Digiqole ad

Muhayimpundu umaze imyaka 16 atwara imodoka ubu nta kibazo atikemurira

Mu Rwanda umwuga wo gutwara imodoka uracyafatwa nk’uw’abagabo gusa. Ikibigaragaza ni umubare mucye cyane w’abashoferi b’igitsina gore ugaragara mu Rwanda haba mu mujyi no mu cyaro. Ku bagore bacye bawukora nka Hadjat usanga umaze kubageza kuri byinshi.

Hadjad ubwo yiteguraga guhagurutsa Coaster irimo abagenzi 30 abajyanye i Nyagatare/photo Hatangimana A
Hadjad ubwo yiteguraga guhagurutsa Coaster irimo abagenzi 30 abajyanye i Nyagatare/photo Hatangimana A

Umwe mu bagore batinyutse mbere y’abandi mu gutwara abantu n’ibyabo mu modoka rusange ni Mariam Muhayimpundu bakunda kwita Hadjat, ni umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster numero RAB 308 I ikorera sosiyete itwara abagenzi ya Stella.

Mariam yatinyutse mbere y’abandi bagore bacye bakora uyu mwuga uzwi cyane nk’uw’abagabo kuko yatangiye gutwara imodoka ya Daihatsu yikoreraga imizigo mu 1996 ayijyana ku masoko, hanyuma mu 1997 nibwo yatangiye gutwara Taxi Minibus (Toyota – Hiace) mu muhanda Kigali – Butare.

Uyu mugore wubatse akaba nyina w’abana batanu, mu 2003 yavuye kuri Taxi Minibus maze atwara imodoka nini yo mu bwoko bwa FUSO kugera mu 2010.

Nyuma y’umwaka umwe yatangiye gutwara imodoka ya Coaster atwara n’ubu, iba irimo abantu 30 ajyana ahatandukanye mu mujyi wa Kigali cyangwa ahandi bitewe n’uko akazi kameze uwo munsi.

Hadjat utye i Nyamirambo ahazwi ku izina ryo kuri 40, yabwiye Umuseke.com ko uyu mwuga wamufashije kubeshaho umuryango we yaba mbere y’urupfu rw’umufasha we mu 2001 ndetse na nyuma yabwo kugeza ubu ngo nta kibazo ananirwa kwikemurira.

Mu mutungo avana mu gutwara imodoka, Hadjat arihira abana be amashuri, ndetse akarera n’abandi bana b’imfubyi mu rugo rwe, umwe wo mu muryango we n’undi yafashe ku bw’impuhwe akaba amurera bose kimwe n’abe akaba abareresha umurimo w’amaboko n’ubushobozi bwe.

Uyu mugore iyo muganira bigaragara ko yateye intambwe mu myumvire ye, arihira abana be bane amashuri yisumbuye n’abandi batatu bakiga mu mashuri abanza.

Muhayimpundu Maliam, akazi ke katumye yiyubakira inzu nziza ku muhanda ubu ibarirwa agaciro ka miliyoni 40 z’amanyarwanda bitewe n’aho yubatse n’uko ingana n’ibiyigize. Hadjad ati “Uru ni urugo nanjye nishakiye nyuma y’urugo nasigiwe n’umugabo”.

 

Hadjat imbere y’inzu yakorerwamo byinshi yiyubakiye ivuye mu murimo we

Usibye iyi nzu yiyubakiye Mariam ati: “ Mu minsi itari myinshi ndateganya kuba ntwara Coaster yanjye noneho kuko ubu iyo ntwara ni iyabandi

Mu kazi ke, Mariam yabwiye Umuseke.com ko yagiye ahura n’imbogamizi zitewe n’imyumvire y’abantu aho bumvaga ari ibintu bidasanzwe gutwarwa n’umugore mu modoka nka Coaster. Hadjad avuga uko bamusekaga bagira bati “Ubu koko tugiye gutwarwa n’umugore”.

Ubu ariko ngo byarahindutse, ati: “ Ikinshimisha ni uko ubu byahindutse, abantu i Kigali bahugiye ku gushaka ubuzima ntawureba ngo atwawe nande, ikindi kandi hari abandi bagore nabo bakangutse ubu batwara imodoka zitwara abantu

Kuri Mariam, imyaka 16 amaze kuri ‘Volant’ yamweretse ko nta mpamvu yo kumva ko hari imirimo y’abagabo gusa, cyane ko kuri we avuga ko ubu abagabo bamurusha gukata imodoka atari benshi. Akaba agira inama abandi bagore n’abakobwa guhaguruka bagakora imirimo bahariraga abagabo aho gutegereza icyo abagabo bavunikiye ngo babazanire.

Mu mujyi wa Kigali, umubare w’abagore batwara nibura za Coaster zitwara abagenzi uracyari muto cyane kuko hagaragara abagore bane gusa babikora.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish