Digiqole ad

Miss Jolly n’IKINYA ya Melodie i Burera bagezweho

 Miss Jolly n’IKINYA ya Melodie i Burera bagezweho

Miss Jolly n’IKINYA ya Melodie i Burera bagezweho

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera ho mu ntara y’Amajyaruguru, mu mwaka wa 2016 ngo bakunze cyane ibikorwa byaranze nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, naho 2017 indirimbo ya Bruce Melodie IKINYA niyo ikunzwe cyane.

Miss Jolly n’IKINYA ya Melodie i Burera bagezweho

Abo basore n’inkumi bari mu kigero cy’imyaka 15-30, bavuga ko muri ako karere badakunze gusurwa n’ibyamamare yaba ibyo mu muziki cyangwa se n’ibindi byo mu ngeri zitandukanye.

Ariko ibyo nti bibabuza gukurikirana amakuru atandukanye ibyo byamamare bigenda bikora umunsi ku munsi nubwo nta mahirwe baragira yo kubyibonera imbona nkubone.

Habimana Jean d’Amour yabwiye Umuseke ko akarere kabo kadakunze gutumira abahanzi batandukanye baba bagezweho ngo babe baza kubataramira. Gusa nk’urubyiruko bishakishiriza amakuru.

Ati “Hano twifitiye abahanzi bacu nibo tubona mu bitaramo bakorera mu ma salle y’ibiro by’Umurenge. Nta muhanzi tuzi w’icyamamare uraza kudusura uretse kubumva gusa”.

Uyu musore avuga ko mu mwaka 2016 muri ako karere havugwaga inkuru y’ibikorwa bya Miss Jolly yagiye akora. Muri ibyo hakaba harimo kuba yarasuye urubyiruko rw’i WAWA no kuba yaritabiriye irushanwa mpuzamahanga rya Miss World.

Kuva umwaka wa 2017 watangira, aho indirimbo ya Bruce Melodie yise IKINYA iziye ngo niyo birirwa bumva ahantu hatandukanye. Ikunzwe cyane muri ako karere.

Ku bijyanye n’amarushanwa akora ibitaramo bizenguruka intara birimo ibya Guma Guma, urwo rubyiruko ruvuga ko byitabirwa n’abifite. Ko biba bitoroshye kuva i Burere n’amaguru ngo uzajye i Musanze mu mugi kuko ariho ibyinshi bishyirwa.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Hanyumase nabo bari kwamamaza afande?

    • Ntukavange amasaka nama sacrament
      Ibyo ubizanye ute ko turi kuri jolly nikinya ya Bruce melody

  • Ase koko nkiyi niggah ngo ni Rugigana yigeze yiga gusoma koko ubu ibya Afande ubisomyehe mubyukuri?

Comments are closed.

en_USEnglish