Digiqole ad

Muhanga: Umuryango ‘INGABO’ ntuvuga rumwe ku cyamunara cyo kwishyura Miliyoni 22

 Muhanga: Umuryango ‘INGABO’ ntuvuga rumwe ku cyamunara cyo kwishyura Miliyoni 22

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Vitara nayo yatejwe cyamunara ku mafaraga arenga Miliyoni eshatu.

Nyuma y’umuhango wo guteza icyamunara imwe mu mitungo y’Umuryango w’abahinzi n’aborozi INGABO wabaye muri iki cyumweru kirangiye, bamwe mu banyamuryango baravuga ko bagiye gutanga ikirego mu rukiko kubera ko ngo icyamunara cyabaye abanyamuryango bose batabyumvikanyeho.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Vitara  nayo yatejwe cyamunara ku mafaraga arenga Miliyoni eshatu.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Vitara nayo yatejwe cyamunara ku mafaraga arenga Miliyoni eshatu.

Imwe mu mitungo y’umuryango INGABO iherutse gupakirwa n’umuhesha w’inkiko w’umwuga kugira ngo izatezwe cyamunara, kubera impamvu z’umwenda wa Miliyoni zirenga 22 z’amafaranga y’u Rwanda umuryango urimo abakozi babiri wirukanye mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubwo iyo mitungo yatezwaga cyamunara mu ruhame rw’abantu benshi, Me TWAGIRAMUNGU Vincent, umuhesha w’inkiko wari uhagarariye cyamunara yahawe ibaruwa n’abanyamuryango batanu bamusaba guhagarika cyamunara kuko ngo batanze ikirego mu rukiko kivuga ko imitungo yatejwe atari iy’umuryango w’abahinzi n’abarozi INGABO, ko ahubwo ari iya Sendika INGABO.

Gusa, umuhesha w’inkiko avuga ko icyemezo cy’urukiko aricyo cyonyine gishobora gutesha agaciro icyamunara, ko ibaruwa y’ikirego y’abantu ku giti cyabo itabuza icyamunara kuba.Cyamunara yarakomeje, imitungo yari yafashwe iguriswa Miliyoni icyenda.

Me TWAGIRAMUNGU Vincent Umuheshaw'inkiko ateza icyamunara umutungo  w'INGABO.
Me TWAGIRAMUNGU Vincent Umuheshaw’inkiko ateza icyamunara umutungo w’INGABO.

NYANDWI Pierre wahoze ari umuhuzabikorwa w’uyu muryango na Nyiramwiza Julie wari umucubaruramari mu muryango ‘INGABO’ bavuga ko nta mutungo wa Sendika INGABO ukibaho, kubera ko ngo ibyari umutungo n’abakozi byose byeguriwe umuryango w’abahinzi n’abarozi INGABO, ngo bikaba biri no muri Sitati igenga uyu muryango, bityo ko ngo ibyo abifuzaga ko icyamunara gisubikwa bavuga nta shingiro bifite.

Kantarama Césarie na bagenzi be bifuzaga kuburizamo icyamunara, bavuga ko nta nyandiko ihari isesa Sendika INGABO, ndetse ko n’imitungo yose icyanditswe kuri iyo Sendika.

Kantarama akavuga ko bageze aho kuregera urukiko nyuma yo kwandikira inzego zinyuranye z’Akarere ka Muhanga n’Intara y’Amajyepfo mbere y’uko icyamunara kiba ariko ntibabona igisubizo.

Abantu banyuranye, barimo na bamwe mu banyamuryango b’umuryango INGABO bakurikiranye icyamunara bemeza ko Sendika INGABO itakibaho, ahubwo ko yahindutse Umuryango w’abahinzi n’abarozi INGABO.

Ibaruwa Sendika yandikiwe n’uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe MUTAKWASUKU Yvonne ivuga ko Sendika yahinduka umiryango utegamiye kuri Leta.

Ibaruwa y'uwahoze ari Meya wa Muhanga yandikiye Ubuyobozi bwa Sendika INGABO ku mikorere mishya.
Ibaruwa y’uwahoze ari Meya wa Muhanga yandikiye Ubuyobozi bwa Sendika INGABO ku mikorere mishya.
Icyemezo cya RGB giha ububasha Umuryango  w'abahinzi n'aborozi INGABO.
Icyemezo cya RGB giha ububasha Umuryango w’abahinzi n’aborozi INGABO.
Izi moto zombi nazo ziri mu byatejwe cyamunara.
Izi moto zombi nazo ziri mu byatejwe cyamunara.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

7 Comments

  • Uwo Kantarama Cesarie ni igisambo nabiryozwe niwe wahombeje umuryango!Nkanjye wahakoraga mbizi neza sinumva impamvu adakurikiranwa ahubwo! Muzamubaze ayo yaguze aho atuye kandi nta kazi kandi yigeze agira!

