafite ikibazo gikomeye cya transport rusange, mu kugikemura icyahindutse ni gito cyane ugereranyije n’ibyo twijejwe.

Ndibuka ko hari mu kwa munani 2013, itariki sinyibuka, twumva inkuru nziza ngo bus zabonetse zihagije, ngo gutega bigiye koroha ndetse nta uzongera kumara iminota irenze itanu ku cyapa mu gihe cyo kuva no kujya kukazi.

Nasomye hano k’Umuseke ko Fidel Ndayisaba wari umuyobozi w’Umujyi yavuze ko gahunda nshya yo gutega imodoka muri Kigali ifite intego ikomeye yo kudatinza abagenzi ku cyapa.

Nibuka ko nisomeye rwose ko yavuze ko Intego ari uko umugenzi atazajya arenza iminota itanu ku cyapa ajya cyangwa ava ku kazi.

Ndibuka amafoto ari muri bus ya KBS zikiza, hamwe n’abandi bayobozi barimo ba Dodo n’abandi, batangiza iyo gahunda.

Sinzi abandi uko babyakiriye, ariko njyewe narishimye cyane numva ko igihiriri cy’abantu dutegera imbere ya City Plazza mu mujyi kigiye kugabanuka, ko tutazongera kuva ku kazi 17h ngo tugere mu rugo 21h turi ku cyapa no mu nzira.

Bidatinze cyane na Internet mu modoka iba iraje, nubwo yasanze bitaranatungana neza iby’iminota itanu, na 15 ngo yari iyoku mihanda miremire.

Ubu rero imyaka irenze ari ine (4), nyakubahwa Ndayisaba Fidel nubwo atakiyobora Umujyi wa Kigali ariko urwo rwego ntaho rwagiye. None ubu koko ntimwemera ko mwatubeshye?

Cyangwa ni abashoramari bababeshye namwe muraza muratubeshya?

Ariko nk’abayobozi mwari mufite inshingano yo kuturebera nk’abaturage mukabona ko biriya mwavugaga bitashobokaga.

Uyu munsi ndacyategera imbere ya City Plazza, iyo mpamaze munsi ya 30min mba ntomboye, mu kuza kukazi ntegere Kabeza hafi y’ahahoze Electrogaz mu gitondo mpagera 6.30h iyo mbonye imodoka mbere ya 15min mba naramukanye ishaba idasanzwe.

Njya ntegera n’ahandi bya hato na hato muri gahunda zindi, Nyabugogo, Kinamba (uvuye nka ULK), Kakiru, Gare ya Remera, kuva Kanombe mu gitondo, gutegera kwa Lando n’izi arret-bus z’umuhanda ujya Kimironko aha hose imirongo ni miremire mu masaha yo kujya no kuva kukazi, abantu ni benshi kurusha imodoka. Rwose navuga ko system mwari mufite yo kudutwara yatsinzwe ndetse mwaratubeshye wowe Ndayisaba n’abo mwafatanyaga.

Siniriwe nongeraho ibya Internet RURA yatuzaniye  ikongeraho igiceri kuri transport twabahaga, nyuma y’iminsi Internet tukayibura ariko igiceri tugakomeza kugitanga.

Ejo bundi abayobozi mwadutoreye Mayor mushya wa Kigali, ndamusaba gusubira muri iki kibazo, ntiyishinge ibipindi by’abashoramari bagamije inyungu zabo arebe igishoboka n’ikidashoboka, agire icyo akora kuri transport mu mujyi wa Kagali kuko Ndayisaba Fidel na bagenzi be n’abashoramari bari kumwe mu myaka ine ishize mwaratubeshye cyane, mushatse mwanadusaba imbabazi.

Murakoze Umuseke.com kumpa umwanya.

Fidel Ndayisaba wari umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ubwo batangizaga uburyo bushya bwo gutwara abantu byihuse
Fidel Ndayisaba wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ubwo batangizaga uburyo bushya bwo gutwara abantu byihuse

29 Comments

  • Ha ha ha ha ha, nakumiro

    • Hari lignes zimwe ubona zigerageza; nka Kimironko-mu-mujyi, Nyabugogo-kimironko! Ni irihe banga zifite? Kuki batarikoresha no kuzindi?
      Nibinanirana, bazashyire nibura Company 2 kuri buri ligne maze abagenzi bajye bihitiramo.
      (Nyabuna abafite imodoka zabo bwite iki ni igihe cyiza cyo gukorera ijuru mwicisha bugufi mutanga lift)

  • muraho Twe I Gikondo iyo usanze ijya muri ville igucitse kugira ngo ubone indi bidutwara isaha yose kuko ligne ya ville hakora bus eshatu gusa

  • Transport y’abantu n’ibintu ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye. Wabishaka utabishaka ni uko biri. Ntagihugu na kimwe ku isi cyateye imbere kitabanje gukemura uru rwego.WAPI.

    Hari ibihugu nzi nagezemo byagerageje kandi ubundi byari inyuma: ETHIOPIE, TUNISIE.Ntabwo rero mu RWANDA ari abashoramari byananiranye, ahubwo ni ubushake bwaba NDAYISABA, mvuze ba NDAYISABA kuko atari we wenyine wagombaga kunoza iyi gahunda. Abamusimbuye bafatanyije n’izindi nzego, nibumva ko ari ikibazo kiremereye, nta n’ukwezi kumwe byamara bidakemutse. BURIYA uwahagarika ukwezi ziriya modoka bahabwa akabaha gutega ukwezi muri BUS RUSANGE byakemuka.

    BIRABABAJE CYANE kumara isaha uhagaze, ujya ku kazi, wataha ukamara indi , mu minsi 25 utakaza amasaha angahe? Ku mwaka? Bihwanye n’iminsi 90 y’akazi(amasaha8 y’akazi). Ni ukuvuga amezi 3 yuzuye umara uhagaze ku muhanda. Uzi ko mu mezi 3 ushobora kuba umukire? Uzi ko mu mezi 3 uwahinze inyanya, karotti, aba asaruye? Uzi ko mu mezi 3 igicuruzwa watumije aho ariho hose ku isi kiba kigeze mu iduka?

    En tout cas bakosore, niba harabuze abahanga baza kubitwigira, batange amatangazo mpuzamahanga, bakore ingendoshuri aho byashobotse muri afurika, hamwe nahababwiye maze bakosore.

    Kuki abandi baza iwacu ku twigiraho, twe ntitugeyo? BIRABABAJE.

    • Kugira ngo bigende neza, birasaba ko Leta ari yo yikorera transport yo mu mujyi, ikabikora kandi itagamije inyungu y’amafaranga y’ako kanya, ahubwo igamije ko abantu bihuta, bagakora akazi vuba, bakunguka, bakinjiza, bagasora, bagateza imbere igihugu, Leta ikungukira ahongaho.

      Naho mu gihe ababikora batatwara bus ituzuye, no mu masaha atari ay’urujya n’uruza rw’abagenzi, EG: 09H-15h, n’ubundi ntaho twaba tugana. Iyo bus ya Kanombe, iyo mu masaha asanzwe, ushobora kuyimaramo amasaha 5, kuko itagenda ituzuye, ngo abashoramari badahomba! Kandi nibyo koko!

      Icyo gihombo rero, cyakwirengerwa na Leta, ikajya ijyana abarimo bose, ikabihutisha, bakajya ku kazi, aho gusinzirira mu ma bus, abandi bumiye ku byapa na za gare.

      Erega no mu Budage aho nabaye, niko bigenda! Igisubizo kiri hafi rwose, habura ubushake.

      Aha kandi hakwiyongeraho korohereza abantu bamwe na bamwe kugenda batishyuye, nk’abasirikare, abapolisi, abalimu n’abandi bakozi ba Leta bizwi ko bahembwa make.

      Murakoze

    • Good analysis,
      Be blessed, abantu dukorana hano i Kigali baturuka mu ntara badutanga muri Office! Umuntu ava Rwamagana, undi akava Muhanga, abandi Kayonza, Gicumbi, Rulindo ndetse na Gakenke na Ruhango bagatanga ababa i Kigali muri Office, ibyo wabyita ngo iki? Bikwiye gusubirwamo kabisa, kuko birarenze.

