Digiqole ad

MissRwanda2017: Amahirwe aracyangana kuri 26 bahatana…Barifuza u Rwanda rumeze rute?

 MissRwanda2017: Amahirwe aracyangana kuri 26 bahatana…Barifuza u Rwanda rumeze rute?

Bafite byinshi bifuza kubona ku Rwanda

*U Rwanda rutemba amahoro, rurangwamo urubyiruko rufite akazi, ubukungu butajegajega,…
* Ngo nirwo bifuza

Mu majonjora yo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara enye n’umujyi wa Kigali mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2017 yasize hamenyekanye abakobwa 26 bazitabira igikorwa kibimburira aya marushanwa giteganyijwe kuwa Gatandatu taliki 04 Mutarama ubwo hazatoranywa 15 bazajyanwa mu mwiherero bagatozwa uko bazahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubumenyi n’imyifatire.

Bafite byinshi bifuza kubona ku Rwanda
Bafite byinshi bifuza kubona ku Rwanda

Kuri uyu wa kabiri, aba bakobwa 26 biteguye kuzatoranywamo 15 bazitabira uyu mwiherero bahuye, bahuza urugwiro baboneraho kwibwirana no kumenyana.

Aba bakobwa 26 bose baracyafite amahirwe angana, mu gutoranywa bagiye bagaragaza imigabo n’imigambi bifuza kuzahigura igihe bazaba bagize amahirwe yo gutsindira ikamba ry’umukobwa utwaye urumuri rw’Abanyarwandakazi.

Aba baturarwanda bagiye bagaruka kuri gahunda zo kuzamura abaturage bifuza kuzashoramo imbaraga zabo, bafite byinshi bifuza kubona ku Rwanda no ku banyarwanda.

Mu nama y’umushyikirano iherutse kuba mu Rwanda yariifite insanganyamatsimo igira iti ‘Twese dufatanyije twubake u Rwanda twifuza’, aba bakobwa na bo bafite byinshi bifuza ku Rwanda.

 

U Rwanda ruzira ubukene, rukungahaye…Ni bimwe mu byo bifuza ku Rwanda

Umutsinzi Winny w’imyaka 19, ahagarariye Intara y’Amajyaruguru avuga ko yifuza kubona Abanyarwanda bakomeza kurangwa kwiyumvamo ko bose ari bene kanyarwanda, bagaca ukubiri n’icyo ari cyo cyose cyabatanya nk’uko byagenze mu Rwanda rwo hambere.

Ati “ Ndashaka kubona Abanyarwanda twese dukorera hamwe, dutahiriza umugozi umwe, dukunda umurimo kandi tukawunoza, ndifuza kandi ko dukurikiza indangagaciro z’Abanyarwanda tukaba ibendera n’ishusho buri munyamahanga yaboneramo Umunyarwanda .”

Umutsinzi avuga ko aramutse agize amahirwe yo gutorerwa kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, yashyira imbaraga mu kuzamura uburere mboneragihugu mu rubyiruko.

Ati “ Kugira ngo ababyeyi bacu bazasaze bavuga bati dusize u Rwanda, turaze u Rwanda abayobozi beza kandi bafite imitekerereze myiza izabafasha guteza imbere igihugu cyabo.”

Umuhoza Simbi Phanique w’imyaka 18 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba, avuga ko yifuza u Rwanda rurangwamo abaturage bafite ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru.

Ati “ Bitewe n’ibyo dufite mu gihugu hari ikintu dukeneye mu gihugu nko kuba amashuri yasohora abantu batyaye mu mutwe.”

Avuga ko amajyambere y’igihugu ashingira ku bumenyi bw’abagituye. Ati “ Abantu bafite icyo bazi, bafite ubwenge bw’ireme muri science nibo bantu bakenewe mu Rwanda kugira ngo igihugu kigire aho kiva n’aho kigera mu bukungu n’ibindi byose.”

Akomeza agira ati “…Birumvikana ko aba bantu ari bob agira aho bageza u Rwanda kuko ni bo bakwihangira imirimo, bakanayikora kandi igatera imbere, ikunguka ikanagera no hanze y’igihugu. »

Iradukunda Elsa w’imyaka 18, ahagarariye Intara y’Iburengerazuba avuga ko yifuza u Rwanda rwaciye ukubiri no gukuburirwa n’amahanga mu bijyanye n’imyambarire.

Ati “ Ni u Rwanda rufite Abanyarwanda bakoresha ibikorerwa mu gihugu cyacu kuko hari abantu hano hanze hari abantu bafite impano nyinshi, zaba ari izo kudoda, gukora intebe twicaraho, nitubyitabira abo na bo bazagira ishyaka ryo gukora, abantu benshi bazabona akazi.”

Avuga ko bizazamura ubukungu bw’igihugu kuko bizatuma abantu benshi babona akazi ndetse n’amahanga azi guhaha mu Rwanda.

 

U Rwanda rw’Abanyarwanda bahuje umugambi…Hirwa Honorine wamenyekanye nka Gisabo

Uwase Hirwa Honorine umaze gufata izina rya Gisabo nyuma yo gutangariza muri aya marushanwa ko Umunyarwandakazi mwiza ari uteye nk’igisabo avuga ko guhuza intego byatuma Abanyarwanda bagira igihugu bifuza.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 agira ati “ Ndifuza u Rwanda rufite Abanyarwanda bahuje umutima, bahuje intego kandi bafite intumbero imwe.”

