Digiqole ad

Imurika gurisha ry’ubukerarugendo i Musanze. AMAFOTO

Kuva ku cyumweru tariki 29 Kamena, muri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze harabera imurikagurisha ry’ibigo bifite aho bihurira n’ubukerarugendo bw’u Rwanda bitandukanye.

Iri murikagurisha ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize no kwitegura umunsi wo kwita izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka.Kwita ingagi ku nshuro ya 10 biteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 01 Nyakanga.

Iri murikagurisha risanzwe ritegurwa mbere y’umuhango wo kwita izina kugira ngo abakerarugendo babishoboye baze kwihera ijisho ku bintu bikorerwa mu Rwanda, ariko no guha umwanya ababikorera kugira ngo bagaragaze ibikorwa byabo.

Abamurika benshi bakaba ari abakora imitako n’ibigo bifite aho bihurira n’ubukerarugendo by’umwihariko bw’ingagi.

Ku munsi wa mbere abanyamahanga bitabiriye iri murikagurisha ri benshi.
Ku munsi wa mbere abanyamahanga bitabiriye iri murikagurisha ari benshi.
Abashakashatsi bagaragaza aho Ingagi zijya guhurira n'ikiremwa muntu.
Abashakashatsi bagaragaza aho Ingagi zijya guhurira n’ikiremwa muntu.
Amashyirahamwe yo mu Ntara y'Amajyaruguru akora ibishushanyo akunda kwibanda ku ngagi cyane.
Amashyirahamwe yo mu Ntara y’Amajyaruguru akora ibishushanyo akunda kwibanda ku ngagi cyane.
Imitako n'imirimbo y'ubwiza ni bimwe mu biri muri iri murika gurisha ku bwinshi.
Imitako n’imirimbo y’ubwiza ni bimwe mu biri muri iri murika gurisha ku bwinshi.
Amashusho agaragaza ubuzima n'imibereho by'abanyarwanda by'umwihariko ba kera ni bimwe mubyo abakerarugendo bakunda.
Amashusho y’abanyabugeni agaragaza ubuzima n’imibereho by’abanyarwanda by’umwihariko ba kera ni bimwe mubyo abakerarugendo bakunda.
Uyu mutako ngo wakozwe mu myaka y'1950
Iyi shusho ngo yabajwe ahagana mu 1950 n’ubu ikaba igikomeye
Uyu musaza ngo yahoze muri ba rushimusi
Uyu musaza ngo yahoze muri ba rushimusi ariko aza kumenya ibyiza by’inyamaswa za Pariki ku gihugu no kuri we
Uyu musaza yemera ko inyamanswa zo muri Parike bazicaga cyane ariko ubu ngo bishyize hamwe basigaye bakorera mu ishyirahamwe bikaba byarabafashije kwiteza imbere.
Yemera ko inyamanswa zo muri Parike bazicaga bishakira inyama ariko ubu ngo bishyize hamwe ryo kwiteza imbere bishingiye ku kuzibungabunga no kuzivanamo umusaruro
Uyu nawe ari mu itorero ry'abahoze ari ba rushimusi
Uyu nawe ari mu itorero ry’abahoze ari ba rushimusi ubu bavuga ibyiza by’inyamaswa zo muri Pariki batari bazi mbere
Ibikinisho by'abana bikoze mu ndodo n'ibitenge nabyo ngo bishobora gusimbura ibikorerwa mu mahanga bizana mu Rwanda.
Ibikinisho by’abana bikoze mu ndodo n’ibitenge nabyo ngo bishobora gusimbura ibikorerwa mu mahanga bizana mu Rwanda.
Ababyeyi berekana uko baboha ibiseke.
Ababyeyi berekana uko baboha ibiseke.
Abana nabo ntibacitswe muri iri murikagurisha.
Abana nabo ntibacitswe muri iri murikagurisha, aha bariho bakina bakiirana
IMG_8941
Imitako y’ubwiza buhebuje iri kumurikwa i Musanze
IMG_8964
Uduseke turi muri iri murika
IMG_8969
Intare y’Irungu, bavura bakoresheje ibyatsi gakondo
IMG_8976
Uyu mukerarugendo aragerageza kumva iby’uyu musaza wahoze muri ba rushimusi
IMG_8982
Imitako itandukanye abenshi bakunze kugenda bagura mu imurika nk’iri
IMG_8996
Intore ziri kwakira abantu binjira aha
IMG_8999
Ziri kumwe n’itorero riri gususurutsa abageze muri Stade Ubworoherane
IMG_9000
Abantu batandukanye baje mu gutangiza iri murika
IMG_9002
Itsinda ry’abahoze bangiza ibidukikije ubu babibungabunga
IMG_9011
Abakerarugendo bamwe barambara kinyafrika
IMG_9020
Abanyabugeni bari kwerekana ubuhanga bwabo
1
Ubworozi bw’inzuki mu cyima ngo ntabwo bukigezweho
2
Bararirimba ibyiza bya Pariki baturiye

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Genda Rwanda uri nziza… yooo humeka amahoro! Tubekesha mwebwe NGABO Z’U RWANDA mwatugaruriye umutekano n’amahoro asesuye none n’abanyamahanga bafite akanyamuneza iwacu! Félicitations Ngabo zacu kandi Grand Grand MERCI!

  •  Birashimishije ibyiza bitatse u Rwanda, turashima cyane abayobozi bacu babishyizemo ingufu bikaba bitanga umusaruro . Mukomereze aho muzarugire Paradizo natwe abaturage ntituzabatenguha. Amahoro,ubworoherane, ubumwe, ubwiyunge n’iterambere  bishinge imizi iwaku. Kaci, kaci, kaci…….. 

  • Ibyiza bitatse u Rwanda birashimishije, turashima ubuyobozi bwabishizemo ingufu bikaba batanga umusaruro. Mukomereze aho muzarugire Paradizo, natwe abaturage ntituzabatenguha. Mugire amahoro, ubworoherane,ubumwe,ubwiyunge n’iterambere rirambye……

Comments are closed.

en_USEnglish