Digiqole ad

Muhanga: Urukundo rwatumye ashyingiranwa n’umugore ufite imyaka 62

 Muhanga: Urukundo rwatumye ashyingiranwa n’umugore ufite imyaka 62

Umusore Abdoulkarim Nsabimana wo mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga yashyingiranywe n’umukunzi we Hadidja Mukankusi w’imyaka 62 y’amavuko kuri uyu wa 31 Mutarama 2016, aba bombi bavuga ko urukundo rutareba imyaka umuntu afite.

NSABIMANA Abdoulkarim n'Umukunzi we MUKANKUSI Hadidja basezerana imbere y''Imana.
Abdoulkarim Nsabimana w’ikigero cy’imyaka irenga gato 30 n’umukunzi Hadidja basezerana imbere y”Imana n’abantu nubwo umukunzi we amubyaye.

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, abantu babarirwa mu majana bari mu bukwe bwa Abdoulkarim Nsabimana na Hadidja bose bari basanzwe batuye mu Murenge wa Nyamabuye ahahoze hitwa mu Kibiligi.

Abari bitabiriye ubu bukwe budasanzwe, baje kureba uko basezerana imbere y’Imana nk’umugore n’umugabo, buri umwe atitaye ku myaka y’amavuko ya mugenzi we.

Mu gihe abatumiwe barimo gufata amafunguro, Nsabimana yaganiriye n’Umunyamakuru w’Umuseke i Muhanga, amubwira ko kuba yarakundanye na Mukankusi w’imyaka 62 y’amavuko bitamuteye ipfunwe na gato, ngo kubera ko n’intumwa y’Imana Muhamadi ku myaka 23 yakundanye n’umugore we Hadidja Bin Mariam Muhamadi wari ufite imyaka 45.

Nsabimana akavuga ko agitangira gukundana n’iyi nshuti ye, abantu benshi cyane cyane abo basangiye idini (Islam) bashatse kumuca intege babirwanya ngo bafite amatiku menshi, ariko ngo bifata ubusa kuko ngo urukundo rutareba imyaka umuntu afite, ahubwo ko gukunda ari uburenganzira bwa mbere umuntu agira.

Yagize ati “Ahubwo abantu bagombaga kudushyigikira, kubera ko twe twabikoze ku mugaragaro, hari abandi usanga babikora rwihishwa ari nabyo bikunze gukurura amakimbirane ya hato na hato mu miryango.”

Bafashe umwanya wo kwambikana impeta.
Bafashe umwanya wo kwambikana impeta.

Hadidja Mukankusi ngo unafite abana bakuru cyane, avuga ko mbere yo gufata icyemezo cyo gusezerana na Nsabimana yabanje kugisha inama abana be, bamubwira ko bamuhaye uburenganzira bwo gushakana n’uyu musore, ndetse banamwemerera ko bazabatiza icumbi ryo kubamo kugeza ubwo bazabona inzu yabo.

Akavuga ko hari bamwe mu bagore bazana abagabo mu rugo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abana babo babyumva ugasanga biteje amakimbirane mu miryango.

Mukankusi ati “Nonese nta bagore mwumva ko bapfuburwa, njye rero nahisemo gusezerana byemewe n’amategeko.”

Moussa Habimana, umuhungu w’imfura wa MUKANKUSI afite imyaka 47 y’amavuko. Aruta cyane uyu mugabo wa nyina.

Habimana avuga ko mu idini ryabo iyo umugore apfakaye aba afite uburenganzira bwo gushaka undi mugabo, bityo ngo hari inyandiko zirebana n’imitungo babanje kujyana kwa Noteri wa Leta, kugira ngo aba bombi batazawiyitirira, kandi ngo babatije aho kuba hameze neza, ku buryo nta wundi washobora kubangamira urukundo rw’aba bantu bombi.

Hadidja Mukankusi yapfushije umugabo mu mwaka wa 2003, mu gihe Nsabimana we yari akiri ingaragu, uyu munsi bakaba basezeranye imbere y’Imana.