  • Hahaha!! BENBELLA”Ngo reta ijana ariyo ikora transport none c ubundi bakubwiye ko biriya byose reta itabizi!??Abo bagabo ntanubwo bshemba abashoferi ari uwo twamunukanye agenda yishyuza Kandi ubundi dukoresha ikarita ariko yavugaga ko amaze amezi3 adahembwa urumva rero imikorere yumuntuudahebea nawe ntacyo.

  • Umuti ni umwe ni uko gutwara abantu m’umujyi bitaharirwa sosiyete runaka!Nibareke abibishoboye bose babikore!Icyo gihe abagenzi bazihitiramo ubatwara kandi n’ibiciro bibe hafi kuko bizaba ari nk’ipiganwa!Ariko igihe isoko ryihariwe na sosiyeti runaka nta yindi bahanganye “serice” izahora ari mbi!

  • Ubundi nuko wenda byakwitwa gusubira inyuma, ariko nabonye na za South Africa bakoresha za twegerane muri circulation continue; kuko biragoye ko ruriya runini rwakomeza kwirukanka rutuzuye kandi runywa mazut.

    Naho turiya dutoya duhita twuzura tukiyirukira. Iki bus kinini rero nta kundi kizakora kugira ngo ba nyiracyo bunguke.

    so, nibemere n’imodoka ntoya zikore; ese harya ubundi ngo zitwaye iki?

  • MTS . COM. i RUKONDO ya Gikongoro baba bakibaho ?

  • Ndamukunze cyane uyu mudamu watanze iki gitekerezo, sinamumenye ariko ndumva avuga nk’umudamu. Iki kibazo wenda uwo kitareba nuwiguriye iye kdi nawe wend antihabura ubwo yitabaza public transport, turaremerewe cyaneeeeeeeee abantu dutega izi bus cyane cyane iza KBS! ubundi gahunda yari nziza ubona igamije guhindura ibintu, niba harajemo ikibazo cya barwiyemezamirimo bifuza kunguka menshi vuba vuba ntawamenya!

    Urugero nk’abantu dutega iziva kanombe ntushobora kubona bus mbere yo gutegereza byibuze 30′ aha iba yihuse naho iyo bimaze kurenga saa mbili za mugitondo bwo ubanza nazo zihita zihagarika kugenda kuko ushobora no kumara amasaha nta modoka iratambuka! iki ni ikibazo kidukomereye cyane! cyakora ntibabuze byose batumye aba basore babamotari babyungukiramo numukecuru rukukuri aremera akayipanda kuko ntamahitamo yandi. Jye, Ndisabira Perezida wa repubulika wenyine kuba yakwigira mukibazo dore ko ikibazo yagiyemo kitaburirwa umuti, impamvu nuko mbona hari nubwo hashobora kuba hari na ruswa! wasobanura ute uburyo umushoramari aba yarijeje gutanga internet muri bus (twibukiranye neza ko atari kubuntu kuko twongejwe igiciro kubera iyo mpamvu) hanyu ejo akayigarika ntihagire inkurikizi!?

    reka ndekere umuntu yavuga byinshi kuri iki kibazo ariko wenda abayobozi barumva baragira icyo babikoraho kdi rwose hibandwe kunyungu za rubanda kuko ahanini nitwe bibangamiye abandi bo niyo imodoka zigize ikibazo bifatira agapikipiki kuko biba atari ibyaburi munsi bari hangana.

  • GAHUZAMIRYANGO, ndumva tuli kumwe icyenda kuli kabili. (9/2)

  • Hahhhh ,mwinsetsa ! iki kibazo cya Transport mujyi wa Kigali kimaze imyaka myinshi kivugwa cyarananiranywe ,hatangwa ikizere ko hari amamodoka menshi agiye kuza ,bakajya rwose ku mu TV n’amaradiyo bakabivuga ariko ntihagire igikorwa .