Shimwa Guelda uhagarariye Intara y’Iburengerazuba avuga ko amahoro ntacyo atageza ku banyagihugu. Ati “ Nifuza u Rwanda rufite amahoro, n’ubundi arimo ariko asesuye, u Rwanda ruteye imbere kandi rwishimirwa mu ruhando mpuzamahanga.”

Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru, hazatoranywa abakobwa 15 bazajyanwa mu mwiherero i Nyamata ubundi bazagaruke bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017.

Avuga ko yifuza ko Abanyarwanda bahuza umugambi
Avuga ko yifuza ko Abanyarwanda bahuza umugambi
Bongeye kwibwirana, banibutsanya ibyo bifuza kugeza ku banyarwanda
Bongeye kwibwirana, banibutsanya ibyo bifuza kugeza ku banyarwanda
Umutoni Pamella ngo yiteguye neza amajonjora azaba kuri uyu wa Gatandatu
Umutoni Pamela ngo yiteguye neza amajonjora azaba kuri uyu wa Gatandatu
Queen Kalimpinya ahagarariye Amajyepfo
Queen Kalimpinya ahagarariye Amajyepfo
Ngo yizeye kuzagera kure hashoboka muri iri shunwa
Ngo yizeye kuzagera kure hashoboka muri iri shunwa
Ngo irushanwa ryo kuwa Gatandatu aryiteguye neza
Ngo irushanwa ryo kuwa Gatandatu aryiteguye neza
Ngo hari byinshi ahishiye Abanyarwanda naramuka atowe
Avuga ko hari byinshi ahishiye Abanyarwanda naramuka atowe
Mu musatsi w'umwimerere
Ni abakobwa bakiri bato bagifite imbere habo hose
Mu kwibwirana banyuzagamo bakamwenyura
Mu kwibwirana banyuzagamo bakamwenyura
Ku maso barishimye
Ku maso barishimye
Bose ngo biteguye neza
Bose ngo biteguye neza
Bishimiye kwinjira muri aya marushanwa
Bishimiye kwinjira muri aya marushanwa
Barasaba kubashyigikira
Barasaba abanyarwanda kubashyigikira
Baramwenyurana akanyamuneza
Baramwenyurana akanyamuneza nyuma yo kumenyana
Banagarutse ku migabo n'imigambi yabo
Banagarutse ku migabo n’imigambi yabo
Bambaye imyenda ikorerwa mu Rwanda
Bambaye imyenda ikorerwa mu Rwanda
Baje bikozeho, bisize ibirungo
Baje bikozeho buri wese mu bwiza bwe yakoze iyo bwabaga
Bagenzi be bamuteze yombi
Bagenzi be bamuteze yombi
Ahagarariye Amajyepfo, arifuza gushyigikirwa
Ahagarariye Amajyepfo, arifuza gushyigikirwa
Ahagarariye amajyepfo ngo yitegute kuyahesha ishema
Ahagarariye amajyepfo ngo yitegute kuyahesha ishema
Bahise bajyagutemberezwa muri Dolden Tulip bazakoreramo umwiherero
Bahise bajya gutemberezwa muri Golden Tulip Hotel 15 bazakomeza bazakoreramo umwiherero
Bihereye amaso ibyumba by'iyi hotel
Bihereye amaso ibyumba by’iyi hotel
Abambyaye ibisa bifotozaga ukwabo
Abambyaye ibisa bifotozaga ukwabo
Bamwenyura
Bamwenyura

Photo @Evode Mugunga/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ntakundi gisabo arabahigitse

    • Ese ko mbona hajyamo bamwe abandi bazira iki?

      • Uragirango abakobwa bose Bo mu Rwanda baze se?
        Hhhhhhh, hagomba gutoranywa bake, niyo mpamvu nyine byitwa amarushanwa.

  • Abakobwa bacu ni beza pee mureke ibyo bimenyane bari kuvuga bivemo hakurikizwe neza izo critere basyizeho

  • Habiba niwe ubahiga nubwo bamukuyemo rugikubita.

  • mumbwire niba harimo umutwakazi!

  • Niba ushaka miss biroroshye kumutora! Fata Terefoni yawe ujye muri message wandike MISS 4 wohereze kuri 7333 uraba utoye miss Rwanda 2017

  • The misses are as follow if and only if they respond judges’respective questions : 1 Pamela Umutoni,Fanique,and Iribagiza patience.

  • Miss Rwanda 2017 ni Queen Kalimpinya.

  • nta miss rwanda mbonamo ni miss wakanama nkemurampaka,nta nubwo ari nyampinga wurwanda kuko ntampinga yabatoranyije ngo babe bageze hano nomuntara batorwaga nakanama nkemurampaka bagombaga kuba baratoranyijwe mumpinga zose abatuye izo mpinga bakabigiramo uruhare bashingiye kubwiza,umuco nubwo bumenyi,ninabo bamenya ibyurubohero,guca imyeyo,ubusugi,ubupfura nibindi….nawe se abakobwa babishaka baze guca imbere yakanama nkemurampaka ngo ninyampinga wurwanda,gute se?iyo ni imitwe,ni miss wako kanama nabafana nkabumupira bakanashoramo nimali akayabo ngobohereze za sms nyinshi bitora ngobatowe,ndabinenze

  • Vote for Miss Guelda,
    Type miss 23 And send to 7333.
    Guelda for #MissRwanda2017

Comments are closed.

en_USEnglish