Aha NSABIMANA araha impano HABIMANA umuhungu mukuru wa MUKANKUSI.
Aha NSABIMANA araha impano HABIMANA umuhungu mukuru wa MUKANKUSI.
HABIMANA Moussa imfura ya MUKANKUSI Hadidja.
HABIMANA Moussa imfura ya MUKANKUSI Hadidja.
Akanyamuneza kari kose kubashyingiranywe.
Akanyamuneza kari kose kubashyingiranywe.
Benshi muri aba bavugaga ko hari bamwe batashakaga ko basezerana.
Benshi muri aba bavugaga ko hari bamwe batashakaga ko basezerana.

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Muhanga

51 Comments

  • OOOhhhh wauuuuu Muraberewe cyane rwose ni mubere abandi urugero

  • NUKURI IBI NI IBINTU BIZIMA AHO KWIRIRWA WIFUZA UKORA IBIDACIYE MU MUCYO N’AMATEGEKO WACA IYI NZIRA UGAKOMEZA KUNOZA UBUBUZIMA BWAWE NEZA KANDI MU KINYABUPFURA WANGA UMUGAYO

  • ayiiiiiiiiiiii nuko nuko rwose kabisa muraberewe kabisa ahubwo kuki mutabishyize ku mugaragaro hakiri kare ngo tubuzemo

  • NABA NAWE RATA UTEKEREZA IBIKWIYE ISHAKIRE MU NZIRA NZIZA DORE ABAMAMY SHUGER BAMAZE UDUSORE MURI ZA HOTEL BIHISHE IBIGORE BIKUZE BIRIRIRWA BIVUNAGURA IMIGONGO Y’ABASORE RWIHISHWA WAKOZE KUNYURA MU NZIRA ZIRI ZO

  • EHH NI HATARI KABISA KANDI COURAGE NDABONA UNACYEYE UWO MWANA W’UMUSORE MUHATE IBIRYO UBUNDI AZAGUSUBIZA BUSHYAAAAAAAA

  • Mwana w’umusore wiboneye umukunzi utazaguca inyuma niwowe yari akeneye rwose humura koresha technique uryoherereze umukunzi wawe abandi ubareke ICYO IMANA YAFATANYIJE NTIHAKAGIRE UGITANYA

  • NZIKO USHOBORA BYOSE MANA KANDI NTAWE USHOBORA KUROGOYA UMUGAMBI WAWE NUKO RATA ASSMA WE

  • IMANAA ISUBIRIZA IGIHE KWELI, NARI NARIHEBYE KANDI MFITE 59 Y’AMAVUKO NONE NDABONA BIGISHOBOKA AHUBWO UBANZA ARI ISONI ABAGABO BAGIRA

    • humura rata imana ijya kurema umuntu yabanje kumutegurira ubuzima bwe bwose iba yateguye igihe cyo kuvuka gushyirwa no gupfa rero witerwa ubwoba nimyaka yawe kuko buriya imana irabizi kandi uwawe arahari.

  • Ehh nibatabare bashiki bacu bararenganye kuko abagabo aribo bafatya ibyemezo byo kurongora. dushimiye abana babo babashyigikiye mu bukwe bukomeye

  • UMVA MUSORE UKORE IMIRIMO Y’IJORO WITONZE UGENDEYE KU KINYABUPFURA KINSHI WAGIZE KUVA UKIMUKUNDA URITONDE DORE YARIHANGANYE AMAZE IGIHE NTUMUHUHURE KU MPAMYI

  • NGAYO NGUKO NTIBOSANZWE ABAKUZE MUVE HASI MUSHAKE ABAKUNZI ABASORE BARAHARI KANDI BASHOBORA KUBAKUNDA IBI BIRAGARAGAZA URUERO RUFATIKA

  • byari byiza nuko umugore yahishe

  • Gusa nyine madamu ashobora kuba yarayigabanyije

  • BASHATSE KUTAVUGISHA UKULI KU MYAKA KUKO NKUKO BIGARAGARAGA NTABWO UMUGORE YABA YARABYAYE UMWANA WA MBERE W’IMFURA UGARAGAZA KO AFITE 47 NYINA SE YABA YARAMUBYAYE AFITE 15 GUSA BYABA BISHOBOKA????? OYA NIBATUBWIZE UKURI KANDI UMUHUNGU NAWE YAYIZAMUYE AYIGIRA MYINSHI CYANE KUKO ARI MURI 30… KUGIRANGO BIGABANYE INTERA BARUSHANWA. UMUGORE YABA AFITE 72.

