Digiqole ad

Kutoroherezwa kubona amakuru ni kimwe mu bituma abafite ubumuga babura akazi

 Kutoroherezwa kubona amakuru ni kimwe mu bituma abafite ubumuga babura akazi

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga ryitwa “Uwezo Youth Empowerment” bwamurikiwe abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu bugaragaza ko hari abafite ubumuga benshi bize amashuri makuru na za kaminuza ariko badafite akazi, kubera ko ngo batoroherezwa kubona amakuru avuga uko akazi kaboneka n’uburyo bagapiganirwa.

Bahati Omar ukuriye “Uwezo Youth Empowerment”
Bahati Omar ukuriye “Uwezo Youth Empowerment”

Bahati Omar ukuriye “Uwezo Youth Empowerment” yavuze ko ubu bushakashatsi babukoze bagamije kureba inzitizi abafite ubumuga bahura nazo mu guhabwa akazi.

Zimwe muri izo nzitizi, ngo basanze ari uko hakiri umubare munini w’Abanyarwanda bumva ko ufite ubumuga adashoboye.

Mu bafite ubumuga babajijwe baba mu Mujyi wa Kigali bangana na 190, abagera kuri 70 bavuze ko bimwe akazi kubera ko bafite ubumuga.

Mu bakoresha babajijwe, bamwe bavuze ko iyo umuntu ufite ubumuga yanditse asaba akazi, agakoreshwa ibizamini nk’abandi, we ngo hari ubwo abakoresha bamufata nk’utazagashobora; Ndetse ngo bakibaza ukuntu umuntu ufite ubumuga azabasha kuzamuka amadarajya (Stairs/Escariers), bityo bikaba byatuma abura akazi kandi wenda yayazamuka aramutse ahawe akazi.

Indi mbogamizi abakoze ubushakashatsi basanze ituma abafite ubumuga badahabwa amahirwe angana n’aya bagenzi babo batabufite, ni iy’uko abatanga amatangazo y’akazi batibuka ko hari urwego rw’Abanyarwanda bashobora kutumva no kutareba ko akazi runaka kari gutangwa mu bitangazamakuru.

Bahati yavuze ko hari n’indi mbogamizi basanze mu bigo byinshi birimo n’ibya Leta bitagira ibyuma bizamura abantu (ascenceur/elevator) bagiye gusaba Serivise runaka. Ibi, ngo bituma abantu muri rusange n’abafite ubumuga by’umwihariko batagera kuri Serivise mu gihe gikwiriye kandi kiboroheye.

Mubabajijwe, 50% bavuze ko bize Kaminuza ariko ngo abenshi ntibafite akazi kubera impamvu zitandukanye zirimo n’izo twavuze haruguru. Abenshi mu bize Kaminuza ngo ni abafite ubumuga bw’ingingo, naho abafite ubumuga bwo kutabona, kutumva no kutavuga ngo ni mbarwa.

Nubwo muri rusange abafite ubumuga bize kaminuza ari bacye, urebye imibare y’abakobwaho birushaho kuba bibi kuko ari bacye cyane.

Mu gukora ubu bushakashatsi, impuguke za “Uwezo Youth Empowerment” zabajije abafite ubumuga bakorera imiryango yita ku bafite ubumuga bangana na 12.6%, abakorera Leta bangana na 8.9%, naho abikorera ku giti cyabo muri rusange bangana na 8.4%.

Mu babajijwe 15.5%, ni abagabo bakorera imiryango yita ku bafite ubumuga, naho 8.3% ni abagore.

Abafite ubumuga babonye imirimo nabo ngo muri rusange bahura n’ibibazo binyuranye birimo guhezwa mu kazi, cyane cyane ab’igitsina gore.

Ubushakashatsi bwa “Uwezo Youth Empowerment” busaba Leta gukomeza Politiki yayo yo gufasha abafite ubumuga kugera kuri Serivise nk’abandi Banyarwanda, kandi imbogamizi zibabuza guhabwa no gukora akazi bashinzwe zikavanwaho.

Nubwo ngo Leta yatangiye kubishyira mu bikorwa, irasabwa gukomeza ingamba zo gucyaha no guhana abantu bubaka imiturirwa bakiyibagiza gushyiraho ibyuma bizamura abantu cyangwa se utuyira tw’abafite ubumuga.

Mu rwego rwo gukorana na Leta kugira ngo abafite ubumuga bahabwe akazi, ngo Uwezo Youth Empowerment izakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abafite ubumuga bige imyuga ijyanye n’ubumuga bwabo kandi boroherezwe kubona imirimo n’ibikoresho bijyanye nayo.

Uyu mwaka ubwo Isi yifatanyaga n’abafite ubumuga kwizihiza umunsi wabahariwe uba buri tariki 03 Ukuboza, Umuryango w’Abibumbye wasabye ibihugu kwita ku myubakire ibafasha kugera kuri serivise zirangirwa mu miturirwa, isaba abafata ibyemezo kwibuka ko abafite ubumuga nabo bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’isi cyane cyane ko muri 2050 mu batuye Isi, 66% bazaba baba mu mijyi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • aba bahungu bakomeze ubuvugizi kuko abafite
    ubumuga barashoboye kandi akenshi bakora ibintu byabo kuri gahunda.

  • Ubuvugizi sawa ariko umuseke wabaciritse

Comments are closed.

en_USEnglish