Digiqole ad

Miss RWANDA ari muri Belarus mu marushanwa y’Isi

Kayibanda Mutesi Aurore nyampinga w’u Rwanda yerekeje mu gihugu cya Belarus mu burayi bw’uburasirazuba aho yahagarariye u Rwanda mu marushanwa yaba nyampinga baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Aurore mu ikanzu ndende mu gihe abandi bambaye imyenda migufi
Aurore aho ari guhatana n’abandi mu mujyi wa Minsk

Amarushanwa arimo ni ayitwa ‘Miss Supranational’ ahuza aba banyampinga bahagarariye ibihugu byabo aho bahigana mu gusobanura neza ibyiza biranga igihugu cyabo n’ibyiza by’umuco w’igihugu cye nkuko bitangazwa na Grobalbeauties.

Abakobwa b’ibihugu 94 bahiga abandi mu bihugu byabo nibo bateraniye muri iki gihugu ngo barushanwe kwiyerekana neza no gutaka buri wese igihugu cye.

Tariki ya 6 Nzeri nibwo biteganyijwe ko bazatangaza Nyampinga wahize abandi muri aya marushanwa ya ‘Miss Supranational 2013’ mu mujyi wa Minsk.

Aba bakobwa bahagarariye ibihugu 94 bahageze mbere ngo babanze kwitegura no kumenyera ibyo bagiye kurushanwamo.

Kuwa 18 Kanama aba bakobwa bageze i Minsk bafatwa amafoto bagezwa aho bagomba kuba. Guhera kuri uyu wa kabiri tariki 20 batangiye gutemberezwa, bazagezwa mu mijyi ya Polotsk, Vitebsk, Lida, Grodno, Brest, Nesvizh.

Guhera kuwa 28 Kanama bazasubira i Minsk mu murwa mukuru batangire gusubiramo (repetition) ibyo bazamurikakugeza kuwa 6 Nzeri ubwo hazaba amarushanwa muri Sports Palace aho Minsk.

Tariki 7 na 8 Nzeri bazataha.

Mu kwezi kwa gatandatu Miss Rwanda yegukanye umwanya wa mbere muri FESPAM yaberaga i Brazaville muri Congo.

Botswana, Cameroun, Cote d’Ivoire, Ethiopia, Gabon, Ghana, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, South Africa, Tanzania, Togo, Zimbabwe n’u Rwanda.

Miss Supranational ni irushanwa mpuzamahanga ritegurwa na   World Beauty Association ikorera muri Panama. Uwarygukanye ubushize muri Nzeri 2012 ni Ekaterina Buraya wo muri Belarus.

Mu nshuro eshanu ribaye nta na rimwe rirataha muri Africa, ntanubwo umwe mu bavuye muri Africa araza muri bane ba mbere.

Gusa abantu ndetse na ba nyampinga bahanganye na Mutesi, batunguwe cyane no kubona yanga kugaragaza uburanga bwe mu twambaro bogana, ubwo basabwaga kutwambara ngo bafatwe amato we yaje yarengeje agashura ku kenda k’imbere, bakibaza niba abiterwa n’umuco cyangwa ari impamvu z’idini.

Uku niko babasabaga kwifotoza bambaye
Uku niko babasabaga kwifotoza bambaye
Miss Mutesi Aurore we yaje yarengejeho agashura
Miss Mutesi Aurore we yaje yarengejeho agashura
Nyuma yasabye Gafotozi kumwereka niba yamufotoye neza
Nyuma yasabye Gafotozi kumwereka niba yamufotoye neza

I Minsk azitwara ate?  Amahirwe kuri Miss Rwanda

Aurore hamwe n'abo bari kumwe mu irushanwa
Aurore hamwe n’abo bari kumwe mu irushanwa
Aurore hano yafataga ifunguro na bagenzi be
Aurore hano yafataga ifunguro na bagenzi be

 globalbeauties

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ikimbabaje ni uwo musatsi we rwose!, nago watorwamo miss rwose kuko ntugaragaza ko umuntu ari umugore cyangwa umugabo kandi miss agomba kuba miss nyine nago ari mister! We should be so sensitive on how we present ourselves at/for different ocassions b’se the first impression commonly is the last conclusion!. Pity!

    • Ahubwo nibyo bigaragaza originalite ye! Ushaka ko yiteraho ibisatsi by’abazungu Imana itaduhaye twe abirabura??. Courage ma belle. uri naturelle, garagaza ko n’abirabura dufite ubwiza cyane cyane abanyarwanda!!

      • nonese witegereje neza umusatsi iriya si naturel

        • Ni naturel! gusa ushyiramo amavuta azinga imisatsi!!

          abantu barahagurutse ntibaryama ba encouraga abirabura gukunda imisatsi yabo, ariko mwe murebe induru muri kuvuza! ngo imisatse mibi!! kandi mwese niyo mufite!!

