Digiqole ad

Miss amaze gutorwa yarampamagaye turavugana – Guverineri Mukandasira

 Miss amaze gutorwa yarampamagaye turavugana – Guverineri Mukandasira

Jolly Mutesi uherutse gutorwa nka Miss Rwanda 2016 yiyamamaje nk’uhagarariye Intara y’Iburengerazuba (nubwo bwose atuye i Kigali). Nyuma yo gutorwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko uyu mukobwa yamuhamagaye akamubwira ko yifuza ko imihigo ye yifuza kuyitangirira Iburengerazuba.

Guverineri Caritas Mukandasira
Guverineri Caritas Mukandasira

Geverineri Mukandasira w’iyi Ntara yabwiye Umuseke ko bakiriye neza cyane ko Intara yabo ariho Miss Rwanda yaturutse. Nibwo bwa mbere iyi Ntara itanze Miss Rwanda.

Caritas Mukandasira avuga ko nubwo bwose uyu mukobwa ahagarariye igihugu muri rusange, ariko ngo akeka ko abantu b’Iburengerazuba bazajya bamubona kurusha abo mu zindi Ntara.

Mukandasira ati “Yampaye message akimara gutorwa, na nyuma arampamagara turavugana. Yifuza ko mu mirimo ye yatangirira hano twumvikanye ko natwe tuzamushakira umwanya akaza akaganira n’abantu tukamubona tukamumenya, turashaka kureba ibyo yahize tukabihuza n’imihigo yacu tugashaka uruhare rwe muri byo.”

Uyu Guverineri avuga ko biteguye gukorana nawe kuko ngo atagera ku mihigo ye wenyine ngo niyo mpamvu agomba kuza akababwira imihigo ye tukayihuza n’iyabo

Ati “Ntekereza ko harimo ibisa; nko geteza imbere umwana w’umukobwa kurwanya inda z’indaro za hato na hato n’ibindi….”

Jolly Mutesi watowe wa Miss Rwanda afite imyaka 19 gusa, hamwe n’abandi yasinyiye imihigo y’ibyo azageraho imbere y’abayobozi b’Inteko y’igihugu y’ururimi n’umuco hamwe na Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango.

Ku mpera z’uyu mwaka aba bazicara barebe ibyo yakoze, nibasanga atarageze kubyo yiyemeje ngo ashobora kwamburwa kwitwa Miss Rwanda 2016 cyangwa bamugaye nk’uko byatangajwe ubwo basinyaga iyi mihigo.

Abashyizeho iyi mihigo umwaka ushize ariko bakaba bataricara ngo batangaze niba Miss Rwanda 2015 Doriane Kundwa yaresheje imihigo ye ku kihe kigero.

Jolly Mutesi ubu niwe uhanzwe amaso muri 2016
Jolly Mutesi ubu niwe uhanzwe amaso muri 2016

JP NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ndabona ya nkuru mwari mwanditse ivuga ko Jolly yatowe abizi mwayikuyeho musimbuza indi imutaka.ninde wabakanze? fake journalism

    • Ariko Abanyarwanda no gukanga no gukangata bite ra! Nk’ubwo iyo nkuru wayishatse urayibura? Ubushobozi bwawe bucye muri browsing na online searching buhinduka gukanga na fake journalism?
      Yewe ga yeeeeeeeee

      Dore ngufashe inkuru ngiyi hano: http://www.umuseke.rw/miss-amaze-gutorwa-yarampamagaye-turavugana-guverineri-mukandasira.html

      • @Karekezi ahubwo babanyarwanda muzi kwigira bamenya! Dore nkawe umuhaye link yiyinkuru turi gucommentaho ngo uremeje! Uri akaga

  • Reka turebeko atazadushushanya nkuriya washushanyije Musanze nako Ruhengeri.

  • capital expresse yishimiye gutorwa kwa miss ikaba izamufasha muguteza inbere umukobwa w umunyarwanda muntara yacu

  • capital express yabitangiye kera kuko 99.9% by’abakata amatike ni abakobwa naho abahungu 99.9% ni abakarasi.hahahahhh!narumiwe pe!

Comments are closed.

en_USEnglish