Mwogo: Nyuma y’umuganda abantu 100 bahawe mutuelle de santé
Kuri uyu wa Gatandatu wanyuma w’ukwezi kwa Nzeri, Umuryango utegamiye kuri leta Acts Of Gratitude A.O.G (Ibikorwa by’ishimwe) wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mwogo mu gikorwa cy’umuganda bawusoza batanga ubuzima bw’umwaka kubaturage ba Mwogo 100.
Muri iki gikorwa cy’umuganda A.O.G n’Abayobozibo mu murenge wa Mwogo bafatanyije n’abaturage bo muri uyu murenge kubaka amazu y’Abanyarwanda birukanye muri Tanzania.
Jean Marie Vianne Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo yashimiye cyane umuryango wa A.O.G watekereje ku gikorwa cyiza cyo gufasha abatishoboye.
Yagize ati “Ndashimira uyu muryango watekereje guha ubuzima bw’umwaka Abanyarwanda bo mu murenge wa mwogo.”
Akaba asaba abahawe izo mutuelle de santé gushimira ababazirikanye bakaba babahaye ubuzima bw’umwaka wose, kuko iyo umuntu ashimiye uwamuhaye na we bimutera imbaraga zo gukomeza gutanga.
Jean d’Amour Mutoni, umuyobozi mukuru wa A.O.G yabwiye Umuseke ko A.O.G ari umuryango w’Ibikorwa by’ishimwe ushinzwe gukangurira abantu bafite ubushobozi kuba bafasha bagenzi babo.
Mutoni ati “Igikorwa cyo gutanga mutuelle de santé ni imwe mu mishinga dufite tukaba dufite intego yo gutanga mutuelle 1 000 000 ku bantu batishoboye tukabikora mu gihe kingana n’imyaka ine.”
Mutoni yabwiye Umuseke ko kugeza ubu mu Rwanda hakiri ububata bw’imfashanyo bikaba ari imwe mu mbogamizi ikomeye bakunze guhura mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ati “Imbogamizi duhura nazo ni ububata bw’imfashanyo kuko usanga umuntu wese aba ashaka gufashwa kugeza no kuri babandi bifashije, hari aho tugera ugasanga abantu bose bararwanira ubufasha kandi ntibyaba ari ukwigira n’Agaciro k’Umunyarwanda.”
Akaba asaba abantu bose kugira umutima wo gufasha maze gufasha abatishoboye bakabigira ibyabo.
A.O.G imaze gutanga mutuelle de santé 200 muri uku kwezi kwa Nzeri gusa, kuko izi mutuelle de santé zatanzwe mu murenge wa Mwogo zije zikurikira izindi 100 uyu muryango wari watanze mu kagari ka Rwampara mu murenge wa Nyamirambo tariki 6.
UWASEJoselyne
UM– USEKE.RW
3 Comments
igikorwa kiza cyakabye kiranga abanyarwanda muri rusange , ibi kandi ntibisaba amafaranga meshi , oya daaa, bisaba gusa gutahiriza umugozi umwe tukumva ko kubaho ari ukubana kandi abantu bagomba kuzamurana , iki nigikorwa cyakabaye kibera urugero buri munsi
Arega naniwomuco uranga abanyarwanda urukundo bingombwa muri society
ubufasha bwose bwahawe bagenzi bacu bavuye tanzaniya bameneshejwe ni ubwo kwishimirwa kuko bwatumye bibagirwa igitutu bashyizweho birukanwa none ubu bakaba bari kwiyubaka
Comments are closed.