  • Umuseke muduha amakuru neza kabisa. Thanks and good luck to Aurore Kayibanda Mutesi

  • ARIKO YAGERAGEJE KWAMBARA NEZA PEE BIRIYUBASHYE

  • tukwifurije amahirwe masa uzatsinde mwana wacu kandi ndabona ubaruta bose turagusengera uzatsinda nawe ndabizi ko usenga Imana iri kumwe nawe none courage tugufatiye iry’iburyo.

  • eh uyu mwana nanjye ndamwera kabisa , , mu muhe amajwi , mujye k’urubuga mu tore bya neza wangu !!!

  • Kuba Aurore yarifotoje yambaye agashura ntagaragaze ikariso n’amaguru ye biramugabanyiriza amanota. Ahaaa, yaretse abazungu bakihera ijisho ko ntacyo bazatwara?

  • Miss rwanda komereza aho cyane rwose turagushyigikiye, gusa nkwmereye ikintu Kimwe, wabakoze agakoryo ubwo abandi bambaraga utwenda two kogana wowe ugashyiraho agashabure, benshi wenda bibajije ko hari ikindi kibazo, ariko abanyarwanda turemeza ko ari umuco wacu, kandi nabo bazageraho babyemere. tukwifurije amahirwe masa masa.

  • Umusatsi wawe simwiza niwo ugutwara amanota .

  • Ohhhhh. ngize emmotion mubonye!rwose uriya mwana azarya akambere kdi ntacyo yakoze kinyuranyije numuco wacu !!!! turi kumwe tuuu.

  • @joe. Imyambarire ya AURORE ndayishyigikiye 100%. N’iyo abazungu bakwanga kumutora kubera yanze kwambara ubusa, biraba bigaragaza umukobwa uhitamo umuco w’i RWANDA wo kutambara ubusa, kurusha gushaka indonke. Ndemeza rwose ko KWAMBARA UBUSA UGAMIJE ARIYA MAFRW n’ibindi bihembo bidatandukanye cyane no GUCURUZA UMUBIRI(kwigurisha). AURORE SHA ICYAMPA NGO UBASHE KWIHAGARARAHO KUGEZA AMARUSHANWA ARANGIYE. NGE NZI KO ABO BAZUNGU NIBAMENYA KO UMUCO WACU ARI KO UTEYE, NTUZABURA KUBA NYAMPINGA. N’UBWO TUTAZIRANYE, ARIKO NKUGIRIYE INAMA MUVANDIMWE NTIWIGURISHE.

    • ntabwo kwambara ubusa ari kwigurisha muvandi. kwambara ubusa nta kindi baba bakeneye kureba rwose, baba bagirango barebe uko ateye ko nta bindi yaba yambariyemo byatuma atera neza. yego ni umuco wacu nyarwanda kandi turawubaha pe. ariko hariya ntabwo ari mu rwanda, ndetse n’aba judjes azahura nabo nta munyarwanda n’umwe uzaba arimo. ku bwanjye ndumva kwanga kwiyerekana bizamugabanyiriza amanota, kandi bizayagabanya pe!! bazamwibazaho byinshi, ko yaba afite ikindi kibazo ku mubiri we

      • Ibyo uvuga Nibyo Hariya bareba byose ntamuco nyarwanda bareba yari mwirushanwa ntiyari mumuco nyarwanda amahanga namahanga yitesheje kuba uwambere kandi iyo abikurikiza byose yari kuba uwambere niwe wihemukiye NGO numuco nyarwanda .

  • Ariko Aurore ntabwo ashobora gutsinda niriya misatsi mumubwire ahindure ameze nkumusazi, iriya nisatsi ntaho izamucisha kabisa, Kandi ndababwiza ukuri ufite tel amubwire ahindure asokoze neza

  • Urabona iyo ayigira migufi, ariko ntimere Kuriya ibisatsi byose birashwambaguritse, sinzi amambere aba uwambere koyasaga kuriya

  • uyu mwana ndamukunze kurushaho rwose yabumbatiye umuco pee!!! abaribakanuye ngo babone ubwambure musubize amerwe mwisaho. wamugani wa Rugumire, umwana yirinze kutugurishiriza umuco. Imana imurinde.

    • sinabonye se umukondo uri hanze ndetse namabere igisigaye niki??!?? ibyo wita ubwambure wensa sibyo abandi babona ko ari ubwambure!!!!

  • nibyo kabisa uriya mwana ndamwemeye afite umuco nyarwanda atandukanye nabo mbona muri ikigihe bigana abazungu,yes!kdi azatsnda ndabizi.

