Musanze: Bamaze imyaka 4 baka ingurane y’ahanyujijwe umuhanda
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze bavuga ko bamaze imyaka ine batarahabwa amafaranga y’ingurane y’ubutaka bwabo bwanyujijwemo umuhanda wakozwe ubwo hubakwaga Ishuri rikuru nkomatanyamyuga rya Musanze (Musanze Polytechnic).
Aba baturage bavuga ko basiragiye kenshi mu buyobozi bukajya bubaha ikizere ariko amaso akaba akomeje guhera mu kirere.
Mu bikorwa byo kubaka iri shuri rya Musanze Polytechnic byabaye ngombwa ko bashyiraho umuhanda bituma bakora ku butaka bw’abaturage.
Mutuyemungu Clothilde utuye mu mudugudu wa Kiruhura, mu kagari ka Bikara, mu murenge wa Nkotsi avuga ko mu isambu ye hanyujijwe umuhanda, bakamubarira amafaranga ibihumbi 250 Frw ariko ngo we na bagenzi be imyaka ibaye ine batarishyurwa.
Ati “Batubwiye ko bashaka gukora umuhanda hano, akarere karaje karatubarira, barahakora, dusinyira ingurane bari bamaze kutwemerera, hari muri 2014, na n’ubu turacyishyuza n’ubwo intege zimaze kuba nke kuko twarambiwe.”
Uyu mubyeyi avuga ko uko bajyaga kureba ubuyobozi bwabizezaga ko ikibazo cyabo gikemuka vuba ariko ukwezi kugashira ukundi kugataha.
Ngo ntibabashije no kujya guhinduza ibyangombwa by’ubutaka kuko byahindutse, ndetse ngo banababazwa n’uko ibyari bihahinze bitishyuwe kandi byarabafashaga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Ndabereye Augustin avuga ko ikibazo cy’aba baturage kizwi kandi ko bizwi ko umuturage atwariwe ubutaka cyangwa undi mutungo ahabwa ingurane.
Ngo iki kibazo kirakemuka mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2017-2018. Ati “Hari abaturage bane kuri ririya shuri batanze ahakozwe umuhanda, hateganyijwe 1 800 000 Rwfr agomba kubishyurwa, Akarere kateganyije ko ahantu hose hashyizwe ibikorwaremezo abaturage bose bazahabwa ingurane.”
Uyu muyobozi uvuga ko bategereje ko amafaranga abageraho, aba baturage batinze kwishyurwa kubera bimwe mu byangombwa byabo byari bitari byashyirwa ku murongo.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze