Digiqole ad

Maranatha Family Choir izongera imurike album yayo "Niwe ndirimbo yanjye"

Chorale Maranatha iritegura kongera kumurika Album yayo yise “Niwe ndirimbo yanjye”  kuri uyu wa 2/06/2012 kuri APACE. Chorale Maranatha Choir ni korali ibarizwa mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu itorero rya APACE Kabusunzu, akaba ari naho yavukiye.

Maranatha ikaba yaratangiye mu mwaka 1984 irimo abari abanyeshuri kuri APACE ikomeza gukora kugeza na n’uy’umunsi, mu mwaka wa 2006 korali Maranatha yifuje gukomeza kwagura ibikorwa byayo byo kubwiriza ubutumwa, ni muri urwo rwego hashyizweho umuryango mugari wa maranatha akaba ari naho iyi nyito yatangiye gukoreshya MARANATHA FAMILY CHOIR.

Iyi korali ikaba yaragiye inyuramo abahanzi ndetse n’abacuranzi benshi batandukanye kuri ubu ikaba imaze kugira albums 9, iyi ya 9 ikaba yitwa “Niwe ndirimbo yanjye” ku itariki ya 24/12/2011 ikaba yarakoze igitaramo cyo kuyishyira ahagaragara cyabereye kuri Hotel des Milles Collines aho icyo gitaramo cyabaye cyiza ariko ku bw’impamvu zitunguranye kiza gusozwa nyamara abantu benshi bari bagifite inyota cyane yo kumva izi ndirimbo zihimbaza Imana.

Maranatha Family Choir ikaba ariyo mpamvu yongeye gutegura igitaramo kuri uyu wa 02/06/2012 kuri APACE aho hakaba hazaba hari albums z’iyi chorale zose bityo abazabyivuza bakaba bazazitahana, tuganira n’abayoboye iyi chorale batubwiye ko kwinjira ari ubuntu.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Good news!!! Blessed be the Name of the Lord Jehovah giving Maranatha powers to carry on spreading the Gospel! We’re praying for you brethren so that we’ll sing together at the glass sea when the King comes back!!!!
    Maranatha!!
    The Coming King is at the door!!!

    • Mbifurije igitaramo cyiza.
      Mukomeze kuzirikana ubusobanuro bw’izina ryanyu ntimuzatwarwe n’injyana z’indilimbo ahubwo mukomeze umurimo.
      MARANATHA.

  • Be blessed guys we’ll be there and go gooo

  • I love u so much even if I won’t b there .God,s strength leadeth u and be with thee in this last worning . showers of blessing to thee all

  • Turabakunda cyane

  • ndabakunda cyaneeeepee….me dukumbuye igitaramo pe nda bwira selemani,mpirwa,anto,espe’……

  • courage meme si ari nyuma cyane kandi turabakunda cyane amazina yabo azandikwe mu gitabo cy’ubugingo

  • ndabakunda muririmba neza courage indirimbo muririmba zinyigisha byinshi natwe muzadusure nsengera kuri APARUDE mu Ruhango.Imana izabibafashemo

Comments are closed.

en_USEnglish