Digiqole ad

Muhanga: Abacuruzi 90% bakiranye ingoga gusora bifashishije ikoranabuhanga

Mu nama yahuje Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu Bumbakare Pierre Célestin n’abacuruzi batandukanye bo mu Karere ka Muhanga yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2013, yashimye urwego abasoreshwa bo mu Karere ka muhanga bagezeho no kuba barumvise vuba gahunda nshya y’itangwa ry’imisoro binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abasoreshwa bari bitabiriye Inama
Abasoreshwa bari bitabiriye Inama

Bumbakare Pierre Célestin yavuze ko iyi gahunda nshya igamije kugabanya umurongo munini w’abacuruzi ukunze kugaragara mu gihe cyo gusora. Kandi ngo kuva aho hatangiriye iyi gahunda yo gusora binyuze mu ikoranabuhanga, 90% by’abacuruzi bo mu Karere ka Muhanga bamaze kuyijyamo.

Bumabakare ariko akavuga ko  hakiri undi mubare w’abacuruzi baciriritse batari biyitabira kubera ko ahanini ngo batarasobanukirwa n’ubu buryo bushya bwo gusora.

Bumbakare  yavuze ko  hakiri imbogamizi ya bamwe mu bacuruzi bo muri aka karere ka Muhanga,bagifite umuco wo utari mwiza wo  kudatanga inyemezabuguzi (Facture) akavuga ko,ibi bigomba gucika kuko bituma ababikora bahomba.

Ndayiramya Mélanie, umucuruzi w’ibiribwa mu Mujyi wa Muhanga yatangarije Umuseke ko  gusora binyuze mu ikoranabuhanga byagabanyije umwanya bafataga bajya gusora dore ko ngo wasangaga abacuruzi bahatakariza igihe kinini n’akazi kabo kakangirika.

Naho Nkundiye Théophile ni perezida w’urugaga rw’abikorera mu Murenge wa Nyamabuye we yifuza ko hashyirwa imparaga mu gusobanurira abacuruzi bato cyane cyane abacuruza ubuconsho ndetse n’abatwara za moto.

Abasoreshwa bishyura imisoro binyuze mu ikoranabuhanga bari mu byiciro bibiri.

Icyiciro cya mbere kigizwe n’abacuruzi bato bafite igishoro cya miliyoni ebyiri kugeza kuri miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, bazajya basora babinyujije kuri telefoni zabo zigendanwa(Téléphone Mobile).

Naho abari mu cyiciro cya kabiri bazajya basora binyuze muri za mudasobwa, Aba ni abafite igishoro kuva kuri Miliyoni 12 kugera kuri Miliyoni 50.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2013, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro(R.R.A) kizahugura abatwara moto mu Mujyi wa Muhanga, ku bijyanye no gusora binyuze muri iri koranabuhanga.

Komiseri w'imisoro y'imbere mu gihugu Bumbakare Pierre Celestin
Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu Bumbakare Pierre Celestin
Abagore nabo bari mu basoreshwa banini n'abaciriritse kandi bitwara neza mu gutanga umusoro, ishingiro ry'iterambere ry'igihugu
Abagore nabo bari mu basoreshwa banini n’abaciriritse kandi bitwara neza mu gutanga umusoro, ishingiro ry’iterambere ry’igihugu

 

MUHIZI Elisée
Umuseke Rw/Muhanga
.

en_USEnglish