    Ibi rero iyo bigaragara nkibirambiranye ,ko byirengagizwa n’Ubuyobozi nkana , umuntu yibaza ikibyihishe inyuma. Ikigaragara rero ni za RUSWA ,GUSHAKA KWIKUBIRA CG KWIHARIRA AMASOKO ;Cg se BANYIRI AYA MA COMPAGNIES NI BAMWE MU BAYOBOZI BAKOMEYE CYANE KUBURYO batafatirwa ibyemezo cg se bakabyitambika bakoresheje icyo bari cyo.

    Wasobanura ute ukuntu bavuga ko mu modoka harimo Internet babeshya bigaragarira abagenzi bose ,ariko ukajya kuri TV wowe ukabyemeza?!!! Iyo internet ikishyurwa idakora ,umwaka ugashira undi ugataha abagenzi bakabivuga ariko bikirengagizwa bikaba agatereranzamba ?!!!

    Intumwa za Rubanda murihe ?! Transparency Rwanda irihe ?! Ese iki kibazo mubona kitabangamiye Abanyarwanda ?! Ese mwazigomwe mu byubahiro byanyu mukaza muri GARE yo mu MUJYI CG NYABUGOGO; KIMIRONKO nka nimugoroba mukareba uko abantu bagowe !
    Muzaze no mugihe cy’imvura murebe uko abantu banyagirirwa ku mirongo imvura ikabahitiraho bategereje imodoka ,batinye kujya kugama ngo batabatwarira umwanya cg naho kugama huzuye!! !! Nibwo bwambere nabona Gare yuzuyemo Abagenzi nta modoka nimwe iyiparitsemo !!!!
    Ntago bigaragara Smart mu mujyi urimo gusa neza , kdi noneho bidindiza iterambere rya benshi bikazamura bacye. Mudutabare

  • Nimureke kuvuga ngo Perezida wa Repubulika niwe wenyine wakemura iki kibazo mu gihe cyaba kimugezeho. None se mukeka ko Perezida wa Repubulika icyo kibazo atakizi?/ kuki se atagikemura nk’uko asanzwe akemura ibindi bibazo by’abaturage bimugezeho.

    Nibyo koko, Perezida wa Repubulika aramutse ahamagaje Mayor w’umujyi wa Kigali akamubwira ati: “ndashaka ko iki kibazo kiba cyakemutse mu cyumweru kimwe”, icyo kibazo koko mu cyumweru kimwe cyaba cyakemutse kuko ntacyo Perezida wa Repubulika asaba ko gikemuka ntigikemuke kandi mu maguru mashya.

    Ariko kuri iki kibazo cya transport yo mu mujyi wa Kigali hagomba kuba hihishemo ibindi bintu abantu batazi. None se ni kuki abantu bakomeza gusakuza ku mikorere mibi ya transport mu mujyi wa Kigari bikageraho barambirwa hanyuma bagaceceka. Ni kuki abakozi benshi ba Leta batega ziriya modoka bakererwa ku kazi, Leta ikaba ariyo ihahombera ariko ukabona inzego za Leta zose ziricecekeye ntacyo zivuga kuri iki kibazo. Aho hantu muhibazeho cyaneee.

    Ariko aho bigeze, turumva amazi amaze kurenga inkombe, iki kibazo kigomba gushakirwa umuti mu maguru mashya. Ntabwo abantu bakomeza kuvuga gusaaaa, imikorere mu nzego za Leta no mu nzego zigenga ikahazaharira kubera abakozi bakererwa ku kazi buri munsi hejuru y’imikorere mibi y’abashinzwe transport mu mujyi wa Kigali. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akwiye gufata umwanzuro ababifitemo uruhare bose bakabibzwa mu gihe baramutse batisubiyeho ngo bahindure imikorere.

