Digiqole ad

Moussa Camara uvuga ko namwifuje ntawe nzi- Antoine Hey

 Moussa Camara uvuga ko namwifuje ntawe nzi- Antoine Hey

Umutoza Antoine Hey yahakanye yivuye inyuma ibyo Moussa Camara yatangaje

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yateye utwatsi Moussa Camara wahoze muri Rayon sports wemeje ko yifujwe n’umutoza w’ Amavubi. Uyu mudage yemeje ko n’uwabivuze atamuzi.

Umutoza Antoine Hey yahakanye yivuye inyuma ibyo Moussa Camara yatangaje
Umutoza Antoine Hey yahakanye yivuye inyuma ibyo Moussa Camara yatangaje

Kuri uyu wa gatatu tariki 19 nibwo inkuru ihamya ko ikipe y’igihugu Amavubi yifuje umunya-Mali Moussa Camara watsindiye Rayon sports ibitego 10 muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2016-17’.

Uyu mukinnyi wagiye muri Ismaily Sporting Club  yo mu Misiri yatangaje ko yateye utwatsi umutoza w’Amavubi wamwifuzaga kuko akunda cyane igihugu cye kandi yifuza gukinira Kagoma za Mali (Aigles du Mali).

Aya makuru yatangaje cyane Antoine Hey utoza ikipe y’igihugu Amavubi. Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa gatanu tariki 21 Nyakanga 2017 yabajijwe n’abanyamakuru icyo abivugaho, amwenyura arasubiza ati:

“Mumbajije nde? Uwo mukinnyi ntawe nzi. N’izina rye ndumva ntarinzi ntababeshye. Biratangaje.”

Uyu mutoza wanze kugira byinshi avuga kuri iyi nkuru kuko yumva ari uguta umwanya, yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru kubifata nk’ibihuha.

Moussa Camara nyuma yo gukina umwaka umwe gusa muri Rayon sports akayitsindira ibitego 10 birimo bibiri yatsinze Mukura VS mu mukino wayijeje igikombe cya shampiyona, yasinyiye ikipe nshya ‘Ismaily Sporting Club’ bita Ismailia aguzwe ibihumbi 80 $.

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Sinavuga ko uyu mutoza yaba yarifuje Moussa Camara. Wenda Camara yabivuze ashaka kwizamurira ibiciro gusa. Arilo erro na none uuyu mutoza Antoine Hey nibaza ko yakurikiranye imikino myinshi ya Championnat y’u rwanda akaba yemeza ko atazi Camara ndumva harimo kubeshya cyangwa ubujiji.

  • Uyu mutoza nawe ni semuhanuka pe!!! Yavuga gute ko atazi CAMARA kandi yarageze mu rwanda championa ikirimo?? ahubwo atumye twiha igisubizo kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish