Digiqole ad

Major mu ngabo za Uganda yarashwe arapfa agiye kwihagarika

 Major mu ngabo za Uganda yarashwe arapfa agiye kwihagarika

Uganda – Abaturage bo mu gace ka Masindi baramukiye mu gahinda kuri uyu munsi nyuma yo kumva ko hari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Major warashwe agapfa arashwe n’umurinzi w’ibiro by’ubuyobozi amwitiranyije n’igisambo.

Maj Erasmus Tinkamarire w’imyaka 45 yarashwe n’umurinzi hafi y’ahitwa Masindi hafi y’ibiro bikuru by’ubuyobozi bw’ako gace nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor.

Abashinzwe umutekano basuzumye umurambo basanga ni uwa Major Tinkamarire wo mu ngabo UPDF za Uganda.

Major Tinkamarire ngo yaje atwaye Moto ahetseho umukunzi we nyuma ayihagarika hafi aho ajya kwihagarika. Hafi y’aho yari agiye kwihagarikaga umurinzi ngo yamubonye agira ni umujura ahita amurasa aramwica.

 

Umuvugizi wa Police muri ako gace yavuze ko koko nyakwigendera yishwe arashwe ubwo yari agiye kwihagarika.

Avuga ako uwarashe uriya musirikare ubu afungiwe kuri Station ya Police ya Masindi, iperereza rikaba ryatangijwe.

Umutekano mu gace ka Masindi umaze iminsi warakajijwe nyuma y’uko abajura baje bakinjira mu biro by’aho bakiba za mudasobwa, n’inyandiko za Leta.

Umwe mu bagize itsinda riri gukora iperereza avuga ko nyakwigendera yarashwe aje gufata mudasobwa ye aho ku kazi.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mutsinzi Ange

Comments are closed.

en_USEnglish