  • Ahubwo se ko numvise Umujyi wirirwa uririmba ngo icyo ushyize imbere ngo ni “Isuku n’Umutekano, Isuku n’Umutekano, Isuku n’Umutekano, etc etc etc…”
    Njya nibaza niba ibindi bireba n’imibereho y’abatuye Umujyi bazi ko na byo bibareba: muri byo, harimo imiturire, transport, kwiga no kwivuza, etc….!!!
    Umuseke.com nyabune muzatubarize.
    Mugisha Putulu

  • ibihugu byose byatemye imbere transport ni iya leta naho iby;iwacu nugushaka kwiba no kwikubira nibataba ibyo ikibazo isi izarinda irangira kidakemutse.uuburayi ,america hose transport ni leta iyigenga kandi ntawukererwa akazi cyangwa izindi gahunda

  • Mana we ndashimira Umuseke wakiriye inkuru nk’iyi ntuceceke nizeye ko hari nahandi bizagera, n’ukuri twebwe abaturage dutegera mu mujyi wa Kigali birababaje kubona imirongo twirirwa duhagazeho amanywa n’ijoro, nk’iwacu kuri ligne ya Karuruma-Gasyata wagirango ni imodoka imwe ikorerayo, ibaze nawe kugera mu mujyi sa kumi n’imwe ukahava saa tatu z’umugoroba! birababaje cyaneeeeee

  • DORE UKO MUBIHUGU BYATEYE IMBERE BIKORA:
    Leta niyo itanga amasoko ,kumihanda yose. Hakaba ipiganiro,utsinze akaba aliwe uhakora gusa.hali umubare wa bus nibura ugomba kuba ufite- leta igahembera company umubare wa km yatwaye.
    Amafaranga yose,abantu bishyura muli bus,akajya muwisanduku ya leta- kuli za bus stop zose,hakaba haliho numero ya bus ihaca n’isaha ihagerera.
    Bus ikererewe kuva kuli 10 min,company igacibwa amafaranga bumvikanyeho-gahunda zo kuli bus stop-isuku yaho-bireba leta-company niyo irebana na za bus-abakozi bayo-
    Ibyo rero bituma,bus yubahiliza igihe,kuko iyo itabikoze ,company irahanywa kimwe niyo bus itaje ntampamvu batanze-leta niyo ishyiraho control muli za bus,bareba abantu batishyuye,bagahanywa.chauffeur akazi ke nugutwra,umugenzi ushaka alishyura,utabishaka n’ikazi ke ,kuko iyo control ije,bamuhana bihanukiliye.
    Nguwo umuti nyaho rwose.

  • Twizere ko abashinzwe gutwara abantu,basoma neza kino gitekerezo cyuno wanditse rwose.
    Leta nitange amasoko-ihembere abatsindiye kuli km batwaye buli kwezi-igire isuku aho bafatira za Bus-ihashyire amakuru yose ajyanye na bus naho zijya-ishyireho ibihano kuli za Bus zikererwa-
    Abashoferi,bazakulikiza gahunda ili kuli Bus stop ntakabuza,kuko utazabikora azahombesha Company ye,cyangwa se abure akazi.

  • Ikibazo cya Transport mu Mujyi wa Kigari cyo ni agatereranzamba kandi abo bireba bose baradushushanya ngo kizakemuka vuba.Aho gukemuka ahubwo kikikuba kabiri cg gatatu.

    Abantu ntibakiryama kuko baramuka batanguranwa gutera umurongo, no kurangiza akazi neza ntibikunda kuko buri wese aba ashaka gutanguranwa ku murongo ngo byibura agere mu rugo kare ariko byose ntibikemuka birangira utonze wa murongo iminota n’amasaha, byose bikabyara umusaruro muke ari kuri Leta n’abikorera kugiti cyabo kuko abakozi ntibakora baba batekereza transports ubundi bakaba bananiwe kuko bataruhutse neza bagasinzira cg bagatanga services mbi.

    Impamvu zose Umuyi wa Kigali utanga ntizifatika, RURA yo ntawamenya icyo inashinzwe kuko ikomatanyije ibintu byinshi bigatuma byose bitagerwaho kuko na communication yasubiye inyuma cyane byumwihariko internet kuko companies zose zisigaye zikora nabi ari MTN, Tigo, Airtel na Liquid yabaye uko, 4G ubwayo uko isigaye igenda wagirango ni 2G cyangwa akanyamaswo.

    Inzego zose zirebwa nibi bibazo zagombye gushyiramo imbaraga kandi monopolisation muri transport ikavanwaho byazatanga umusaruro mwiza kandi mugihe gito.