  • nyamara umusatsi ntacyo utwaye

  • Wihemukiye iyo wambara Nkabandi uwo musatsi wawe nimubi rwose wari kuba uwambere ariko witesheje amanota umenya ntawakugiriye inama barakurusha abandi ntiwitwaye neza amahanga namahanga cyane uwo musatsi wawe nimubi rwose niyo upfa gushyiramo ikigudi gusa .

    • Ikigudi muri 2013?

      • hahhaaaaa ikigudi hahhaaaaaaaaa

        warasigaye!!normalement ibigudi bifunga abakecuru mu bihugu byabazungu!!!

        umusatsi naturel uru a la page!! ushobora kuzabimenya bihgutwaye igihe

  • Bonne chance kuri our sister, kdi ndizera ko azacyegukana kuko nabonye akomeye kumuco, yanze wkambara uko bashaka. that’s umuco!

  • Aurore vanahoooooooo uwumusaaaaatsi Gendaaaaaaaaaaana bagukoreho nezaaaaa uwomusatsi nuwabasaziiiiii Mana we amanotaaa urayabura, That doesn’t mean that ur civilized it means ur primitive… plz as I say now try to change that hair otherwise you will lose the points….Iyo misatsi yawe niba warushanirizwaga Jamaica wenda baguha amanota ariko aho si Jamaica my friend..nuwaturutseyo ntabwo ayifite…plz change..iyo misatsi niyabangwi bibitabi….vanahooooooo vuba…Kora imisatsi yawe nki ya Janet Kagame umubyeyi wabari…sinzi impanvu utagira abajyanama? Ikindi niba udashaka kwerekana ikariso yawe..at least akenda kagire kagufi babone ibibero namaguru yanyoye maze urebe ngo baragwa amatwi ugatahana uwambere…ariko izo njwiri vanaho vuba genda BA kudyinge..imisatsi ibe igikwerere nyabusa ngirira vuba rwose naho ubundi nudakora ibyo nkubwiye nushaka ube uhambira ugaruke..kuko ntanuwamirongo itandatu ubona kuruwo mwanya ..imisaaaaaaatsi iragukuramo keretse Umu Jamaica niba ariwe utanga amanota lol

    • ubwo atihambiriyeho imisatsi yindogobe se!! barabura kumunegura!! iriya nimisatsi ye! ashyireho imigwegwe arebe ingorane ahura nazo!! abantu benshi ntabwo bakunda ibintu bya feck

  • ariko ntabwo yihemukiye nukuri urabona se haricyo bamurushije koko?
    ntanakimwe pe umwana wacu azabahige abatsinze, kdi azabatsinda j’ai l’espoir.

  • Musoso, Odetta, Jolie, ndemeranya namwe iriya misatsi iramukoraho, hariya si Jamaica iyo aba Jamaica yagyaga kuba uwambere rwose, naho ibintu yakoze byaziriya njwiri zimeze nkizabasazi ntanumwanya WA Mirongo itandatu abona ndiwe nahindura..Nkagenda nkikoraho neza imisatsi bakayigira neza bikamera nkibirende ukareba ko atabarya, Nayikore nki Janet Kagame…nango iya Halle belle…umukinyi WA zafilm muri America, naho biriya bisatsi afite abantu babigira nabangwi bimogi nango abasazi Baba America, bataye umutwe nango aba lasta bangwa ibitabi, ibyo byonyine nibamubona barahita BAvuga kwakurura igikamba ndiwe navanaho vubaaaaaaaa nabwangu, abafite phone ye bamuhamagare hariya yaribesye peeee….Numukobwa wavuye Jamaica imisatsi ye ntimeze nkiya aurore imisatsi ye niyabasazi nabangwi bimogi

  • Abanenga imisatsi ninka babandi babura icyo banenga inka bati dore igicebe cyayo.iriya style ni sawa kabisa biterwa n’icyaro uturukamo!

  • yewega natanatsinda, ariko aratuma iriya misatsi nkunda cyane imenyekana mu rwanda!!

    kwizirikaho imisatsi yabazungu, nta bukoroni burenze ubwo ! mujye mureka tunezezwe nuko tumeze!!ese ko abazungu batarambara ibiperike bifite perike yacu?? nuko byabananiye kubikora!!

    Be who you are, and be Happy!!

  • kabisa, vrai miss africain.

    Mu Rwanda noneho twishime kuko dufite miss.

    congs niyo watsindwa nagushimira ubutwari ukomeje kugaragaza hejuru y’ubwiza uzi icyo gukora.

