Digiqole ad

Muzika hari icyo imaze kutumarira abahanzi – Young Grace

Abayizera Grace uzwi nka Young Grace umwe mu bahanzikazi bakora injyana ya HipHop ubusanzwe usanga benshi baba bazi ko iyi njyana ikorwa n’abahungu, asanga muzika imaze kugira icyo imarira abahanzi bayikora.

Young Grace.
Young Grace.

Young Grace yabwiye Umuseke ko ugeza ubu ari kubona itandukaniro ku mumaro wa muzika mu myaka ishize n’ubu.

Ati: “Wasangaga mbere umuntu yarayikoraga kugirango yerekane impano ye ariko adateganya ko ashobora kubona amafaranga ashobora kumuhindurira ubuzima.”

Abayizera avuga ko ubu usanga abahanzi benshi bamaze kumenya ko iyo ukoze ibintu byiza birigurisha bityo ukaba wabona ubundi buzima bwiza ubikesheje muzika yawe ukora.

Young Grace ni umwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, akaba anatangaza ko yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Party” yakoranye n’umuhanzi Tizzo.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • kbs nibyo kdi i love young grace so much!!!!!afite talent kdi numuhanga

  • young grace the super level! urashoboye ma gal njye ndagushyigikiye rwose

  • Young Grace,ibyo uvuga n’ukuri kandi ufite Talent,don’t give up

  • Komereza aho mwana wacu turagushyigikiye.Uri umuhanzi mwiza dukunda turi benshi.
    Be young forever.

  • Like a boys; Queen of the jungle; Ikimenyane;Ihorere mwana… ndazikunda cyaneee!!!Komeza uhange n’izindi tukuri inyuma.

  • Ubwo namwe mubonye ibyo mwamamaza. Uyu ni Nyakatsi rwose. batumira abahanzi nawe akazamo koko. Ntimukaduteshe igihe. ubwo aka ni ka promo kuberako mubona ko yazimye.

  • Ihangane mwana dukunda!N’ubwo wahuye n’umu sister w’i Kigali akagutuburira agushukisha kukujyana Nigeria!Nizere ko waciye akenge, ubutaha ntihazagire uwongera kugupfunyikira ikibiribiri!!!

Comments are closed.

en_USEnglish