  • ntibyoroshye ndumva abaturage baragowe

  • erega mutabeshywa si wowe wenyine aho twarabaye buri wese afite uko yahavuye!

    gusa Birababaje kubona ibyo abaturage bavunikiye biribwa kariya kageni.
    Kuri uyu munota hari benshi bagenda bihisha inyuma y’inyungu zabo bwite,
    bakirirwa barindagiza abaturage bishingiye umuryango Ingabo ngo ubabere
    umuvugizi mu iterambere ry’umwuga w’ubuhinzi bakora.
    Ikibabaje kurushaho ni ukuntu aba bantu birirwa cg birirwaga bacamo amakipe
    mu banyamuryango b’Ingabo none dore nyuma buri wese ari kugenda yikuriramo aye,
    ndetse rurageretse ku bandi bagishaka gusahurira mu nduru bitwaje abaturage,
    batangiye kwirirwa bakura mu mirima yabo babatesha gukora bakirirwa babakatana
    muri za colidor n’ibyuma bitandukanye byo mu nkiko.

    nubwo biri kuba muri ubu buryo, ntibyari bikwiye ko byaba umuryango cg Sendika
    mwirirwa mubyandarika mu itangazamakuru kuko siryo ryakemura ibibazo uretse ko
    nta n’ibibazo bikomeye bihari uretse abigize inyaryenge bazahajwe n’inda nini
    bagahindura abandi injiji bigize abamalayika ariko b’umwijima.

    ariko se reka ngire abo ngira icyo nibariza:
    – Buriya se wowe Nyandwi Pierre wari coordinateur na Nyiramwiza Julie wari comptable
    byari bikwiye ko inka mwakamye, mukayisiga imaze kuba umugata mwarayicuze ubwatsi
    kugera ku mitumba, mwajya kuyinogonora, mugashikura icebe mu ruhame na appetit y’indengakamere?
    – Buriya se madamu Kantarama cesariya, nyuma yo *gusenya Roparwa,
    * ubu aho itiku ryawe rigeze risenya UGAMA CSC hari utahazi?
    *ugashora mu manza sendika ingabo hejuru y’amafuti n’amatiku yawe igatsindwa igacibwa amafaranga asaga miliyoni eshatu;
    *ukananiza abayoboye sendika Ingabo bose ngo ni uko banze gukorera mu gikondorero cyawe, wirirwa ubaremeraho udukipe mu nama y’ubutegetsi;
    *ukigwizaho imitungo ya sendika ingabo igihe wayiyoboraga, kugera aho wimukiye mu cyaro cya Kinazi ukaba umunyamujyi ukaba millionaire,
    umugwizatunga nta kazi na gato cg se business ugira na nto bizwi, aho wavuye se buriya ntihazwi la?
    byari bikwiye ko wirirwa ufata udusaza tutazi ibyo turimo, ukirirwa udukurura muri colidor z’inkiko ngo turi gutanga ibirego kandi ari wowe
    ku bwawe uri gushaka kurya imitungo y’umuryango ngo wigurishirize amazu abanyamuryango bavunikiye?
    ariko buriya uwabaza bariya basaza wirirwa witirira ibirego basobanura ibyo barimo udahari ngo ujye ubavugira?
    ko ibyo wahakuye bihagije n’ubwo bitakuzuza inda, waretse gutesha abanyarwanda umwanya bakihingira imirima?
    Gusa imitungo rusange si akarima ka bamwe.
    *Byari bikwiye se ko wirirwa wandika amabaruwa ukayitirira abaturage ukirirwa ubasiragiza mu nzego za Leta zitandukanye,
    zitagendera ku marangamutima n’ibitekerezo bipfuye byawe; ukirirwa wangisha abaturage inzego za leta ngo ntizisubiza ibibazo byabo?

    Uriya muryango mwarawuriye bihagije igihe kinini, murira ku baturage batazi ibyo aribyo,
    kuri uyu munota Leta yo mubyeyi yatabara abayo ikabakiza abakomeje kubasahura,
    birirwa bateza induru ngo bazinjiriremo.

  • Uyu mugore Sezariya amaze gusenya amakoperative menshi, kuko nyuma yo gusenya INGABO ubu arasenya UGAMA kuko hose yagiye ahivanga kubera inyungu afite

  • YAGIYE YANDIKIRA UBUYOBOZI BUTANDUKANYE ASABA KO BAMURENGANURA BAHAGERA AHUBWO BAGASANGA ARI WE NYIRABAYAZANA MUKURIKIRANE IBYE, ABANYAMAKURU MUJYE KUBAZA ABAKOZI BA UGAMA AHO AYIGEJEJE NGO ABA ASHAKA KO BAMUHA AMAFARANGA YA MISIYO AKURIRA INDEGE ABESHYA KO AGIYE KUVUGANIRA AMAKOPERATIVE IBINYOMA GUSA

  • Bizakurikiranwe neza

  • YOOO, ESE UGAMA NAYO AGIYE KUYISENYA? Mana y’i RWANDA TABARA urinde abakozi ba UGAMA uriya mu GORE. Yanayisenya bye da; ntagihe ayayigiriye ishyari ashaka ko INGABO ariyo itera imbere.Ariko amaherezo ibye bizasobanuka.

Comments are closed.

en_USEnglish