Digiqole ad

Min. Nyirasafari arasaba abakobwa kumvira inama z’abakuru n’iza Perezida Kagame

 Min. Nyirasafari arasaba abakobwa kumvira inama z’abakuru n’iza Perezida Kagame

Ministiri Nyirasafari asaba abana b’abakobwa kujya bakurikira inama za Perezida Kagame kuko ziba zuzuye inyigisho

Kuri uyu wa mbere Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangije inama mpuzamahanga y’umuryango w’abagide igamije kongerera ubushobozi umwana w’umukobwa. Iyi Minisiteri irasaba abana b’abakobwa bo mu Rwanda kumvira inama z’umukuru w’igihugu n’iz’abandi bantu bakuru kuko baba bafite byinshi babarusha.

Ministiri Nyirasafari asaba abana b'abakobwa kujya bakurikira inama za Perezida Kagame kuko ziba zuzuye inyigisho
Ministiri Nyirasafari asaba abana b’abakobwa kujya bakurikira inama za Perezida Kagame kuko ziba zuzuye inyigisho

Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere n’Umuryango, Nyirasafari Esperance wagarutse ku nama z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ziba zuzuye impanuro zafasha abakobwa kwitinyuka ntibiyumvemo ko hari ibyo badashoboye.

Minisitiri Nyirasafari wasabaga abana b’abakobwa no kumva impanuro z’abandi bayobozi, yagize ati «Abana b’abakobwa bagomba kumva icyo kizere bagirirwa bakagisigasira bakiga bashyizeho umwete  baharanira gutera imbere no kugira uruhare mu kubaka igihugu cyacu.»

Asaba abana b’abakobwa kwitabira amasomo yose, bakikuramo imyumvire yo kumva ko hari amasomo agenewe abahungu gusa.

Avuga ko abakobwa bagiye bitabira amasomo y’ubumenyingiro bagiye bitwara neza ku buryo bagaragaje ko na bo bashoboye ibyari bisanzwe biharirwa basaza babo.

Muri iyi nama yateguwe n’Umuryango w’Abagide (Guides), Minisitiri Nyirasafari yashimiye uyu muryango ku ruhare rwawo mu gutegura abana b’abakobwa bagakura bifitiye ikizere cyo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

Yanashimiye uyu muryango wigisha abana b’abakobwa ibyerekeye imikorere y’imibiri yabo ku buryo abahawe inyigisho batanga badapfa kugwa mu bishuko by’abifuza kubashora mu bikorwa byabangiriza ejo habo.

Komiseri mukuru w’umuryango w’Abagide mu Rwanda, Pamela Ruzigana yavuze ko iyi nama y’iminsi ine bayitezemo iterambere ry’uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abakomiseri b’imiryango y’Abagide baturutse mu bihugu 15 birimo Icyenda byo muri Africa, bazakusanya ibyifuzo by’abana b’abakobwa mu kubaka ikizere cyabo.

Ruzigana ati «Ubundi ikintu gikomeye dufasha umwana w’umukobwa ni ukumuha uburezi bw’ibanze yaba yarageze mu ushuri cyangwa atararigezemo tumuha uburezi bwo kwigirira ikizeze akumva ko ari cyo ashoboye ndetse na we ko hari icyo yamarira bagenzibe.»

Nicola Grinstead uhagarariye umurango w’abagide n’abakobwa b’abascaut ku Isi avuga ko muri iyi nama bagiye kugirira mu Rwanda, bazagira umwanya wo gusangizanya ingambo ibihugu byakoresheje kugira ngo ubushobozi bw’umwana w’umukobwa buzamuke.

Ati “ Ibyo tuzaganira ni ukurebera hamwe uburyo twashaka imishinga izafasha abana b’abakobwa bo mu Rwanda no muri Africa kwigirira ikizere cyo kuba yahangana ku isoko ry’umurimo.”

Umunyamuryango w’Abagide mu Rwanda witwa Benimana Uwera Girbette yahagarariye u Rwanda mu ruhererekane rw’urubyiruko mu gihugu cya Kenya, akavuga ko ibyo yakuye muri ibi biganiro byamufashije kwitinyura no kumenya kwizigama.

Minisitiri Nyirasafari yatangije iyi nama y'iminsi ine
Minisitiri Nyirasafari yatangije iyi nama y’iminsi ine
Abana b'abakobwa bari mu muryango w'Abagide batozwa byinshi byafasha mu myitwarire
Abana b’abakobwa bari mu muryango w’Abagide batozwa byinshi byafasha mu myitwarire
Uyu muryango urimo n'abana biga mu mashuri yisumbuye
Uyu muryango urimo n’abana biga mu mashuri yisumbuye
N'abato baratozwa bagukarana ikizere cy'ejo hazaza
N’abato baratozwa bagukarana ikizere cy’ejo hazaza
Nicola Grinstead uyobora Aba-Scout uyu ari umwanya wo gusangizanya icyahindura imibereho y'abana b'abakobwa
Nicola Grinstead uyobora Aba-Scout uyu ari umwanya wo gusangizanya icyahindura imibereho y’abana b’abakobwa
Iyi nama yitabiriwe n'abakomiseri bakuru 25
Iyi nama yitabiriwe n’abakomiseri bakuru 25 b’Abagide
Izamara iminsi ine
Izamara iminsi ine

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE .RW

4 Comments

  • Mwagiye mureka kuvanga Kagame hose ko ejobundi bazavugako batwara inda kuberako batumviye Kagame?

    • Iyo apfa kuvuga inama za Nyakubahwa Jeannette KAGAME ariko se Président iby’abakobwa abijemo gute? Nibyo atanga inama kurubyiruko muri rusanjye ariko izabakobwa mumfashe kubyumva neza nibaza ko Mme Ministre Nyirasafari yitiranyije ibintu.

      • Uziko aho buzakera tuzaba nko muri Koreya ya Ruguru? Ikibabaje ni uko imvugo nk’izi zigwiriye mu buyobozi kuruta mu baturage. Aba bayobozi batekerezako perezida abahitamo kuberako bazi kumusingiza kandi ari capacity yabo. Muri Koreya usanga ibintu byose bavugako ari Kim Il Sung na Kim Jong Un aribo batuma bibaho. Imvura yaguye kuberako umukuru w’igihugu yagez’aha, abana batsinze kuber’umukuru w’igihugu none dore ngo ntibazanatwita nibumvira perezida. Nyamara abaturage basanzwe usanga bivugira Leta y’Ubumwe mu kanwa kabo kurusha aba ministre bavug’izina rimwe iteka ryose wagirango bo ntibakora akazi gakorwa na Nyakubahwa. Mugabanye guciny’inkoro rwose mutazadutez’amenyo y’abasetsi.

  • Imyambarire y’abagore bari hanze aha iteye isesemi; harya ngo ni ukwihesha agaciro ?!

Comments are closed.

en_USEnglish