    • yego rata,umvugiye ibintu,niyo yatsindwa ntacyo ariko yakoze ibimuhesheje icyubahiro n ishema cyane kubanyarwanda,turamushimye,ababyeyi twese tumushimire,yakoze kutiyambika ubusa ngo ni amarushanwa

  • umuseke mutugezaho amakuru meza ariko uri mwari rwose mudukorere ubuvugizi kubantu bajyanye nawe cq ababyeyi be babasha kuvugana nawe bamubwire ahindure iriya misatsi ntabwo ari myiza na gato yamutesha amanota rwose ngira ngo mwabibonye na comments 90% bemeje ko umusatsi atari sawa mubyiteho maze murebe ngo turabyina intsinzi.

  • Courage Aurore!ndizera ko uzabahigika maze Africa ikagira ijambo ndetse n’U Rwanda by’umwihariko.Courage kabisa ndizera ko uri umuhanga nka Papa wawe.wowe kora ibyo wumva bikurimo kandi wumva bikunogeye.ntiwite kubavuga ibindi bigutesha umutwe gusa ariko hari inama zimwe na zimwe wafata wumva nawe zikubaka mu rugamba rwo guhagararira u Rwanda na Africa.thx a lot.

  • uyu Mwari w’Urwanda mumureka numutoza we kuko ibyo bakora barabizi,kdi kubaha umuco ningombwa kwiyambika ubusa ese murabona aribyo kwereka isi yose ubwambure bwawe,bitaniyehe n’abazungu mbona photo zabo muri za Salon de coifurre bambaye ubusa,sha nuzira ko utambaye ubusa uzihangane aho guta agaciro wabura amafaranga.

  • ariko murahurura imisatsi ibatwaye iki mukobwamwiza jyenda ubahe kwerekana akenda kimbere sibyo bigaragaza ubwiza ahubwo mwarimwarabuze uko mureba ikiberocye none mutanjyiye kuvuga ngo imisatsi mutekerezako ibimubera atabizi aca kelele!

  • Ibyo muvuga NGO naturel ! Ibyo bikora mu rwanda gusa ndababwiza ukuri umusatsi we ntamanota umuhesha kandi Niyo Yari kwambara Nkabandi yari kubarusha pe ! Mwirushanwa wambara Nkabandi hariya bareba uko Baberwa ntibareba umuco nyarwanda yagiye mwirushanwa ntabwo yagiye kwigurisha Niyo mpamvu Yari gukora Nkabandi ntamujyanama we yamuhemukiye .

    • urabeshya!! iriya misatsi ifitwe cyane nabirabura baba mu bihugu byabazungu!! kandi ni myiza!!!

  • NKIFUNGURA IYI NKURU NISHIMIYE UYUMWARI ARIKO NIBANZE KUMAFOTO ARIKO UMUSATSI SIMWIZA.

  • uyu musatsi none watuburiza amahirwe gitaha mu rwanda mwokagira Imana mwe, mumumbwirire agumane umusatsi we yari afite keretse niba ari uko ntasobanukiwe na biriya bintu yashyizemo ariko pe. Biri kumpangayikisha, kandi nari mwizeye.

  • None ko yagaragaje umukondo Niyo agaragaza amatako ye haricyo ko Yari mwirushanwa Nabandi yitesheje amanota kandi azabyicuza numusatsi mubi rwose reka abandi bakwereke kandi iyo USA nabo

  • aurore mushimiye cyane ubunyanga mugayo bwo kwanga kwigana kwirekana partie ye yo hasi.uwo niwe mukobwa dukeneye ko aduserukira nubwo bivugwa ko umuco wacitse ariko aurore avuguruje imvugo yabaye karande mu bashaka kwikorera ibyo bishakiye.courage .n’abandi barebereho.

  • sha yari yambaye neza uretse ko umusatsi wo utamuhesha amanota meza

  • cceba niwowe nzi kucyibuye

  • Aurore tumwifurije mahirwe masa, ariko nkuko benshi babivuze,azahindure coiffure.iyo afite si nziza.Ikindi amanota ya mbere yarayabonye aho kwanga kwerekana uko ateye.

  • sha numujeni uwo mukobwa nubibonawese abasore beshi bamukunze

  • kabisa akomereze ahoooooooooooooo

  • Nimwizape abereye amaso

  • Ubu se yahishaga iki nyabusa ko umukobwa mwiza umubona yambaye ubusa! Ibi nari kubimushimira iyo aba ari irushanwa muby’ubuhezanguni (conservative), naho mu by’ubwiza byo rwose yishe amategeko y’irushanwa!

  • Courage Mutesi,imisatsi nimyiza 100/100, kwambara 100/100, ingingo zose zirakurengera,abakobwa bose bari aho urabaruta, bonne chanceee…!!

  • Please mwambwira aho ambassy ya Belarus iba ino mu Rwanda ,umuntu ashaka kwaka visa ajyahe?

Comments are closed.

en_USEnglish