Digiqole ad

Mani Martin: nyuma ya Goma agiye kuririmba Kampala

Kuwa 6 Mata 2013 Mani Martin yaririmbiye i Goma muri DR Congo muri Amani Festival ihuza abahanzi bo mu karere baririmba ku mahoro n’ubumwe, ubu ari kwitegura kujya no kuririmba muri Uganda kuwa 06 Gicurasi uyu mwaka.

Mani Martin aririmba i Goma mu ntangiriro za Mata
Mani Martin aririmba i Goma mu ntangiriro za Mata

Mani Martin yabwiye Umuseke.com ko muri Uganda azajya mu iserukiramuci ryitwa “DOADOA EAST AFRICAN PERFORMING ARTS MARKET” i Jinja muri Kampala, rizaba riba ku nshuro ya kabiri, ariko ku nshuro ya mbere rizaba ryitabiriwe n’umuhanzi uva mu Rwanda.

Mani Martin ati “ maze iminsi nitizanya na Kesho Band, turi gushyiramo imbaraga nyinshi ngo tuzabereke ko no mu Rwanda hari muzika nziza kandi ya Live.”

Mani Martin yabwiye Umuseke.com ko iyo ageze hanze mu bitaramo abatazi u Rwanda baba bamubaza ibya Jenoside.

Ati “ yaba umunyamakuru yaba n’undi muntu aba ambaza ngo mu Rwanda mubayeho mute nyuma ya Jenoside? Mbabwira uko abanyarwanda babayeho ubu ari mu mahoro asesuye no mu bumwe.”

Uyu muhanzi avuga ko mu maserukiramuco ajyamo hanze y’u Rwanda ahasanga abantu benshi bamaze kumenya u Rwanda nk’igihugu gituwe n’abantu bihesha agaciro.

Ati “ Ibi bintera ishyaka ryo gukora cyane kuko bampa agaciro nk’umuntu uvuye mu Rwanda. Bigatuma nanjye nkora cyane ngo njyane muzika nziza itanyambura agaciro baba bampaye cyangwa ako baha igihugu cyanjye.”

Mani Martin akaba asoza avuga ko urubyiruko cyane cyane rukwiye gukorana umurava mu bikorwa byose by’umwihariko ibigiye kurushanwa n’amahanga, kuko ngo hari amanota meza u Rwanda ruba rufite mbere y’abandi bikaba bikwiye ko rero ibyo abanyarwanda bamurika biba bikwiye kuza bishimangira ako gaciro amahanga aba yahaye abavuye mu Rwanda.

Ati " Mbabwira ko abanyarwanda babayeho mu mahoro n'ubumwe"
Ati ” Mbabwira ko abanyarwanda babayeho mu mahoro n’ubumwe”
Imbere y'abafana ba muzika muri Goma
Imbere y’abafana ba muzika muri Goma

Imani Rabbin
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • bravo bwana, bereke ikosora, erekana itandukaniro hagati y’umuhanzi n’umuririmbyi, hagati y’umuhanzi n’umuhashyi, hagati y’umuhanzi na sagihobe.
    B’R’A’V’O!

Comments are closed.

en_USEnglish