Digiqole ad

Mbabazi, ku myaka 24 umunyarwandakazi wambere utwara indege

Esther Mbabazi ubu ni umupilote w’indege za Rwandair, ku myaka 24 y’amavuko, niwe munyarwandakazi wa mbere utwara indege z’ubucuruzi.

Esther Mbabazi kuva ari muto inzozi ze zari gutwara indege  Photo/Sean Jones
Esther Mbabazi kuva ari muto inzozi ze zari gutwara indege Photo/Sean Jones

Ubwo yari afite imyaka umunani se yitabye Imana azize impanuka y’indege yari arimo ubwo yagwaga nabi ku kibuga cy’indege muri Congo Kinshasa.

Nyuma yaje kubwira abo mu muryango we ko ashaka kuziga gutwara indege nubwo yahitanye se, ibi ariko ntibyakiriwe neza n’abo mu muryango we, ariko nibyo yaje kwiga.

Ubu ku myaka 24, Mbabazi ni umupilote w’indege za Rwandair ariko ntabwo ajya atanga amatangazo agenewe abagenzi mu ndege (atangwa n’abapilote) ngo kugirango abagenzi batagira ubwoba.

Mbabazi ati “ Kuba umupilote zari inzozi zanjye nkiri umwana, numvaga ntakizabihagarika. Byatangiye ubwo najyanaga mu ndege n’umuryango wanjye nkiri muto, mu ndege bakaduha ibikinisho ku buntu.

Icyantunguye cyane mu ndege ni ibi bintu by’ubuntu, byatumye nkunda cyane kugenda mu ndege, ibi nibyo byateye imbuto yo gukunda indege muri njye.”

Uyu mukobwa uvuga indimi eshanu, yigiye gutwara indege mu ishuri ryabyo rya Soroti Flight School riri muri Uganda nyuma aza kubona ubufasha bwa Rwandair yamwohereje kubinononsora i Florida muri Amerika.

Ubu atwara indege ya CRJ-900 ya Rwandair ikora ingendo mu bihugu bitandukanye muri Africa.

Urupfu rwa se azize indege ngo ntacyo rwahungabanyije ku nzozi ze. Ati “ Ntekereza ko ibyabaye kuri data yari impanuka, byashoboraga kumpagarikira inzozi ariko impanuka ni impanuka. Niba umuntu agiriye ikibazo mu modoka ntabwo wahagarika gutwara.”

Ruth umuhinzi mworozi ukora ubucuruzi, ni umubyeyi we yasigaranye wakomeje guha ikizere umukobwa we. Ntabwo byamutunguye cyane Esther ubwo yatangiraga kugurutsa indege nubwo ariyo yahitanye se, wari umupasitoro ubwo yitabaga Imana.

Indege ya Rwandair yo mu bwoko bwa CRJ-900 niyo Esther Mbabazi ubu atwara
Indege ya Rwandair yo mu bwoko bwa Bombardier CRJ-900 niyo Esther Mbabazi ubu atwara

Mbabazi aganira n’ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru ati “Mama ntabwo yigeze ananiza kubyo nifuzaga. Nawe acyiga niwe mukobwa wenyine wigaga mu ishuri bigishaga iby’amashanyarazi, urebye nta kibazo yabigizeho.

Afite abana batanu ariko niyo wakora ibyo kudoda imyenda cyangwa gutwara indege nta kibazo agira upfa kuba ukora ibyo wifuza, we biramushimisha.”

Mbabazi yavukiye i Burundi aho umuryango we wari warahungiye mbere ya Genocide yo mu 1994. Umuryango we wagarutse mu Rwanda mu 1996.

Avuga iki ku gihugu cye?

U Rwanda ni igihugu cyateye imbere nyuma y’amateka mabi, miliyoni y’abantu yavuye mu bukene nkuko byatangajwe na Banki y’Isi. Ariko kandi mu Rwanda uburinganire bw’umugore n’umugabo bwahawe agaciro butagize mbere, nta gihugu ku Isi gifite umubare munini w’abagore mu nteko ishinga amategeko nk’u Rwanda.

Mbabazi ati “ Ibintu biri guhinduka mu Rwanda, abagore bahawe amahirwe nabo. Mbere, ni abagore bacye batwaraga imodoka, ariko mu mihanda ubu batwara naza Taxi.

Nta mugabo watekaga byari iby’abagore gusa, ariko ubu abagabo barateka, muri Africa si henshi biba. Mu Rwanda ibintu biri guhinduka.

Ubu urebye nta n’abapilote b’abagabo b’abanyarwanda benshi dufite. Bityo rero nubwo ari jye mugore wa mbere, na bangenzi banjye b’abagabo urebye nibo bagabo ba mbere b’abanyarwanda bari gutwara indege z’ubucuruzi.

Ndatekereza rero ko ari amahirwe menshi abanyarwanda bafite ko umurimo wose ufunguye kuri buri wese uwukunda.”

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Wow wow wow wowwww!!! Oooohh mya Rwanda, i just miss you, you have developed to give chance to even girls who used to be behind now they are ahead even in front into plane’s cabins!!!
    Fellow girls and women lets take the opportunity, this is an example that we CAN.
    Go go go Esther, go higher RWANDA
    I miss you to die

  • Esther komereza aho. umuhate wawe n’ikizere wagiriwe nigihugu cyacu, ntibizapfe ubusa.uzafashe nabandi bazakugana.
    Peace

  • birarenze pe ari mubakobwa bacye kw’isi batwara indege,courage my sister

  • Glory be ti GOD

  • oh mon Dieu waouhhhh.songa mbele mukobwa wacu.vraiment uwiteka ahore akujya imbere muri uwo murimo.ndishimyeeeee cyaneeeee kubwiyo nkuru

  • Wow. birashimishije cyane. Esther courage petite fille. Ni byiza ko wabaye nicyo wafuje kuva kera.

  • Birashimishije kdi ikigaragara nuko gukora aricyo kizatuma dutera imbere naho kwirirwa mumwiryane no guhora duteze amaboko ntacyo byatugezaho.

  • Wow my sister ntago ndumukobwa ariko unyigishije ikintu 1 icyo uzaba uragiharanira. Ndabibonyepe.

  • oh mon Dieu!!! Emotions ziranyishe!! Am so happy 4 this young lady,she’s so courageous!! May God keep on guiding u my sister

  • I don’t believe this is true,..even in europe this is rare.

    Please give more details on this…even no Rwandan getlemen on line actualy in Rwanda.It is an advert.

  • N’ayo matangazo ajye ayatanga nta kibazo.

  • Sister am an aircraft technician,i encourage you to master your career cause its a wonderful one,ariko ushishikarize abandi bakobwa kuwujyamo uwo mwuga kuko nakazi nkakandi ntagitagaza.Wish u da best

  • oh!!!!!!!that’s good

    • Uyu mukobwa atwaye indege ya main gauche!

      • hahahhah itwarirwa hose wangu. Uwicayye iburyo aba yungirije pilote.

  • Wow Esther! Papa wawe Pst Ndaruhutse yarafite kwizera kudasanzwe!!! Izo ni mbuto ze naho mwamubuze mukiri bato! Gbu

  • Congratulations to you Mbabazi. Many need to learn from you that having self-esteem can lead s.o far.

  • Yoo!!mbega byiza!erega ntaho Mzee wacu atazatugeza!ndabishimye peeeeeee

    • Ariko kuki muvanga ibintu!!!!

  • nibyiza birashimishije pee!!!inzozi zawe wazigezeho.mukobwa w,u Rwanda turakwishimiye courrage.abakiri bato mushyiremo agatege ibyiza biri imbere

  • congratulations to you young lady akabazo ka matsiko yaba arumukobwa wa Pasteur David washinze eglise Vivante I BURUNDI? KUKO NZI KO ARI uMWE MUBISHWE NI NDEGE BAJYA MWIVUGABUTUMWA MURI Congo

  • Esther plse, iyizere utangire utange amatangazo ya flight zawe kandi ntacyo bizatwara abagenze ahubwo bazishima kubera barikumwe numunyarwandazi ushoboye dore ko kugezuyumunsi benshi bazi ko indege zitwarwa nazungu gusa. Niba mundege bemereraga umugenzi kwicara imbere muri cabine ngo tuzicarane ejobundi ngiye Nairobi

  • yah congs mbabazi, keep it up

  • ni byiza cyane.n’abandi babonereho,boye kwitinya

  • niyo mpamvu iyindege wumva idakomeye mukirere,kumbi iba itwawe n’umugore……..ahaaaa ni hatari.

    • Ariko Rwasa wumva nabi koko, ko bavuzese ko atwara indege bavuze ko akora indege? kuba ayitwara bihindura ireme ryayo? wibeshya abanyarwanda

      • I like ur response Kaka. Bless u

        • Thanks kaka,umusubije neza

  • warenzaho icyi erega barashoboye

  • komera komera,rwanda air niguhemba nabi uzaze nguhe akazi rwose ukwiyishimwe.wakohereza message kuri [email protected]

    • uratubeshye iyi transair ntibaho

  • wonderful on our sister continue and give them those inoncement with confidence god guiding u.

  • Leta yacu nifashe uyu mushiki wacu kubona bourse rwose anononsore uyu mwuga! azagaragare muba pilotes international!!

  • Ndumva biteye ubwoba!

  • Wow and wooow! ndumiwe pe!
    1. Kugira igitekerezo cyo gutwara indenge byo nyine n’igitangaza, nta mwana muturanye, yaba umuhungu cg umukobwa uzi yayitwaye
    2.Papa agapfira mu ndege ufite imyaka 8, ugakomeza icyo gitekerezo ntibiguce intege
    3. Ukuntu bagiye bamugora mu mashuri bamuhitiramo za Histoire, akabitsimbabararaho, akemera gutakaza umwaka kugeza ubwo yize ibyo ashaka

    Umpaye isomo pe: Never give up on my dreams, I have to keep on! Bavuga ngo the sky is the limit, none we yanageze kuri sky…Bless u my sister. We are proud of you
    kuba se yarapfiriye mu ndenge agatinyuka akayitwara

  • WOMAN CAN DO IT.COURAGE MY SISTER UKOMEREZE AHO UBUTAHA UJYE YJYA NO KU MUGABANE W’I BURAYI N’AMERIQUE

  • Rwanda we, ukoze amateka meza kabisa!!! Young lady courage nawe, kandi ubere abandi akarorero.

  • NI BYIZA ARIKO AJYE AKORANA N’UMU CO-PILOTE W’UMUGABO UFITE EXPERIENCE IHAGIJE

    • Ubundi se bakubwiye ko indege itwarwa n’umuntu umwe !!!!!!!!!!!

  • visit http://pilots-airmen.findthedata.org/d/c/Rwanda/Kigali
    and find list of Rwandan pilots including Esther

  • hari benshi bumva babyiga ariko ntibabone ubushobozi, naho abakobwa babahanga turabafite

  • Good good good good,iri niiteramberepe!

  • congratulations,nukuri kimwe cyo kinshimishije nuko mbonye ko ufite imbere heza cyane kuko papa wawe ajya kuicwa nindege satani yashakaga kuburizamo icyo uzaba kugirango ujye uyitinya ariko menye neza ko kwizera kumubyeyi nogusenga kwe abe barabisarura pe,nkwifurije kuzagera noku isi yose kdi Imana ibyumve ko ndi umukobwa mugenzi wawe ubikwifurije iguhe kugera kure kdi heza.

    • Congratulation.Ni umuhanga pe,iyo umureba mundege uba ureba yifitiye icyizere ni n’umukobwa usabana cyane.Nabandi bakobwa nibarebereho.

  • CJ900 already ?????? good job . looking fwd to fly with u on 777 soon. i start with CJ 200

  • ehhhhh…mushiki wacu courage uhesheje igihugu agaciro nukuri…

  • ehhhhh…mushiki wacu courage uhesheje igihugu agaciro nukuri…gusa biratangaje kuko abanyarwandakazi baratinya! ubusanzwe no gufata volant yimodoka byari ikibazo…tinyura nabagenzi bawe….

  • Biranejeje pe,big up Esther

  • nange ndabishaka

  • Waaaaaoooo,Big up sister ndishimye cyane kubwawe Imana ikomeze kuguha ubumenyi burenzeho,natwe tukwigireho gutinyuka.courage

  • MUSINGA,nubundi ni pilote international kuko ntakora mu Rwanda gusa!Ntabwo ari umuntu woroheje!

  • N’ubwo ndi interahamwe ariko biranshimishije!Go ahead my sisteer!

  • uwo mukobwa mwikomeza gutangara ntagisha munsi y’ijuru ndabaga se ntabwo mumuzi bahe amahirwe nabandi bakobwa urebe ngo barandika amateka

  • komerezaho sha ufite uburere n’ubuvuke burya byose bikomoka ku babyeyi,hari abandi babyifuza ariko ubushobozi bw’umuryango bukabura.

Comments are closed.

en_USEnglish