    NI BYIZA RWOSE ARIKO BATUBWIZE UKURI KUGIRANGO TUBIGIREHO N’ABANDI KUKO NI IKINTU CYIZA

  • MUSORE WE NIBA UTAJYANYWE N’AKANTU NGO UMUNSI WAKABUZE UZIKURE URI UMUNTU W’UMUGABO NTUZAMUTERERANE KANDI UZAMWITEHO UGORAGOZE NUBURAYO UTUZI NTUZAJYE AHANDI UZAKORESHE UBUHANGA BUHANITSE ARAGARAGARA NKUWIFASHE NEZA KUBURYO NTACYO WAMUBUGAYA

  • Assalam alaikum wa rahmatullah wa barakatuh! Nanditse hano kugirango nishimire kongera kubona Moussa we wazanye ubuislam iwacu nanjye bukangeraho. Wankoreye ikintu ntazibagirwa kandi Allah azabiguhembere.

  • Ko mutatubwiye imyaka umusore afite ?

  • Kabisa muraberew arko inama nabagira nuko babana nkurugi n ipata arko ubwo bukwe ni umwa mbere turabashyigikiy mubane arko ntago twumv ukunt umwana wimfura yaba anga na mukanyina baba bangana arko ibyo mwakoze nibyo

  • Ariko abantu mushima ibintu nk’ibi muba mwumva nta soni mufite!!! Iri ni ishyano ryaguye i Rwanda! Harya muribuka uwitwa Kamashara w’i Gahini wakoze nk’ibi hashira iminsi nyamuhungu wamushatse akajya kwiyahura muri Nyabarongo? Uru si urukundo ni Amahano!!!

  • en bon !

    mfite 36 ans! narinzi ko byandangiranye! none reka nsubire kumavi wenda uwanjye azaboeka vuba!!

    • haha! njye mfite muri 20 ndi umujama umpe email yawe, gusa nizere ko uyu mutype atagerageza kwiyahura nka wawundi w ubushize

  • Abaswayire ntako batazazana muri uru Rwanda.

  • Amahano ! Njye mbona abayisilamu tugira ibijwara !

  • Uyu mubyeyi twitaga madam Mburuki akaba yari n inshuti ya mama witabye imana ndumva rwose niba abonye umukunzi wamuzazura akamususutsa nibyiza nibakomereze aho kandi imana ibihe umugisha.

  • uyu mukecuru arabeshya imyaka ye irenze 70 yari inshuti ya mama kandi yarutaga mama ubu ufite imyaka 72 kuko twaraturanye cyane afite umugabo wumwarabu witwaga Mabruki, yahoraga amuca inyuma, kuva kera akunda utwana duto,ahubwo uwo musore arishakira kiriya gipangu cyabarabu, naho Musa yikwishyiraho ko iyo mitungo ari iyabo, ntabeshye arabizi neza ko iyo mitungo ari iya abarabu baba muri oman babahuguje, maze bohereza iburayi umukobwa mukankusi yabyaranye nuwo mwarabu kugirango babone uko babyigarurira, kuva kera nkifite imyaka 25 twamwitaga tante akarakara kandi ubu mfite 50. cyakore urugo ruhire yenda byatuma aha abagore amaharo numutuzo mu ngo zabo.wakoze rwose abdoulkarim yenda uwo mukecuru yaduha agahenge

  • Harya ibi nanbyo ni iterambere? Ahubwo ni amahano n’ubukunguzi; muzabaze iby’iGahini uko byarangiye. Ahubwo ababishima bazasubire ku kamaro k’ugushyingirwa. Turajya habi.

  • Nonese uyu ni Maman assuma?

  • Ko uyu mukecuru ibintu yabikunze akiri umwana none akaba ashaje atarabihaga! Uziko mbaze ngasnnga imfura ye yarayibyaye afite 15! 62-47

  • SWEROMBORO BANA NTAKIBAZO

  • Yes Camarade,cong wangu.Courage urukundo ntirureba imyaka.