  • @ GAHUZAMIRYANGO
    @ KAMUHANDA

    rwose mbashimiye ibitekerezo mutanze ku ngingo ya transport en commun.
    Ibitekerezo mutanze uwabisesengura akabyuzuza mo ibyerekeye business ni bijyanye nu buryo transport yakorwa mu buryo bwa kinyamwuga ndahamya ntashidikanya ko iki kibazo cyakemuka burundu.

    Abayobozi bacu bafite ibyo batunganya byiza peee akenshi bagahwitura abaturage icyerekeye umwuga unoze none reka mbonereho nibarize RURA nu MUJYI WA KIGALI ikibabuza gukora umulimo unoze ko bahora babibwiriza abaturage aho ibyabananiye nitwe bizakundira???

    Gukurikirana company mwahaye amasoko yo gutwara abaturarwanda byarabananiye ngo tubimenye twiyambaze Papa Ange Muzehe wacu ko aboneka kuri tweet igihe cyose ???

    Ikibabaje Muzehe wacu President nababaza imbere ya banyarwanda muzarya indimi bucye mubikemura mwaretse ku muhondoza mugakora akazi kanyu uko bikwiye kwariki mwamusabye ???

    Mwe bireba RURA UMUJYI WA KIGALI mbaye mbaburiye dore ejobundi na matora Muzehe wacu arakomeza kutwegera mu Mirenge dutuye mo yiyamamaza tuzabarega izuba riva ibye aba yabitunganyije mukamudobereza.
    Mwikosore.

    • @Munyarwanda we,

      Ibyo uvuga ngo mu gihe cy’iyamamaza ku matora y’umukuru w’igihugu rigiye kuza ngo muzarega RURA n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ohh laa laa!!!, ukeka se ko Nyakubahwa Kagame iki kibazo atakizi??? Reka nkubwize ukuri, iki kibazo Nyakubahwa Kagame arakizi peee peee peee, ahubwo wari ukwiye kwibaza impamvu adasaba ababishinzwe kugikemura mu maguru mashya. Nimugerageze mukore icukumbura mumenye neza ngo ni bande bafite ziriya Companies zatsindiye isoko ryo gukora transport mu mujyi. Nimumara kumenya neza ba nyiri ziriya Companies nibwo mushobora kuzakeka impamvu igisubizo kitaboneka vuba.

  • KAMUHANDA urakoze cyane, ibyo nibyo GAHUZAMIRYANGO yavuze haruguru ko abayobozi n’izo za SOSIYETE bakora ingendo shuri, bareba uko ahandi bikora, nibiba ngombwa bazane un expert, kandi barahari, nta nubwo yakora igihe kinini, na financement ntiyabura, yaba UNION EUROPEENNE, PNUD, BANQUE MONDIALE, n’abandi, bayatanga ariko guhunda igatungana.Dushobora no kuyishakamo mu ngengo y’imari y’umujyi wa KIGALI. GUSA nyine, harabura ubushake. BIRANATANGAJE kubona PAC yirirwa itumiza abayobozi kwisobanura ku mitungo wa leta yanyerejwe,ariko ntibaratumira UMUJYI wa KIGALI kwisobanura uburyo ihombya LETA amamiliyari na mamiliyari buri mwaka kubera abakozi bakererwa akazi, umusaruro wa ntawo kubera nyine uko gukerererwa. Ugirango se gukora nabi umurimo ushinzwe ugahomb ya LETA byo si ibyo kwisobanuraho. Wenda bazareke kubabaza ku isobanura byitwa ko ari inyereza cyangwa guhombya umutungo wa LETA, ariko INTEKO izabatumize baze bisobanure ku mikorere idahwitse yo gutwara abantu muri uyu MUJYI WA KIGALI.ARIKO UWASHYIRAHO ISHAMI MU MUJYI WA KIGALI RISHINZWE GUKURIKIRANA IBYA TRANSPORT Y’ ABANTU? U RWANDA aho tugeze ntitwagombye kuba dufite ikibazo nk’iki? NDEMERA KO HARIMO IKIBAZO CY’INYUNGU Z’ABANTU BAMWE BAKOMEYE BABANGAMIRA UMUJYI GUTUNGANYA IYI SERVICE. KOKO TRANSPORT ITUNANIRE KWERI. Kandi dufite abashoramari bamaze kugira amafaranga. UMUJYI WA KIGALI NA RURA bige kuri kiriya gitekerezo cya KAMUHANDA; TUVUGE NGO NIBA AHANDI BYARASHOBOTSE KUKI SE IWACU BYANANIRANA. Nyamara ibyo twashoboye ni byinshi.
    Hari abatabaje INTUMWA ZA RUBANDA, TRANSPARANCY RWANDA, reka nongere ho SOSIYE CIVILE, UMUVUNYI kuko bavuze ko haba harimo ruswa,n’amashyaka ya POLITIKI. MUTABARE ABANYARWANDA.

