Muhanga: Igice kimwe cy’umujyi kiratera imbere ikindi gisubira inyuma
Amazu ari ku muhanda werekeza aho Akarere kubatse n’uwerekeza i Nyabisindu haragaragaza inyubako zishaje kuko ari iz’ahagana mu 1950, mu gihe hagati mu mujyi ho hari inyubako nshya n’ivugururwa ry’amazu mu buryo bugaragara.
Bamwe mu bikorera bamaze guhindura isura y’umujyi wa Muhanga bubaka amagorofa, ariko haracyari impungenge ko iri vugururwa ry’amazu n’imyubakire igezweho iguma gusa ahantu hamwe.
Igishushanyombonera cy’umujyi gikomeje kuba imbogamizi mu myubakire ijyanye n’igihe cyane cyane mu nkengero z’uyu mugi kuko abantu bakomeje kuvuga ko n’ubu bagitegereje kumenya ubwoko bw’inzu bagomba kubaka.
Mu mujyi ariko naho haracyagaragara ibice bibiri bihabanye byose bigize umujyi umwe kandi byegeranye cyane. Kimwe gitera imbere vuba ikindi gisa n’igisubira inyuma.
Bamwe mu bikorera batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko igice cyo mu majyaruguru y’umujyi wa Muhanga ushaka kwerekeza ku biro by’Akarere n’ahagana i Nyabisindu hasigaye inyuma ku buryo buboneka muri uyu mujyi usigaye unagendwa cyane.
Amazu ari muri ibi bice yubatswe mu myaka irenga mirongo itandatu. Aya mazu kandi ngo yakorerwagamo ubucuruzi bukomeye cyane bwari burimo n’abarabu ariko ubu yahariwe abakora ubudozi,imitako yo mu bukwe n’ imyambaro y’abageni gusa.
Mu kindi gice cy’amajyepfo y’umujyi huzuye Gare nshya, inyubako ya Kaminuza n’amagorofa y’ubucuruzi, ay’amabanki, harimo n’ay’abikorera, muri aya abihaye Imana nibo bafitemo amazu menshi.
Cyakora ngo nubwo iki gice cyateye imbere akajagari nako ngo karushaho kwiyongera kubera ko uyu mujyi ugenda urushaho ku rugero cyo hejuru kandi nta tuyira twagenewe abanyamaguru ndetse ngo nta n’ubwinyagamburiro bw’imodoka buhagije bukiboneka.
Kimwe mu bintu abatuye i Muhanga bakomeje kuvugaho, cyane cyane abikorera, ni ikibanza cyahawe ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) mu myaka hafi itatu ishize kikaba cyarabaye indiri y’amabandi n’aho banywera urumogi.
Aganira n’Umuseke Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Innocent Kayiranga atangaza ko RSSB yavuze ko igiye kubaka icyo kibanza ku buryo ngo kizajyamo icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu barenga ibihumbi bibiri ndetse n’ihahiro rigezweho (Super Market).
Yongeyeho ko ibyo nibidakurikizwa mu gihe cya vuba Ubuyobozi buzafata izindi ngamba zishingiye ku mategeko harimo no kuba bacyamburwa.
Umujyi wa Muhanga uri mu mujyi yunganira Kigali, uri mu iri guturwa cyane, abawuzamo ngo bawushima ko ubuzima bwaho bupfa koroha ugereranyije n’ubw’indi mijyi iri kuri uru rwego.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
3 Comments
ehhhh! muhanga iratera imberebyo ark akarere kagerageze gatunganye imihanda neza kuko nibidakorwa bazashiduka arakajagari gusa;bagakwiriye guhanga imihanda mishya kandi migari; kuko uriya muhanda huye-kigali nimuto ukeneye undi uwunganira
Ngo yubatswe mbere ye 1959?
Inyubako za mbere ya 1959? Aho mutatubeshye kandi muzabaze abaturage bi Gitarama uko hari hameze muri 1959.
Comments are closed.