  • Ubukunguzi se gusa!!! Igisore kitarabyara n’umwana n’umwe ku muntu w’incura waciye imbyaro mu nda! Iyi ni inda mbi nta kindi! Uzicuza bitari kera!

  • yesu wizuye ubuse amategeko ntarihafi kko bamufate birenze gufatakungufu muswabare kbs

  • ubukunguzi.com

  • disi uriya mwana wumuhungu Imana imuhe iruhuko ridashira kuko yapfuye ahagaze, nta soni nyogokuru wawe mu buriri,umenya nta babyeyi agira, iri ni shyano ryagwiriye URWANDA nimusenge cyane

    • madamu wakabije kuko abana bawe niba bauruta wakozeamahano pe kandi hari abo mungana wakagombye gushaka
      abana bawe se bazamwita papa koko kandi bamuruta cg bazamwita muyomba

  • wowe Abdoulkarim,ntuzi iby’idini rya islam ntugashake kubisobanura ngo ni Hadidja Bin Mariam? uzajye ukina na bakecuru apana idini ya islam, yitwa Khadija bint Khuwaild amahoro nimigisha by’Imana Bibe kuri we, iga idini ujijuke, ariko se iyo ugira ubwenge wari gushakana na mama wa mama wawe, nawe ndakurenga, anyway sobanukirwa

  • Ndasaba gusa itangazamakuru ribabe hafi njye mbahaye imyaka 3 mu muryango nyarwanda!!!!nuko nyene aba islamu bemerewe abagore 5 none se nyogokuru uyu ko ata kibyara, none muri islamu umuntu arutwa numwana wawe biremewe????uyu mu nyokuru we yarongowe ubwa mbere afite 14ans/years kuko infura ye ifite imyaka 47 reba arongowe ubwa kabiri ifite mike ngo 62?None se afite abakobwa kugirango uwo mugabo azababyarire basi nashaka akana?none uyu nyokuru we ari tayari, umuhungu wa 31 mu gitanda aba adashaka kubyuka, ubwo abakobwa murambwira icyo mwibaza ku mupfakazi wa 62? none se mugitanda niba bikimeze neza kuri nyogokuru uyu, ntatecyereza ko umugabo azashaka akana, nkuko nawe yababonye?(kandi ubwo murabeshya abantu ngo ni urukundo,….nka wa muhungu wa kenya yakunze umukobwa wa Obama!!!, yego kwifuza bibaho ariko uwukunda nawe umwifuriza ibyiza nawe ushaka, none se waba ukunda umuntu akamurongoza umuntu umuze hafi inyaka 20 muri MONOPOSE kweri? mubeshye abandi. Gusa abanyamakuru bababe hafi tuzarebe uko bizarangira kuko uyu mu jeune ndabona nagana numwana wa 3 cg 4 wuyu mu mere.

  • Yewe,inarariye ntimara inamba koko!!!uyu mukecuru iyo yikomereza ibye yakoraga koko akareka gutesha umutwe uriya musore!ntarukundo mbonye ahoooo

  • Mama Assouma aramwegukanye da!!!!Ko ba nyogokuru barimo bifunga abasore bato, abakobwa bato baraba abande??? Urwo rukundo ntirusanzwe abahanga bazakore ubushakashatsi bahereye kuri bamwe b’i Gahini kandi muzadukurikiranire amaherezo. Ariko wenda ubwo aba Islams bemererwa gushaka abagore benshi ntawamenya icyo Abdoulkarim atekereza ndumva ntawishimira guhambanwa ikara ariwe ubyikururiye!!!Muzagire urugo ruhire

  • Nanjye mfite imyaka 40 nimunshakire umusilamu twikundanire ndabona bari serieux nibiba ngombwa tuzibanire.