  • Ese igihe bus nini zitariyongera babaye basubijeho zimwe ntoya?!!
    Kandi kubera ziriya nto zatwaraga 18 bigatuma zuzura vuba n’aho iyo atari amasaha yo kujya/kuva ku kazi bus zitinda zitegereza kuzuza!
    Yewe,ubuyobozi rwose ni butuvuganire n’aho ubundi birakabije!!!
    Muravuga ahandi,muri Gare zose imirongo ya Gatsata na Kimironko iriranga!!

  • Byose byapfiriye ahantu hamwe: MONOPOLY!!! Gufata company imwe ukayiharira umuhanda nta competition nibyo tuzira abagenzi, ahubwo b atangiye kwibaza ingufu KBS igira aho izikura!! Kuba ntarabona na Traffic Police igyihagarika namakosa bakora????

  • yemwe muravuga mutazi ukuntu umuntu ujya iBugesera asigaye akoresha amasaha abiri ku buryo kuva iNyamata kugera Ikigali umuntu wagiye iMusanze amutanga kugerayo. Kandi byose biterwa nuko uva mu modoka kubera kubyigana bitwara iminota itari munsi y’itanu. Ibi rwose biteye ikibazo. hambere bavugaga ukuntu abasore bagenda bikuba ku bagore, ariko abantu biyibagiza ko n’abagabo bakwiye kubahwa ku myanya yabo y’ibanga. Ujya kumva ukumva bagukubise ikintu ahantu hababaza ukumirwa gusa. Nibakosore , nibakosore, ibya internet byo ni akumiro, wayikoresha gute se ugenda umanitse amaboko cyangwa se igihe cyose itakoreye kuki ibiciro byakomeje kuba bya bindi?

  • Nyamara ibi bintu biteye agahinda kubona abayobozi b’umujyi na RURA batumva uburemere n’ingaruka z’iki kibazo ku bukungu bw’igihugu. Abantu ntibagikora, barahahamutse kubera gutekereza umurongo mu gutega imodoka. Noneho haje n’ibihe by’imvura, ubu mwumva ko abantu batega banyagirwa nyuma bagatanga uwuhe musaruro? Ese ubundi gusakara nk’iriya gare yo mu mujyi birahenze koko? Imana idufashe Muzehe wacu izi comments azazisome.

  • Turasaba abashinzwe Transport hano mu Rwanda,gusoma neza iliya nyandiko ya kamuhanda. Ilimo igisubizo nyacyo,cyarangiza kano kajagari dufite.

  • Nuzuze gatoya kamuhanda:
    Kugirango byorohe:Leta ishyiraho systeme yo kugura ticket za Bus :ushobora gukoresha amakarita ukaliha makeya uko winjiye muli Bus-Ushobora no kulihira muli Bus,icyo gihe ukaliha menshi. Ibyo rero bifasha abashoferi cyane cyane,kutagira amafaranga menshi muntoki. Umushoferi uko arangije akazi ke,ahita ayatanga muli company. Abashinzwe gukora kontrol,bafite n’amategeko abagenga yo gutanga ibihano kubafashwe badafite ticket.
    Ticket kandi,ahenshi ishobora no kumara isaha. Ibyo bituma ufite ticket ashobora kuyikoresha mugihe kingana n’isaha,atiliwe yongera kuliha.
    hano halimo akazi kenshi muli technologie,kandi turayifite.

Comments are closed.

en_USEnglish