Digiqole ad

Kwizera Pierre Marchal agiye kurushinga n’umugore wa kabiri

 Kwizera Pierre Marchal agiye kurushinga n’umugore wa kabiri

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball Kwizera Pierre Marchal yasohoye impapuro zitumirira ubukwe bwe buteganyijwe tariki ya 2 Nzeri 2018. Ni nyuma yo gutandukana n’umugore wa mbere babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Marchal na Esperence Mpirwa bamaranye imyaka ibiri
Marchal na Esperence Mpirwa bamaranye imyaka ibiri

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Nyakanga 2017 Kwizara Pierre Marchal na bagenzi be bari mu ikipe y’igihugu ya Volleyball barakina umukino wa nyuma wa Zone 5 bahuramo na Kenya. Uyu mugabo arasoza uyu mukino akomeza ibikorwa byo kwitegura ubukwe n’umukunzi we.

Marchal yabwiye Umuseke ko afite hageze ngo asezerane mu buryo bwemewe n’amategeko n’umukobwa yihebeye. Yagize ati: “Nibyo ndimo gutegura ubukwe n’umukobwa witwa Esperence (Mpirwa) tumaranye imyaka igera muri ibiri”.

Yakomeje ahakana ko uyu mukobwa bari basanzwe babana, ariko yemeza ko atari umugore wa mbere atunze kuko hari undi witwa Iribagiza Alice Rwema babanaga ariko bamaze imyaka ine batandukanye.

Umugorre wa mbere babyaranye abana babiri; umuhungu witwa Kwizera Ben imyaka itandatu nigice n’umukobwa witwa Kwizera Gloria umukuru.

Ubukwe bwa Kwizera Pierre Marchal buteganyijwe tariki 2 Nzeri 2017. Gusaba no gukwa bizabera i Kabarore mukarere ka Gatsibo iwabo w’umukobwa nyuma basezeranire i Kibungo muri Eglise Vivante abatumiwe bakirirwe muri Salle y’Akarere ka Ngoma iwabo w’umugabo.

Marchal 7 ari mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Zone 5
Marchal 7 ari mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Zone 5

Ubutumire

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE

3 Comments

  • Uriya mukobwa ko mbona akuze se nawe yatandukanye numugabo, mbega agahanga gakuze nkakanjye

    • Icyo kibazo nanjye nakibazaga pe !

  • Marchal wagiraga bloque ya mbere mu Rwanda.twabyumvise ko usezeye muri volley tukwifurije amahirwe mubundi buzima ugiyemo no kuzagira urugo ruhire.

Comments are closed.

en_USEnglish