Digiqole ad

Matimba: By’impanuka, Umupolisi yarashe umwana w’umuhungu arapfa

 Matimba: By’impanuka, Umupolisi yarashe umwana w’umuhungu arapfa

Nyagatare – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, mu murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare umupolisi kuri Station ya Police ya Matimba yarashe atabishaka umwana bivugwa ko yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, aza kugwa mu bitaro i Kigali.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko ejo Police ya Matimba yataye muri yombi umuntu ukekwaho kuba igisambo cyari cyarayogoje abaturage, bakigejeje kuri Station kibanyura mu rihumye kiririruka.

Umupolisi amwirukankanye abonye amusize arasa ashaka kurasa uwo wari utorotse ariko kubw’impanuka isasu rifata umwana wigenderaga.

Uyu mwana ngo yahise azanwa ku bitaro i Kigali byihutirwa kugira ngo yitabweho, ariko birangira apfuye mu ijoro ryakeye.

Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko uwo muntu (tutaramenya amazina ye) ukekwaho ubujura wari utorotse, yaje kongera gufatwa akaba afungiye kuri Station ya Polisi Matima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko atarabigiraho amakuru ahagije, atwemerera ko twaza kumuvugisha nyuma ya saa sita akaduha amakuru arambuye.

Jean Paul Nkundineza
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Umupolisi ntiyakagombye kurasa umuntu udafite intwaro cg utayirushije imbaraga (nko gukubitwa). Uwo mwana wazize uburangare bwa polisi dusanzwe twizera arambabaje cyane!Agire iruhuko ridashira.

  • UBUNYAMWUGA BURACYARI IKIBAZO KABISA!!!!! RIP BRO.VERY SAD.

  • Ariko Mana y’i Rwanda ! Uwo mwana Imana imuhe iruhuko ridashira,kandi abo mu muryango we bakomere, bihangane. nyuma kandi bazashinge urubanza. Ese ubundi igisambo cyo kigomba kuraswa ??kuki ari igisambo first???hano kwica byabaye umukino

  • Umuntu udafite imbunda akirukisha amaguru ku manywa n’abandi bantu bagenda koko solution ni iyo kumurasa! Uwo mupolisi se we na bagenzi be ntabwo bashobora kwiruka bakanatabaza abaturage bakabafasha kumufata ariko badakoresheje isasu none iyo nzirakarengane ikaba ihasize ubuzima!! Kuki abanyarwanda koko kwica babigize ibisanzwe!!! Mana tabara u Rwanda

  • Uwo abaye uwakangahe ? KURASA TUUUUUU!!! Nzaba ndeba amaherezo

  • Ariko comments zanyu zirimo ubujiji kabisa. Uzabaze USA iyo ugerageje guhunga police cg kuyirwanya. Barakurasa Kandi mukico so mureke gutera iseseme hano. Uwo mujura wayogoje abaturage kuki atemeye kujya mu buroko aho azacirirwa urubanza. Twige kubaha abashinzwe umutekano.

    • MURI U.S.A. BARAKURASA IYO….. URI UMWIRABURA!

    • Ese USA ni mu rwanda koko. Umuntu udateye menace ntago araswa ku manywa koko kuki se bafata abapolisi bakabigisha kwiruka kuki iyo ugize ubumuga bagusezerera. Mbere yo kwandika uvuga mu kinyapupfura gike jya ubanza ushungure.

    • ntago bikwiye ko wakoresha amagambo nkayo Olivier ikibazo sukurasa umujuru ahubwo arase afite target yizeye ikindi kandi ntago turi USA ibyaho ntibitureba

    • Wowe ngango……..bitege urubyaro rwawe. Bene ngango ni amabandi

  • ntidukeneye kwigira ibibi kuri USA! kubaha ibitekerezo by’ abandi ni ingenzi! ubuse koko wowe iki ni igiterezo utanze! u need to think big me brother! uyu mwana c azize iki koko? RIP kunzirakarengane!

  • Nihanganishije uyu muryango wabuze umwana wabo imana imwakire mubayo. Naho Polisi y’u rwanda dusanzwe tuziko idukorera neza kandi idufasha muri byinshi tuyiyambazamo ,ntaho ibyago bitaba kandi tujye tugira umutima wo kubabarira

  • NITWIGIRA KURI USA BIZATUGOORA bemera idini ya Satani bemera ubutinganyi …

  • ubusanzwe umunyamategeko ntiyarakwiriye kurasa umusevire udafite intwaro nigute umuporisi agomba kurasa mubantu aho kurasa hejuru kugira amukange ahagarare. mpaye pore ababyeyi buwo mwana

  • ubusanzwe umunyamategeko ntiyarakwiriye kurasa umusevire udafite intwaro nigute umuporisi agomba kurasa mubantu aho kurasa hejuru kugira amukange ahagarare. mpaye pore ababyeyi buwo mwana

  • KURASA MU BANTU UTIZEYE KUBONEZA KUWO URASA NI UBUHUBUTSI
    UBWO NI UKUBIHALIRA ABANYAMATEGEKO

Comments are closed.

en_USEnglish