Digiqole ad

Misiri : Umuyobozi wa Muslim Brotherhood yafashwe

Abatavuga rumwe n’imyigaragambyo bavuga ko ari we uri inyuma y’abantu bigabije imihanda mu Misiri bashyigikiye uwari Perezida Mohamed Morsi bo mu ishyaka rya Muslim Brotherhood. Police yatangaje ko yamutaye muri yombi, uwo ni Mohammed Badie uyobora Muslim Brotherhood.

Mohamed Badie yari bugufi cyane ya Mohamed Morsi
Mohammed Badie yari bugufi cyane ya Mohammed Morsi

Uyu mugabo ngo yafatiwe mu gace ka Nasr mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Cairo.

Iki gihugu ubu kiri mu mage kuko amagana y’abantu amaze gupfa mu minsi micye ishize kubera ubushyamirane hagati y’abo muri Muslim Brotherhood bashyigikiye Morsi wavanyweho bahanganye na Leta n’abavugarumwe nayo.

Mu Misiri haraye kandi hatangajwe icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’uko abapolisi 25 bishwe mu gace k’amajyaruguru ka Sinai, biravugwa ko bishwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwa Muslim Brotherhood.

Kuva kuwa gatatu w’icyumweru gishize abantu basaga 900 ku mpande zombie bamaze gupfa, benshi ku ruhande rwa Muslim Brotherhood.

Ku cyumweru abantu 36 bo ku ruhande rwa Morsi bafungiye muri Gereza ya Cairo bapfiriye mu modoka ya gereza

Mohamed Badie wafashwe yari yarabuze kuva abasirikare bahirika Mohamed Morsi wari bugufi bwe.

Arashinjwa cyane cyane guhamagarira rubanda ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi ku badashyigikiye Muslim Brotherhood.

Aho yafatiwe mu cyumweru gushize habaye isibaniro n’imeneka ry’amaraso hagati y’abigaragambya na Police ifatanyije n’ingabo.

Badie afashwe nyuma y’uko umuhungu we w’imyaka 38 Ammar arashwe agapfa ayoboye abigaragambya mu minsi ishize kuri Ramses Square nkuko bitangazwa na BBC.

Uwungirije Badie we witwa Khairat al-Shatir, yatawe muri yombi mu minsi micye nyuma yo guhirika perezida Morsi wo mu ishyaka rya Muslim Brotherhood.

Hagati aha Misiri ikaba ikomeje kuba isibaniro ry’impande zombi. Hategerejwe kureba ikiri buve mu ifatwa ry’umuyobozi w’abigaragambya. Barahagarara cyangwa barakomeza?

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • D– USENGERE ABANYA MISIRI IMANA IBATABARE

  • AMAHORO Y IMANA
    MANA SOKO YAMAHORO NUBUTABERA TURAGUTAKAMBIRA UTABARE ABARI MU BIBAZO BIBUGARIJE HIRYA NO HINO KU ISI BABONE ITUZE UMUTEKANO , IBYARI UMURIRO BIBE IMBEHO N’AMAHORO IBYARI UMUBOROGO BIBE KWISHIMA NO KUNEZERWA ,ABABUZE ABABO BIHANGANE ,ABATUMVIKANA, ABATAVUGA RUMWE,ABAREBANA NABI UHUZE IMITIMA USHIRE KURE IMPAKA NAMAKIMBIRANE NO KUTUMVIKANA ISI YACU TUYIBERE NZIZA NA BURI WESE ABONE IKIMUNEJEJE CYIZA WISHIMIRA.

Comments are closed.

en_USEnglish