Digiqole ad

Muhanga: Umwana ufite ikibazo cy’amara yasohotse akeneye ubufasha

Icyitonderwa: Amafoto y’uyu mwana ari mu nkuru ateye ubwoba 

*Ngo yirukanywe muri CHUK atavuwe kubera kubura ibihumbi 114
*Umuyobozi wa CHUK akavuga ko atabimenye
*Dr Theobald yizeje ko agiye kumufasha kandi azakira.

Muhanga – MUKABAZIGA Emeritha, Nyina w’umwana ufite uburwayi busanzwe bw’amara yasohotse hanze yabwiye Umuseke ko yagerageje kuvuza ariko aho bigeze akeneye ubufasha kuko ubushobozi bwamubanye bucye.

NZAMURAMBAHO Théogène warwaye indwara y'amara akeneye ubutabazi bwihuta.
NZAMURAMBAHO Théogène warwaye indwara y’amara akeneye ubutabazi bwihuta.

Umunyamakuru w’Umuseke ukorera i Muhanga yahuye na Nyina w’umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 4, bahuye amuhetse mu  mugongo aramwururutsa amwereka uko iki kibazo giteye.

Akimara gupfukura, ubona igice kimwe cy’amara cyibereye hanze kizingazingiye mu bitambaro ariko kigifatanye n’amara ari munda imbere, bikaba ari ibintu bigoye kubirebesha ijisho kuko bidakunze kubaho ku bantu batakoze impanuka.

MUKABAZIGA avuga ko uyu mwana ajya kurwara atya, byatangiye ababara munda akiri mu kigero cyo munsi y’umwaka. Muri icyo gihe ngo umugabo yari amaze kumutana abandi bana babiri mu buzima avuga ko bwari bumugoye.

Mukabaziga ati “Nabonye atangiye kwituma amaraso nihutira kumujyana kwa muganga, basanze igice kimwe cy’amara cyaraboze baragikata ariko igisigaye hari impungenge ko gishobora kwangirika kitavuwe vuba.”

Uyu mubyeyi avuga kandi ko nyuma yo kuzenguruka ibitaro bitandukanye yoherejwe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bamusaba gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 714 kugira ngo umwana abashe kuvurwa neza.

Ati “Abagiraneza bakusanyije ibihumbi 600 nyishyura ibitaro ariko nkomeza kubura ayandi ari nayo mpamvu yatumye ibitaro bya CHUK byanga kuvura umwana, kuko nta na mituweli nari mfite biransezerera.”

Ibitaro ngo byamusezereye atavuwe kubera kubura amafaranga.
Ibitaro ngo byamusezereye atavuwe kubera kubura amafaranga.

Nyina w’uyu mwana, avuga ko uyu mwana arya cyane, ariko ibiryo ariye ngo ntibihama munda bihita bisohokera muri ariya mara yasohotse. Ubu ngo hakenewe amafara asigaye kugira ngo yuzuze ayo CHUK imusaba, ndetse no gukomeza kumurwaza.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Aimable MUSABWA ari naho uyu mubyeyi akomoka yatubwiye ko kuva akimenya amakuru y’uyu mwana ubuyobozi bugiye kumufasha butange ariya mafaranga asigaye.

 

Umuyobozi wa CHUK avuga ko iki kibazo atakigejejweho

Umuyobozi wa CHUK Dr Theobald Hategekimana yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’uyu mwana atari akizi, ndetse asaba ko Nyina yakwihutira kuza kumureba.

Ati “Keretse aje akandeba tukareba icyo kibazo uko giteye tukagikemura, kuko ndumva ntakizi. N’abanze aze kundeba noneho turebe icyo twamufasha, ninabwo twamenya niba ibyo avuga aribyo cyangwa ataribyo. Icyo kibazo njyewe (nk’umuyobozi w’ibitaro) ntabwo yakingejejeho kandi ubundi ahageze (ku bitaro) agahura n’ikibazo yakagombye kwitabaza n’izindi nzego kuko amafato y’abantu (abayobozi b’ibitaro) aba hari na Nomero za Telefone ziba zanditse, ariko ntabwo yigeze abitugezaho.”

Yongeraho ati “Ahubwo we akwiye kuza akareba ubuyobozi bw’ibitaro bukamufasha, muzamubwire aze aturebe, turebe ikibazo cye uko giteye tumufashe, cyangwa mumpe amazina ye na Nomero za Telefone tumuhamagare tumufashe gukemura icyo kibazo.”

Abajijwe niba hari amahirwe ko uburwayi uriya mwana afite buzakira, Dr Theobald Hategekimana umaze igihe mu mwuga w’Ubuganga yavuze ko bishoboka, ati “Ayo mara twayasubizamo byo ntabwo ari ikibazo.”

Amafaranga yose y’inkunga nyina w’uyu mwana yabonye, avuga ko yayahawe n’abamugiriye impuhwe muri Kamonyi kuko ariho yari yaragiye gushakira imibereho.

Iki kibazo cy’umwana kititaweho vuba hari impungenge ko ariya mara ari ku gasozi ashobora gukomeza kwangirika kubera umwanda n’ibyo apfunyitsemo bishaje.

 

Umwana ufite ikibazo cy'amara ari ku gasozi.
Umwana ufite ikibazo cy’amara ari ku gasozi.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

5 Comments

  • mwadufasha mukaduha contact zuyu mubyeyi. njye ndibaza ko uyu mwana yari kuvurwa hanyuma ikibazo cy’ amafaranga kigakemurwa
    nyuma cyane ko asigaye atari menshi kuyo yaramaze gutanga. Uyu mwana agomba kwitabwaho byihutirwa rwose.

  • ariko se ubwo ibitaro bya CHK bikwiriye gusezerera uyu mwana koko atavuwe ngo akire?

  • BIRABABAJE UY,UMWANA AGIZE ICYO ABA ABA BAYOBOZI BAFATIRWA IBIHANO KUKO BWABA ARUBURANGARE BAGIZE BUKABIJE BAZI UYU EJO YARI KUZABA IKI CY,URWANDA ?

  • Mana nyirimbabazi n’impuhwe ndakwinginze ukize uyu muziranenge

  • Nibashyire ho nber za Maman w’uyu mwana ufite umutima w’impuhwe yitange kubera Imana.

Comments are closed.

en_USEnglish