Digiqole ad

Mu byumweru 3 inkambi ya Kigeme iraba yuzuye ifashe iya Nkamira

Inkambi ya Kigeme iri kubakwa vuba igomba kuzura mu byumweru bitatu ngo ifashe mu kwakira impunzi z’Abanyekongo zimaze kurenga ubushobozi bw’inkambi ya Nkamira ibakira by’agateganyo, nkuko bitangazwa n’abayobozi mu karere ka Nyamagabe iherereyemo.

Impunzi zimaze kugera hafi ku 10 000 mu nkambi ya Nkamira/photo Internet
Impunzi zimaze kugera hafi ku 10 000 mu nkambi ya Nkamira/photo Internet

Inkambi y’agateganyo ya Nkamira iri mu birometero 22 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na DRC i Rubavu ubushobozi bwo kwakira abantu ubu bamaze kugera hafi ku 10 000 ntibuhagije, usibye kandi ko amategeko mpuzamahanga arebana n’impunzi avuga ko impunzi zituzwa ahantu hategereye umupaka w’igihugu zivuyemo.

Ku Kigeme mu Karere ka Nyamagabe hari kubakwa inkambi izakira izi impunzi z’Abanyekongo igikorwa cyo kuyubaka kizarangira mu byumweru 3 nk’uko bitangazwa na Kayitana Jean Damascene umujyanama wa Minisitiri muri Ministeri ifite impunzi mu nshingano zayo.

Uyu mujyanama muri MIDIMAR yagize ati “Twamaze kubarura imitungo y’abaturage bityo imyiteguro igeze kure mu gihe cy’ibyumweru 3 imirimo yo kubaka inkambi ya Kigeme izaba arangiye”.

Kayitana anongeraho ko agaciro k’ibikorwa bimaze gukorwa ngo hubakwe inkambi ya Kigeme gakabakaba miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, yavuze kandi ko hari ingengo y’imari ingana na miliyoni 4 z’amadolari y’Amerika (hafi 2 400 000 000Frw) yateganyijwe mu kuzita kuri izo mpunzi.

Abaturage batuye ahabaruwe mu gikorwa cyo kuhubaka inkambi, bo bakaba bavuga ko uko babaruriwe nta ngingimira babifiteho, ndetse ngo biteguye gushora ayo bahawe mu bikorwa by’iterambere nk’uko umwe muribo witwa Nyampinga Claudine yabidutangarije.

Cap Kayitana Jean Damascene umujyanama muri MIDIMAR
Cap Kayitana Jean Damascene umujyanama muri MIDIMAR

Ku ruhande rw’umurenge wa Gasaka, bavuga ko biteguye kwakira izi mpunzi dore ko ngo bigeze no kwakira iz’abarundi mu 2006, abaturage bakaba biteguye kwakira izo mpunzi z’abanyecongo nkuko bitangazwa na Gasana Richard umuhuzabikorwa w’umurenge wa Gasaka.

Gasana Richard ati “Twiteguye kuzakira impunzi zigera ku 10 000 z’Abanyekongo. Abaturage bacu si ubwambere bakiriye kandi bakabana neza n’impunzi zizeye umutekano mu Rwanda”.

Umurenge wa Gasaka witeguye kwakira abandi bagera ku 10 000, ubusanzwe wari utuwe n’abaturage basaga 35 000.

Iyi nkambi iri kubakwa ngo izaba ifite ibikorwa remezo nk’umuriro w’amashanyarazi n’amazi nk’uko bitangazwa na Gaspard Murekezi ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe impunzi z’Abanyarwanda zitahuka muri MIDIMAR.

Ku bijyanye n’uburezi impunzi zizifashisha amwe mu mashuri ari hafi y’inkambi nka Group Scolaire Kigeme n’andi abanza,  mu bijyanye no kwivuza hazubakwa ikigo gishinzwe ubuzima mu nkambi ya Kigeme, naho mu gihe cy’uburwayi budasanzwe impunzi zikajya zijyanwa mu bitaro bya Kigeme biri aho hafi.

Inkambi ya Kigeme izaba iri ku buso bwa km2 11 harimo km2 9 zari zisanzwe ari ubutaka bwa Leta y’u Rwanda n’ubutaka bungana na  km2 2 zari ubutaka bw’abaturage bahawe ingurane.

Iyi nkambi izubakwa mu kagari ka Kigeme, umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • IBIKORWA NKIBYO BYUBUGIRANEZA NI NGOMBWA,U RWANDA RUKWIYE GUKORA IYO BWABAGA RUKITA KURI IZO MPUNZI RUKAZIBONERA IBYA NGOMBWA.

  • NONE SE BURIYA KOBATANGIYE KUVUGA NGO U RWANDA RUTERA INKUNGA M23 U RWANDA RUTERA INKUNGA URIYA MUTWE NTAGO RWAKORA KIRIYA GIKORWA CY’UBUTABAZI NGO CYAKIRE IMPUNZI ZINGANA KURIYA.NONE SE TWABIGENZA GUTE NTAGO TWABABUZA KWIVUGIRA.

Comments are closed.

en_USEnglish