Digiqole ad

Musanze: Ngo Perezida azazamure umushahara wa mwalimu n’umusirikare

 Musanze: Ngo Perezida azazamure umushahara wa mwalimu n’umusirikare

i Musanze bishimira ibimeze kugerwaho ariko baracyafite n’ibyo bifuza

*Kuko ngo aho u Rwanda rugeze ruhakesha umutekano n’ubumenyi

Abaturage bo mu mirenge ya Muko na Gashaki no mu mujyi wa Musanze ni bamwe mubo twaganiriye muri iki gikorwa cyo kugaragaza icyo abaturage bifuza kuri Perezida uzatorerwa manda y’imyaka irindwi iri imbere.

i Musanze bishimira ibimeze kugerwaho ariko baracyafite n'ibyo bifuza
i Musanze bishimira ibimeze kugerwaho ariko baracyafite n’ibyo bifuza

Muri rusange bavuga ko bifuza ko Perezida yakorengera imishahara y’abarimu n’abasirikare kuko ngo aho u Rwanda rugeze ruhakesha umutekano n’ubumenyi.

Mu murenge wa Muko na Gashaki abaturage basaba ko Perezida uzatorwa yasaba inzego zibishinzwe kubaganya ibiciro by’ifumbire no kubemerera bagahinga amasaka kuko ngo batakibona umusururu byoroshye.

Perezida watorwa kandi ngo yashakisha uburyo hakorwa ubukangurambaga mu cyaro abantu bakajya bakora amasaha menshi kuko ngo usanga abantu bakora amasaha atageze no kuri atandatu ku munsi.

Aha bifuza kandi ko imisoro idatangwa mu isanduku ya Leta ahubwo igahabwa abantu babishinzwe ibi bihagarikwa burundu.

Abatuye hano bifuza ko umuhanda wa Muko – Kitabura ukorwa neza kuko ari mubi cyane kandi unacamo Ambulance iba ivanye abarwayi ku kigo nderabuzima cya Kabere.

Abaturage ba hano bataragerwaho n’amashanyarazi basaba Perezida uzatorwa kubasabira REG ko yajya ikorana n’amashyirahamwe yabo mu kuyabegereza.

Umuyoboro w’amazi wa Muko – Nkotsi nawo warangiritse kandi ntiwatunganywa  neza bigatuma uhora upfa, bagasanga iki kibazo aho bigeze Perezida ariwe wavuga kigakemurwa neza.

Aha hantu i Muko na Gashaki abaho ntibakora siporo kuko nta kibuga cy’umupira w’amaguru cyangwa uw’amaboko bihari. Ngo barabyifuza cyane kuko ibihari biri muri RDF Staff and Command College kandi nta uhisukiira uko yiboneye.

Muri iyi mirenge y’icyaro basaba ko Perezida yahwitura inzego zibishinzwe bagashyirirwaho amashuri y’incuke kuko abana bakora urugendo rurerure bajya kuyashaka bigatuma benshi batayajyamo.

Musanze nk’umugi uri gutera imbere cyane abaturage baho baganiriye n’Umuseke bavuga ko bifuza ko Perezida uzatorwa yashyira imbaraga mu bikorwa bigamije guca ruswa mu butabera.

Abakora imirimo y’ubucuruzi nabo bagaruka ku kibazo cy’imisoro ngo babone iremereye bagasaba uzatorwa kureba ko yadohoraho.

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

5 Comments

  • Abavuga ibyo kuzamura imishahara ntabwo bazi ingaruka byahita bigira ku gaciro k’ifaranga: hari ibindi byagira akamaro, urugero nk’uwabaha amakarita yo kugendera Ubuntu mu ngendo, kwigira Ubuntu ku bana babo guhera primary kugeza University, kububakira amazu yo guturamo, kubashyiriraho amaduka baguramo kuri macye (abarimu), n’ibindi

  • @Vx! None se ibyo ushaka ko bakorera mwarimu ku buntu nta kiguzi bifite? Uyamuhaye akirihira byaba ihinduye iki? Mu gihe umushahara wa mwarimu war icya kane cy’uwa ministri ko idolari ryavunjaga FRW 80 urabisobanura ute? uBu se ko idolari rirenze 850 nibwo duhagaze neza? Uriyibagiza ko kuzamura iriya mishahara byanongera imirimo na investments mu cyaro. Kandi zirikana ko abo barimu muri ku isoko rimwe. .

  • vx, uwo mwarimu utifuza ko azamurirwa umushahara ngo kubera ko byagira ingaruka zikomeye ku gaciro k’ifaranga, ntabwo muhahira ku isoko rimwe? Iyo uwa primaire ahembwe 50,000 wowe uba wahembwe angahe? Ariya ahembwa wayakoresha iminsi ingahe mu kwezi? Ese kuba mwarimu ahembwa make, ni byo bituma ibintu dutumiza mu mahanga ari byo bitwara menshi aruta ava mu byo twoherezayo? Nibyo bituma igihugu gifata imyenda ya hato na hato? Ibyo byombi ko ari byo bifite u ruhare runini mu kugusha agaciro k’ifaranga , urumva umushahara wa mwarimu ubifitemo uruhe ruhare? Ese nibura wemera ko n’ibigenerwa abayobozi bishobora kugabanywa kugira ngo boye kujya bapandisha abandi baturage ku isoko kandi ubushobozi b utandukanye? Ese ko nka Kenya ihemba mwarimu wa primaire amadolari hafi 300 ku kwezi, uwa Tanzaniya akageze kuri 200, ibyo bihugu bifite ibibazo bya inflation kuturusha?

  • None se ibyo byose ko nta gikorwa kugeza ubu habuze iki?

  • Ahubwo bazagabanye imishahara y’abandi bose yegere iya Mwarimu hanyuma ajye abasha guhangana nabo ku masoko naho kuyizamura byo byateza ibindi bibazo abasilikare bo barabongeje!

Comments are closed.

en_USEnglish