Digiqole ad

Mbuyu ashobora kuba abeshya Amavubi?

Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko umukinnyi Mbuyu Twite ufata izina rya Gasana Eric iyo ageze mu ikipe y’igihugu Amavubi amaze iminsi afite imvune imubuza gukora imyitozo muri iyi kipe y’igihugu yitegura umukino uzayihuza n’Intamba mu rugamba ku itariki ya 5 kamena i bujumbura mu Burundi.

Mbyu Twite ari nawe Gasana Eric/Photo Ferwafa.com

Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko umukinnyi Mbuyu Twite ufata izina rya Gasana Eric iyo ageze mu ikipe y’igihugu Amavubi amaze iminsi afite imvune imubuza gukora imyitozo muri iyi kipe y’igihugu yitegura umukino uzayihuza n’Intamba mu rugamba ku itariki ya 5 kamena i bujumbura mu Burundi.

Amakuru agera k’umuseke.com aratangaza ko uyu mukinnyi ashobora kuba abeshya ko yavunitse mu rwego rwo kwanga kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu cyane ko hari amafaranga y’agahimbazamusyi iyi kipe yari yemerewe ku mukino ubanza wabereye inaha i kigali ariko ntibagahabwa.

 

Aya makuru akaba aje mu gihe kandi bivugwa ko hashize iminsi abakinnyi bitabira imikino y’ikipe y’igihugu batabona amafaranga y’uduhimbazamusyi baba bemerewe dore ko baheruka kugahabwa ubwo bakinaga CECAFA yaberaga muri Tanzania mu 2009 ubwo batsindirwaga ku mukino wa nyuma ndetse n’umukino batsindagamo Tanzaniya ubwo bakatishaga itike yo kujya mu mikino ya CHAN yaberaga muri Sudan, imikino batitwaye neza na mba dore ko basezerewe ku ikubitiro.

 

Twagerageje kuvugana na nyirubwite kuri telephone ye igendanwa ntiyabasha kuyifata, gusa kugeza ubu ntabwo ari mu myitozo n’abandi kuko avuga ko arwaye.

Amavubi akaba kandi ategereje abandi bakinnyi baba Congoman bahawe ubwenegihugu aribo Bokota Labama Bovich na Kalisa Mao bakina i Kinshasa muri DCMP na Dady Biroro ukinira Lupopo bose bagera i Kigali kuri uyu wa mbere.

 

Tuyishime Fabrice

Umuseke.com

7 Comments

  • utazi akaraye ifumbwe arazifu
    turakwiye kwihesha agaciro tugakinisha
    abana babanyarwanda hanyuma twakoresha
    ababahashyi ngo twatsinze tukaririmba
    intsinzi

  • Aarki ubundi mwajyiye mubaha cash zabo ko babab bavunitse kwanza byose K Jules amafaranga arasohoka kuki mutayabaha ugasanga umuntu amaze amezi 03 atarabona akogahimbaza mushyi ntahandi bahinga erega akaguru niko kabatunga iyo mutabahebye rero muba mubahemukira nonese uwo mwana wumunyarwanda we azihanganira kwicwa ninzara ngo nukwitanga nyamara mwe mwese mubivuga ukwezi gushize umushahara wanyu ntugere kuri account mwabica bigacika none mwirirwa musakuza ngo ntabwitange baca umugani mukinyarwanda ngo umusonga wundi ntukubuza gusinzira njyewe ndabashyigikiye uwariwewese batazaha cash ze azajye abyihorera gukina

  • nashaka abireke nubundi baranashaje bareke amavubi mato aze maze ahite aba makuru kuko yarigaragaje

  • Erega hari icyo mwirengagiza kandi ari ko kuri. None se Mbuyu yavuye i Congo aje gutembera? Ni umuhashyi ibyo mujye mubyibuka. Igihe rero atabona icyamuzanye (Isente)ntimugire icyo mumutegerezaho. Ntakunze igihugu,…..akunze icyo agikuramo. Niba ntacyo abona rero nawe ntacyo yatumarira, usibye ko ntumva n’impamvu yo kumvirukaho. Ubu koko usibye gupfobya, ubu muri iki gihugu habuze undi muntu wakina nk’uko akina? Oya FERWAFA ikabije guhakirizwa ku bakongoman. Nta n’isoni ngo hari abandi bakongoman bategerejwe mu ikipe yacu amavubi? (Equipe Nationale du RWANDA) Vrement ni ukwisuzuguza kandi turabirambiwe, twarasuzuguritse bihagije. Igihe bahahiyeeeeeeeee bageze kuki? Ntabwo umupira w’ u RWANDA wagakwiye kubeshwaho na Congo nk’aho twe ntacyo dushoboye!! Ese iriya kipe ntoya irimo abakongomani bangahe? Ubu igeze he? Aho iri bariya bahashyi bigeze batugeza no ku cyakabiri cyaho? Wagira ngo FERWAFA ntibona cyangwa ngo imumve.
    Gusa ABANYARWANDA turarambiwe batubabarire cyane. Ari abana bacu batsinzwe nta kibazo ariko ari TWITE watsinzwe yaje bamwinginga n’amafaranga menshi bamutanzeho ubwo ibisobanutse ni ibihe? FERWAFA itumva turayirambiwe itubabarire cyane. Sibyo Jules we!!!!!! Ndavuga KALISA.

  • Utazi abacongoman azajye mu mashuri bigishamo arebe ukuntu batwicira abana b’abanyarwanda. Naho ibya Mbuyu Utwite byo biteye icyo ni iki. Ese umuntu utwite ubundi wamutegerezamo uwuhe musaruro.
    Ariko FERWAFA ntikoramo abanyarwanda?
    sibo baciye umugani ngo iyo amazi akubwiye ngo winyuhagira uyasubiza ko nta mbyiro ufite! jye sinumva n’impamvu yabariya bandi bacongoman bahamagajwe kuko bose nta bushake bajya bakorana usibye kunyunyuza imitsi y’abanyarwanda gusa.jye nta yindi kipe mfana usibye amavubi gusa ariko mbabazwa no kumvamo abanyamahanga kdi ari iy’abanyarwanda.

  • Wowe Yalayal, Mbwira uwo munyarwanda uvuga urusha Mbuyu Twite gukina. Ninde? Arihe?
    Kuki batabahemba ariko ubundi? Bo s’abakozi b’igihugu? Kuki bahemba abandi bakozi abo bakinnyi bo ntibabahembe?
    Attention rero abacongoman bazi umupira. Bo ntibirirwa bajya kuwigira mu ma ecole de foot. Barawuvukana. Bakawutera uzabaze neza

  • Ariko nabagira inama yo kujya mwigerera ku kibuga kuko Mbuyu a.k.a Gasana Eric muri national team arimo arakora imyitozo naho ubundi mwaba mudatara amakuru neza kd mwaba mwigabanyiriza ikizere twagiriraga inkuru zanyu ndetse n abanyamakuru banyu.Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish