Digiqole ad

Mu Ruhango abana 41% bafite imirire mibi

 Mu Ruhango abana 41% bafite imirire mibi

Mu karere ka Ruhango hatangiye icyumweru cy’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi mu bana ahabarurwa abagera kuri 41% bafite iki kibazo. Inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo bari mu bikorwa byo gushishikariza ababyeyi kwita ku isuku no kumenya imirire ikwiye ku bana.

Abana bahabwa amafunguro yateguwe arimo intungamubiri zikwiriye ku mwana
Abana bahabwa amafunguro yateguwe arimo intungamubiri zikwiriye ku mwana

Ababyeyi berekwa ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana kidashingiye ku kubura ibiribwa ahubwo ku mitegurire y’ibyo babasha kubona. Ababyeyi bateye intambwe yo kubyumva barabihamya.

Grace Uwamwezi wo mu murenge wa Byimana afite abana batatu, abana be bose ngo babanje kugira ikibazo cy’imirire mibi nyuma aza kubona ko bwari ubumenyi bucye mu kubategurira ibyo abasha kubona.

Yabwiye Umuseke ati “Kuva najya mu ishuri ry’igikoni cy’umudugudu abana banjye nta kibazo bagifite.

Uhereye kuri uyu nteruye reba uko asa kandi nari nararwaje bwaki, ariko ubu namenye gutegura amafunguro arimo n’imboga,abana banjye bameze neza.”

Ntakirutimana John uyobora umushinga USAID Gimbuka avuga ko bafashe ingamba zo gufasha akarere ka Ruhango guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi hibandwa ku bana bari munsi y’imyaka itanu nyuma yo kubona ko abana 41% bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Agira ati”aka karere twakagezemo dusanga abana benshi bafite ikibazo cy’imirire mibi,twiyemeje ufatanya n’akarere guhindura ubuzima bw’abana bakabasha gukura neza,bakazagirira akamaro igihugu n’imiryango yabo.”

Grace Uwamwezi avuga ko yabanje kurwaza bwaki ataramenya gutegura amafunguro akwiye ku mwana
Grace Uwamwezi avuga ko yabanje kurwaza bwaki ataramenya gutegura amafunguro akwiye ku mwana

Epimaque Twagirimana Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko iki kibazo giterwa n’imyumvire y’ababyeyi.

Ariko ko ubu hari abayobozi bashyizweho bashinzwe gukurikirana ubuzima bw’abana bari munsi y’imyaka itanu n’ababyeyi batwite ndetse n’abamaze igihe gito babyaye, bibanda ku isuku cyane cyane bigishwa uko indyo yuzuye itegurwa.

Mu guhanga n’iki kibazo kandi umushinga witwa GIKURIRO wa Caritas Rwanda ufite gahunda y’imyaka umunani ufasha aka karere iki kibazo. Ngo bateganya ko iyi myaka izarangira hari icyo bagezeho.

Muri ubu bukangurambaga ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye mubyo babasha kubona iwabo
Muri ubu bukangurambaga ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye mubyo babasha kubona iwabo
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Ruhango avuga ko bahagurukiye iki kibazo
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango avuga ko bahagurukiye iki kibazo

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Ruhango

9 Comments

  • Urabona ukuntu gukora indyo yuzuye byoroshye koko! Ibijumba, ibishyimbo bivanze n’imboga, n’umuneke. Umuturage utabibona ni nde ra?

    • Niko se Ngunda we wambwira ikilo kibishyimbo uko kigura mu Rwanda?

  • 41 ku ijana ni benshi pe! Kwigisha gutegura neza indyo yuzuye bikwiye kuva mu kwigishirizwa muri za NGO bikajya mu kwigishirizwa mu miryango ku buryo bihinduka umuco nyarwanda, ubwo bumenyi ababyeyi bakajya babuhererekanya n’abana babo nk’uko bahererekanya ubwo guhinga, korora n’ibindi…

    • @robwa, ubwo nawe niko ubyemera ngo ni ukutamenya guteka! Ni uwuhe mukecuru utazi kugereka imboga ku bishyimbo ngo bibe uburisho bw’ibijumba cyangwa imyumbati? Yongeremo amavuta y’inka iyo ayafite? Inzara iranuma mu cyaro cy’Intara y’Amajyepfo, ngo abantu ntibazi guteka!

      • N’ababifite bakize nabonye hari abarwaza bwaki, ntabwo byantangaza rero hari n’abaciriritse cg se abakene mu cyaro batazi kurya neza ibihari.
        Ikindi kandi njye ndamutse mbonye ko ari ikibazo cy’inzara, natanga igitekerezo (agakeregeshwa kanjye) cy’uko numva babigenza kuko ibyo kunenga gusa nta gutanga idea y’uko njye byakemurwa si utuntu twanjye (kabone n’iyo abandi basanga itanoze).

        • Ubwo wasanga inzara ikujogonyora inda yarafatanye n’umugongo, uri aho ngo ugomba ushinjagira gitore; wirirw ubunza imitima y’aho uvana ifunguro, samedi yagera ukajya gucunga aho ubukwe bwabaye. OU

          • Icwa n’inzara undeke!
            Mujye mubura gukora mwirirwe muri ayo ngo ibifu byanyu hari abavukiye kubibuzuriza!

          • Icwa n’inzara undeke!
            Mujye mubura gukora mwirirwe muri ayo ngo ibifu byanyu hari abavukiye kubibuzuriza!
            Iyo mitima yanyu itagira impuhwe, n’amarangamutima mabi yasimbuye ubwenjye nibyo bizabata ku gasi.

  • 41% by’abana bafite imirire mibi mu gihe u Rwanda rufite abashomeri 13,2% gusa. Ba badepite harya ntacyo babivugaho ngo twumve akabavamo noneho?

Comments are closed.

en_USEnglish