  • aaww komu ongela kabisa kaka urihatari narimpibereye sibyo bwirwa kabisa kandi byaribyiza imana izabahe hungunakobwa ntac yidashoboka imana niyonkuru wenyewivu wajinyonge

  • Ni byiza kubishyira kumugaragaro ariko rero nawe utangaza amakuru ntugatangaze ibihuha Camarade imyaka 40 arayirengeje kdi ntiwavuze ko Camarade nawe yabyaye wundi mugore i Nyabisindu abana 3. Naho mma Assouma we nibamureke ikingenzi nuko bakundana kdi Camarade nawe waboba ahunze responsabilités zo kurera abo bana 3 yabyaye akaba akenewe kurera. Ari muri babagabo badashaka gukura kuko imyaka yatangiye kuyirya.Moussa ku mitungo yabeshye kuko ibintu bya se biba icyangugu Moussa ni mwene Runombe ababaye mu mugi wa Gitarama baramuzi ko yabaga mu mumugi.urugo ruhire mma Assouma na Camarade. Muzubahane kdi mukomeze mukundane. Mbere ya byose mwiragize Imana

  • gusa ndumva ibyabantu bazi bitandukanye nibyo abanyamakuru banditse,byaba byiza mugiye mutangaza inkuru zimpamo aho gutubya no kongera kugirango ibinyamakuru byanyu bisomwe nabenshi mugerageze mwikosore kugirango mwongere ikizere mubakunzi banyu. THX.

    • Uvuze ukuri. Muhizi Élisée wanditse iyi nkuru nukudusobanurira aho ibyo yanditse yabikuye. Ntibakajye batwifatira

  • Ariko umunyamakuru mwiza ni uvuga ibintu uko biri,Camarade uyu mugabo warongoye ni umusaza urengeje imyaka 40,ngo ni ingaragu? none se Francine yari umugore wa nde ntibabanye bakabyarana abana batatu,nyuma ya Francine ntiyashatse undi mugore nawe bakabyarana undi undi mwana none mwamuhinduye uruhinja ngo mukunde mugaragaze ko mama Assouma yakoze amahano,nubwo wenda imyaka ye mu Rwanda bidasanzwe(kuko ahandi birahaba) ariko Camarade rwose kuri Mama Assouma ntagitangaza ntabana akeneye afite benshi,kandi nawe abagore yarabazengurutse.Mujye muvugisha ukuri

  • Uko biri kose uyu musore afite inda nini, ni ibintu akurikiye, arashaka kurya neza agahaga. Uyu mukecuru nawe ashaje akiyikunda cyane kandi burya iyo umuntu ashaje kiba cyaratakaje ama elements y’ibanze (amazi, amavuta…), naho abana bo uyu musore azabyarana n’abandi bagore kuko muri ISLAM biremewe.

  • Abanyarwanda ntimugire amatiku. Uyu Mama Assouma yaba afite 50, 70 cg 100 bibarebaho iki? Imitungo ya Mabruki, yaba yarayambuwe cg yarayihaye abo muri Oman bibarebaho iki? Moussa cg Assouma mushiki we babyemera, batabyemera birabaryahe??? Mujye muvuga make murekere abantu uburenganzira bwabo. Baba abaswayire nk’uko muvuga, aba catholiques cg abarokore, nta kintu na kimwe bibarebaho. Musore, mwicecekere ntakintu mwahindura kubyabaye. Mumeze nka zambwa zimoka kandi ziziritse. Zaryande???? Niba mufite ingufu muhanyanyaze wenda mwaca ikiziriko ????????????????????????????????????????????

  • ibi namahano rwose ntibikwiye ababyeyi bi rwanda umukecuru ungana kuriya ntiyarakwiye kuryamana numwana urutwa nabanabe mana tabara

  • ibi ni amahano rwose mujye mureka gushyigikira ibibi,umukecuru w,imyaka 62;ufite abakwe n,abakazana yarongowe ryari?
    Ubu se ababishyigikiye abaye ari umubyeyi wabo babyakira gute?
    Ikigaragara cyo nuko nta mubyeyi wiyubaha wubaha n,umuryango we wakora ibi,bigaragara ko n,ubundi uyu mukecuru yari asanzwea ri umunyamabi,naho uyu mugabo we arishakira kubaho neza gusa niba nyogokuru uwonguwo afite akantu,naho wowe wiyise TAER AL SAHFER,ntaho biturya kuko nta nyungu tubifitemo ariko reka tubinenge kuko nta kwiyubaha kurimo ku mpande zombi.

  • ibibyo ntibisanzwe ,kuko ntibazasazana bakiri kumwe

Comments are closed.

en_USEnglish