Digiqole ad

Mupfasoni yatsindiye moto ya 11 muri Poromosiyo ya Tunga ya Airtel

 Mupfasoni yatsindiye moto ya 11 muri Poromosiyo ya Tunga ya Airtel

Mupfasoni Sonia amaze gushyikirizwa Moto ye.

Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ukwakira 2015, mu muhango wo gushyikiriza umunyamahirwe wa 11 watsindiye Moto ya 11 muri Poromosiyo ya “Tunga” ya Airtel-Rwanda, Mupfasoni Sonia wayegukanye yatangaje ko afite ibyishimo bidasanzwe kuko ariwe wegukanye iyi Moto.

Mupfasoni Sonia amaze gushyikirizwa Moto ye.
Mupfasoni Sonia amaze gushyikirizwa Moto ye.

Nyuma yo gutangarizwa inkuru nziza na Airtel ko yatsindiye Moto,  Mupfasoni Sonia utuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Nyarugenge avuga ko yishimye cyane, nyuma yo kuyishyikirwa bwo ariko byari ibindi bindi.

Yagize ati “Moto natsindiye izamfasha kwagura ubucuruzi bwanjye maze umutungo wanjye urusheho kwiyongera.”

Mupfasoni, umubyeyi w’umwana umwe, avuga ko yaguze umurongo ‘Simcard’ ya Airtel mu byumweru bicye bitambutse, igihe hatangagwa moto ya gatanu. Iyi moto yegukanye, ayitwaye nyuma yo gukoresha amafaranga agera ku bihumbi 450 by’amafaramga y’u Rwanda byamuhesheje amanota asaga Miliyoni umunani.

Mupfasoni Sonia yifotoreza kuri Moto ye.
Mupfasoni Sonia yifotoreza kuri Moto ye.

Chrysanthe Turatimana, umukozi wa Airtel-Rwanda ushinzwe gutunganya ibicuruzwa no kwamamaza yibukije abantu ko kwinjira mu irushanwwa rya “Tunga Moto”, Poromosiyo ya Airtel, ari ukwandika ijambo “Its now” ukohereza kuri 155, ugatangira gusubiza ibibazo byoroshye uhabwa, Ubutumwa bugufi (message) bumwe bukaba bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 100, igisubizo cy’ukuri kigahabwa amanota 50, ariko kandi uhabwa amanota 10 mu gihe igisubizo watanze gipfuye.

Turatimana akibutsa Abanyarwanda kandi ko buri cyumweru hatangwa Moto imwe ku muntu wagize amanota menshi. Hatangwa kandi amakarita atanu yo guhamagara y’ibihumbi bibiri ku bantu batanu baba bagize amanota menshi mu cyumweru. Kugeza ubu hamaze gutangwa Moto 11, hakaba hasigaye Moto imwe gusa, ikazatangwa mu cyumweru gitaha.

Moto ya nyuma izatangwa mu cyumweru gitaha.
Moto ya nyuma izatangwa mu cyumweru gitaha.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish