Digiqole ad

Minisitiri yasanze abana bo mu kigo cy’impfubyi cya Rusayo bagomba kuhava vuba

 Minisitiri yasanze abana bo mu kigo cy’impfubyi cya Rusayo bagomba kuhava vuba

*Abana baho bavuga ko barya nijoro gusa

 Rusizi – Kuri uyu wa kane Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Esperance Nyirasafari yasuye ikigo cy’imfubyi cya Rusayo abona ko abana bakirimo babayeho nabi avuga ko bagiye kubahavana mu gihe cya vuba kuko ubu hanariho Politiki yo kurerera abana mu miryango.

Minisitiri agenzura isuku y'aho aba bana barara
Minisitiri agenzura isuku y’aho aba bana barara

Mu gihe hategurwa umunsi w’umwana w’umunyafrica wizihirizwa i Rusizi mu murenge wa Bugarama, Minisiteri y’uburinganire iri gusura ibigo bikirimo abana aha mu karere ka Rusizi.

Mu kigo cy’imfubyi cya Rusayo kiri mu murenge wa Bugarama abakiyobora bavuga ko gifite abana 100 ariko abakozi ba komisiyo y’igihugu y’abana muri aka karere bakavuga ko harimo abana 75.

Uretse ibyo amaso aguha ubarebye ku maso, aho barara ndetse n’igikoni kibategurira ibyo kurya abo bana nabo bavuga ko babayeho nabi kuko ngo inshuro nyinshi barya rimwe ku munsi.

Umwe mu bana bahaba ati “ibiryo ntajya mbona ni ibya mugitondo n’ibya saa sita,ariko ibya ninjoro byo biraboneka. Akenshi turya rimwe gusa ku munsi.”

Mama Adria Nyirabarima washinze icyi kigo ari nawe ukiyobora avuga ko abana babagaburira byinshi bakanabarariza ibyo bafata mu gitondo.

Minisitiri ariko yanenze cyane ibyo yabonye mu gikoni (aho bari batetse ibiryo bicye cyane), aho baryama (isuku nke) ubwiherero n’ibindi, avuga ko bigaragaza ko aba bana babayeho nabi cyane.

Minisitiri Esperance yavuze ko hagiye gushakwa uburyo bwihuse abana bari muri iki kigo bahavanwa bakarererwa mu miryango, kimwe n’abandi bakiri mu bindi bigo kuko nta kigo kikemerewe kwakira abana mu Rwanda.

Ati “Rusayo yo turagomba kugira icyo dukora  kuko uko hameze ntabwo abana bakomeza kuhaba muri buriya buryo, tugomba gushaka uburyo bwihuse bwo gufatanya kugirango abana barerwe uko tubyifuza nka leta y’u Rwanda.”

Ubu ngo bagiye gushaka imiryango yakira aba bana, yaba iyo bakomokamo, iyo bafitanye isano cyangwa indi yakwiyemeza kubarera. Ibi babifashwamo n’inama y’igihugu y’abana kuko ngo hari imiryango yitwa ‘ba Marayika murinzi’ yiteguye kwakira aba bana.

Minisitiri yongeye gusaba abanyarwanda kugarura umutima wo kwita ku bana kuko ari ab’umuryango.

Ati “Twongere tugaruke kwakundi twahoze, umwana abe uw’umuryango yoye kubura aho aba kandi afite abavandimwe afite ba nyirasenge,afite ba nyinawabo kandi na Leta irahari ntabwo dukwiriye kubura aho umwana ajya mu gihe yaba ahuye n’ingorane zo kubura ababyeyi be.”

Kuva politiki ya Tumurere mu Muryango yatangira mu 2012 abana basaga 2 900 bashyizwe mu miryango ariko ngo urugendo ntirurarangira kuko hari abana bakiri mu bigo.

Mu kigo cya Rusayo ho hamaze kuvanwa abana bagera kuri 50, abahasigaye nabo bagiye gushakirwa imiryango ibakira.

Bamwe mu bana basigaye muri iki kigo
Bamwe mu bana basigaye muri iki kigo
Minisitiri abaza umwe mu bana uko amerewe
Minisitiri abaza umwe mu bana uko amerewe
Ibitanda batararaho byari byashyizweho ibiringiti bitegura abashyitsi
Ibitanda batararaho byari byashyizweho ibiringiti bitegura abashyitsi
Minisitiri yavuze ko aba bana bagomba kuvanwa hano vuba
Minisitiri yavuze ko aba bana bagomba kuvanwa hano vuba
Visi prezidante wa sena Fatou Harerimana na Mama Adria Nyirabarima uyobora ikigo cy impfubyi
Visi prezidante wa sena Fatou Harerimana na Mama Adria Nyirabarima uyobora ikigo cy impfubyi
Mama Adria Nyirabarima avuga ko ntako batagira mu gufata neza aba bana uko bashoboye
Mama Adria Nyirabarima avuga ko ntako batagira mu gufata neza aba bana uko bashoboye

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Twizereko Minisitiri azafatamo nk’abana 3 kugirango aduhe urugero rwiza, honorable wo muri sena nawe agafata 3 hamwe n’abandi bayobozi gutyo gutyo? Nimutabikora mutyo muzaba mutubeshya kuko nimwe dufatiraho urugero, biroroshye gufunga ikigo cy’imfubyi ukagaya n’ibigikorerwamo ariko se ni uwuhe musanzu uba waratanze ngo izo mfubyi zibeho neza? Aho ntiwasanga twibera mu biro tukarara muri castles tukibagirwako hari abandi ba ntahonikora? Mbere yo gufunga ibigo by’imfubyi minister yakabanje gukemura icya ba mayibobo buzuye Kigali na Butare, nagishobora nzamukurira ingofero naho gufunga ibigo by’imfubyi mbifata nkakwa kwuyamamaza kwa Barafinda.

    • Ruto rwose nawe urasetsa! Reka kwiriorwa ubabwira batatu, b’iki? Nibafatemo basi umwe, umwe buri wese! Hahahaha

      • Buriya nanjye nari nzi ko Minister agiye nko kubasigira inkunga y’ibyo bazarya nk’ukwezi mu gihe bagishakirwa imiryango izabakira.

  • Aliko banjye bavuga banashyire mu bikorwa batange urugero! ubu aba bayobozi, byibuze hari n’umwe utahanye umwana, cyangwa wiyemeje kumutwara! ko bafite ubushobozi, bahaye abandi rugero koko! Ndabizi ko gufata umwana ari umutima wa kimuntu, aliko nk’abayobozi nibabera abandi intangarugero, izo ndangagaciro bavuga bazigaragaze nyine, n’abandi babonereho.
    Ubwo ntibahise bajya mu ma V8 na Txl zabo bakizamukira i Kigali, aya mission agahita yandikwa. byibuze se nibasige nka 1M kuri compte y’ikigo ,abo bana babashe kurya nijoro byibuze ukwezi nabo bumve ubwiza bw’u Rwanda!

    • muzasure na kicukiro gahanga hose niko abana bameze babayeho nabi cyane

      • muvandimwe @Claire niba aba kicukiro babayeho nabi urabura kubafasha urumva bazafashwa no kuvuga ngo bazaze kubareba urabona abo barebye babahaye iki

      • ho barabatwaye bashizemo

    • minister Jeanne d’arc nabamukurikiye nuko bavuze arko ntakubishyira muni mubikorwa mbega kuribo hariya Naha mission zabo kubindi bigo byi pfubyi bibaye ho neza arko hariya ho sinzi pe
      kubwajye abakozi ba Ncc (komisiyo ya bana) bahakorera gahunda yabo ninkiyo monusco ifite Congo pe kuko abo itarabonera imiryango nta cyo ikora ngo baba beho neza keraka niba hari urwego runaka rubananiza kdi ruhari babivuga bikagenda neza abana ntibaharenga nire

  • hahahahaha minisiti narikumwemera iyo ajyana abana iwe akajya kubarera akaba urugero rwiza none arakangurira abandi kubarera hahahaha yewe iyisi nibarafinda finda gusaaaa

    • Heheheheheh Patrick ahubwo ni wowe ufindafinda ibyo utanazi? Nonese uzi Minisitiri afite abana bangahe arera iwe mu rugo?
      Kuki muvuga ibyo mutazi? Nonese kuko ari Minisitiri aho agiye hose ajye atwara abana ajye kubarera kugira ngo aguhe urugero!
      Uri Barafinda kabisa

      • wiwe@Kaje ngaho tubwire afite bangahe?

  • kuvuga biroroha nonese yafashemo bangahe ngo turebe ko we agifite uwo muco nangwa nabo barya rimwe batishyuye hari n’abatarya iryo rimwe bakanarara mu miserege

  • ibi byo gukura abana mu bigo by imfubyi njye mbona ari igikabyo sinzi icyo Leta ibishakira, niba ari za nkunga yanze ziva hanze idashaka sinzi….

  • Nifuzaga kumenya nizihe nzira umuntu yanyuramo igihe ashaka kwakira umwana mu muryango.

    Murakoze

    • hamagara uyu mukozi wakomisiyo ya bana yitwa Alex 0728426166 Mtn 8 ahari 2

  • Abo bana bihangane Imana ikomeze kubarengera

  • umuntu yashinze ikigo gifasha abana b’imfubyi zari zarabuze kirengera kandi leta irebera , arangije akora uko yishoboye kose abashakira aho kuba, icyo kurya uko yishoboye, nta nkunga leta imuha kandi ariyo yakagombye kwita kuri abo bana, none aho kumushimira byibuze aho ageze mu bushobozi bwe,nyakubahwa Minister agiyeyo kwihumuriza ku mashuka koko? koko koko? ubu se impumuro y’amashuka arabona ariyo ibi bibondo bikeneye? ngo ntibarya gatatu? ni nde se ukirya gatatu hano , twese ko tubayeho mu kwigomwa, ndahamya ko MISSION imwe ya minister yagaburira aba bana byibura ukwezi kandi barya gatatu ku munsi, naho ibyo kwihumuriza amashuka byo biteye isoni n’agahinda.Reka nyakubahwa Minister atware umwana nibura umwe mu muryango we, hanyuma nyuma y’amezi 2 azamenya ubwitangye bw’uriya muvandimwe wareraga aba bana basaga 100.
    ese ibigo bya Leta sibyo byongeza minerval buri munsi bivuga ko ku isoko ibiciro bimeze nabi? nonese niba leta idashobora gutunga abanyeshuri b’ikigo cya secodaire cg ngo igaburire abanyeshuli ba kaminuza nibura 1 ku munsi batagombye kwishyura cg ngo bafate ideni, ni gute minister y’umva ko umuntu umwe yabikorera abana 100 badatanga kandi nta kintu na kimwe batanga? reka dushime abashimwa dukomereze aho bageze, aho kuza tugaya kandi nyamara abantu ntako batagize.

    lets build our country fellow Rwandans, no one else will.

  • Umuti nyaho:Gushyiraho amategeko agenga ibyo bigo niba ataliho?
    Ibyingenzi ibyo bigo bigomba kuzuza( Inyubako-ibijyane nisuku-abakozi -etc…)
    Umubare ikigo gishobora kwakira-Umutungo ikigo kigomba kwerekana—–
    Urwego rushinzwe gukora igenzura n’ibihano cyangwa se ibihembo
    Igenzurwa wenda limwe buli mwaka.
    Ako kajagari ngirango kacika.

    • ariko menya uziko Leta ishyiramo imfashanyo cg ugirango bariya bana ntibaberamo ubuntu

  • Nunganire uyu Baliyanga: Leta nayo yagombye kugira uruhare muli bino bikorwa.
    Amategeko agaragaza umubare ikigo gishobora kwakira bitewe ni uko inyubako zingana-imfashanyo y’amafaranga bitewe nabakilimo-igenzura lihamye lyuko ikigo gikora.

  • Akumiro! Maze iminsi nkurikirana theater uyu “ministiri” amaze akinira mu binyamakuru kubana. Conclusion: soit ni “incompetente” cyangwa “arirata bikabije” kuburyo yunvako mu gihugu ari amata atemba kuri bose. Njye arinjye ucumbikiye bariya bana nari guhita mbamuha maze nkunva uko atangira kurya iminnwa.(commentaire muyitangaze cyangwa muyireke ariko akariho karavugwa!)

  • ese nkubu uyu mugiraneza yanditse ibaruwa avuga ko ubushobozi bwe burangiye bajyahe aba baba ko na minisitiri nta numwe yajyanye wenda ngo abe agabanyijeho

  • Nyamara uyu mubyeyi yari akwiriye gufashwa peuh,naho kwihumuriza amashuka byo ntacyo biri buze gufasha abo bana

  • ngewe harigihe nibaza ibintu aba badamu baba barimo bikanyobera!! ese koko bariya ba ministers bose bameze nkuyu mudamu? hahahahahah! niba ariko bimeze ntabantu dufite pepepe!! wowe kurikirana kiriya kiganiro yagiranye ma soeur uraza kumirwa, urambwira niba umuntu uri professional yakwitwara kuriya!! uretse nibyo kandi biriya bishyimbo avuga ngo ntibiribwa uwafunga ibigo kubera biriya ibigo byinshi byamashuri byarara bifunze!!!!
    nge nisabiraga HE president kureba iyi nkuru akareba nuburyo uyu mugore ari kwitwara maze nawe akamufatira ibyemezo, sinon, abanyarwanda bari kuhabababarira cyane cyane abana kubera uyu mugore witwara nkaho aba mwisi ya wenyine

  • muraho namahoro : nitwa Vincent nasomye iyikuru arko uwayandiste haribyo atashyize NGO basomyi tunyurwe .
    mubyukuri ibyo yandiste byose nukuri arko iranenga gsa mama Adria gsa (su mubikira mukosore kko yarabyaye nubwo abo yabyaye batakiriho ) mbega leta yo nabazira nege nonese kunumva minister asakuza (sorry kuvuga NGO minister ko asakuza but yambabaje ) kko mpamyako bitamugwa amahoro H E abimenye yewe nukuza harimo gutanga umugabo .

    mubyukuri kuvuga ibi ; kino kigo nakibayemo ndeste mbanamo na barumunabajye ba3 gsa twavuyemo 2016 ndeste ntuye hafi yacyo umunsi kumunsi nzi neza ibibemo

    banyakubahwa nakavuze byishi arko singobwa hano gsa munyamakuru ukeneye ho andi makuru (kugira icyo wambaza ) nditaya ntacyo ntinya kuko into mvuga nukuri. so wampamagara 0783949144&0726127057 murakoze.

  • Iyo mubona video yukuntu uriya minister yacunaguje ma sœur mwakumirwa. HE kuki aduha ama ministers bameze gutya koko ? Umuntu azizwe ko yatanze ubufasha bucye kandi arinabwo afite, minister yarakwiriye kwibwiriza akegura.

  • Nitwa Jacques gusa nanjye iyi nkuru irababaje uyu mubyeyi yaritanze mubushobozi bwe none aho gushimwa iyi niyo nyiturano Iriko Imana niyo izamwihembera naho Minister we nimumureke kuvuga biroroshye gukora bikaguma agira ngo kurera biroroshye mfite babiri ndera ariko ntibyoroshye bisaba kwihangana naho maman ADIRIA Imana umuhe umugisha abo yareze nibenshi kd bamwe babaye abagabo n’abagore babereye u Rwanda rwacu

  • nta muyobozi uri hariya ,buriya se yavuze biriya yatekereje? abantu nka bariya ntabo dukeneye muri iki gihugu kabisa

  • Ariko abantu bandika hano badafite amakuru ahagije bagiye babireka icyo mugomba kumenya nuko muri politike ya Leta nta bigo by’imfubyi byakagombye kuba bikiriho bityo rero na bariya bana hakaba hari gahunda yo kubashakira imiryango cyane ko abenshi banayifite ibyo bikaba bikorwa na NCC kandi gahunda ikaba igenda neza naho ibyo gufashwa na Leta nabyo mubimenye buri kigo hari amafaranga gihabwa yo kugifasha gutunga abana haba ikibazo kihariye umuyobozi w’ikigo akaba yakigeza ku zindi nzego agafashwa byumvikane rero ko kuba abana babayeho nabi muri kiriya kigo ari imicungire mibi yacyo.

Comments are closed.

en_USEnglish