Digiqole ad

Jay Polly niwe wegukanye PGGSS4

Mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda batari bacye cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Kanama, umuraperi Jay Polly niwe wegukanye igihembo cya “Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 4” giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 24.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'imbaga y'Abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko.
Iki gitaramo kitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko.

Ni nyuma y’amezi akabakaba arindwi abahanzi icumi (10) b’ibyamamare mu Rwanda bahatanira igihembo cy’umuhanzi ukunzwe n’Abanyarwanda cyane kitiriwe inzoga ya Primus. Ni irushanwa ritegurwa ku bufatanye ba BRALIRWA na East African Promoters.

Iri rushanwa ryatangiwe n’abahanzi 15, muri Werurwe baza kugabanywa hasigaramo icumi (10), gusa nabo baje kujonjorwamo batatu ba mbere ari nabo bari butoranywemo umwe wegukana iki gihembo ku nshuro ya kane.

Jay Polly unahabwa amahirwe menshi kuko izindi nshuro ebyiri yitabiriye iri rushanwa yagiye agera ku munsi wa nyuma w’irushanwa, Dream Boys yagiye igera kure muri iri rushanwa inshuro zose yitabiriye, na Bruce Melody wari winjiye muri iri rushanwa ari ubwa mbere nibo batatu ba nyuma bahatanira PGGSS ku ncuro ya kane.

Ikigaragara ni uko abakunzi ba muzika Nyarwanda biganjemo urubyiruko bari buze kucyitabira ari benshi dore ko n’ubwo imvura igaragaza ibimenyetso ko igiye kugwa ari nyinshi bamaze kugera muri stade ari benshi kandi bakomeje kuza ari benshi cyane.

Abakunzi ba muzika bamze kugera muri stade  ari benshi n'ubwo isaha gitangiriraho zitaragera.
Abakunzi ba muzika bamze kugera muri stade ari benshi n’ubwo isaha gitangiriraho zitaragera.

Gusa ibihembo bya PGGSS4 bitandukanye cyane n’amarushanwa atatu ya mbere yabanje kuko kuri iyi nshuro n’abandi bahanzi barindwi bari buhembwe hakurikijwe umwanya umuhanzi yegukanye.

17h17: Abashyushyabirori MC TINO na Anitha batangiye gushyushya abamaze kugera muri stade ngo baticwa n’imbeho kubera ibijojoba birimo kugwa.

MC Tino na Anitha barimo barashyushya abakunzi ba muzika batorohewe n'imbeho ivanze n'utujojoba tw'imvura.
MC Tino na Anitha barimo barashyushya abakunzi ba muzika batorohewe n’imbeho ivanze n’utujojoba tw’imvura.
Ikirere nticyoroheye abakunzi ba muzika baje kwirebera umuhanzi wegukana PGGSS4.
Ikirere nticyoroheye abakunzi ba muzika i Remera

Ku nshuro ya mbere irushanwa rya PGGSS ryegukanye n’umuhanzi wa Pop na R&B Tom Close, ku nshuro ya kabiri ryekanwa n’umuhanzi wa Pop, R&B na Afro-beat King James, ku nshuro ya gatatu ryegukanwa n’umuraperi Riderman, ku nshuro ya kane riregukanwa nande?

Riderman uherutse kuryegukana, aherutse gutangaza ko aha amahirwe umuraperi mugenzi we Jay Polly.

18h14: Umunyarwenya akaba n’umushyushyabirori Arthur asimbuye MC Tino na Anitha mu gushyushya abitabiriye iki gitaramo, nk’uko byakunze kugenda ubwo iri rushanwa ryageraga mu cy’ibitaramo bya Live.

Umunyarwenya Arthur yakiriwe neza n'abakunzi ba muzika bari kuri stade Amahoro.
Umunyarwenya Arthur yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika bari kuri stade Amahoro.
Charly, Nina na bagenzi be bafasha abahanzi barushanwa mu kuririmba nabo ngo biteguye gushimisha Abanyarwanda.
Charly (hagati), Nina na bagenzi be bafasha abahanzi barushanwa mu kuririmba nabo ngo biteguye gushimisha Abanyarwanda.

18h35: Abakunzi ba muzika bakomeje kwishimira ibirori barimo barabyina imiziki igezweho na DJ Africano ukunda kwiyita the “Zulu boy”

DJ Africano ashyushya abakunzi ba muzika mu njyana zigezweho.
DJ Africano ashyushya abakunzi ba muzika mu njyana zigezweho.
Abakunzi ba muzika batangiye kuryoherwa n'igitaramo kitaratangira.
Abakunzi ba muzika batangiye kuryoherwa n’igitaramo kitaratangira.
Abitabira igitaramo bakomeje kwiyongera.
Abitabira igitaramo bakomeje kwiyongera.

18h50: Abahanzi bamaze kugera kuri stade Amahoro gusa ntibaratangira kuririmba

Jules Sentore wasaga n'uhagarariye umuco gakondo w'Abanyarwanda muri PGGSS 4 ati "mwarakoze".
Jules Sentore wasaga n’uhagarariye umuco gakondo w’Abanyarwanda muri PGGSS 4 ati “mwarakoze”.
Senderi International Hit nawe yamaze kuhagera.
Senderi International Hit nawe yamaze kuhagera.
Jay Polly utegerejwe na benshi nje njye kugitwara.
Jay Polly utegerejwe na benshi ati “nje kugitwara.”
Bruce Melody waje muri iri rushanwa bwa mbere gahita agera mu bahanzi batatu ba nyuma n'akanyamuneza.
Bruce Melody waje muri iri rushanwa bwa mbere agahita agera mu bahanzi batatu ba nyuma n’akanyamuneza.
Itsinda rya Active n'ubwo riherutse gutandukana na Bagenzi Bernard wari umujyanama wabo, nabo barahabaye.
Itsinda rya Active n’ubwo riherutse gutandukana na Bagenzi Bernard wari umujyanama wabo, nabo bahagaze neza.
Umuraperi Amag the Black nawe ati "Ndahabaye"
Umuraperi Amag the Black nawe ati “Ndahabaye”
Senderi uzwiho udushya cyane, uyu munsi yaje yambaye imyenda y'amakipe menshi ariko higanjemo amabara y'ikipe y'igihugu na Rayon Sports.
Senderi uzwiho udushya cyane, uyu munsi yaje yambaye imyenda y’amakipe menshi ariko higanjemo amabara y’ikipe y’igihugu na Rayon Sports.
Dream Boys nabo bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa baje bambaye neza.
Dream Boys nabo bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa baje bambaye neza.
Christopher nawe ukundwa na benshi yaje yiteguye gushimisha abakunzi be bwa nyuma muri PGGSS4.
Christopher nawe ukundwa na benshi yaje yiteguye gushimisha abakunzi be bwa nyuma muri PGGSS4.
Young Grace,Umuraperi w'umukobwa umwe wabashije kwitabira iri rushanwa inshuro irenze imwe kuva ryatangira.
Young Grace,Umuraperi w’umukobwa umwe wabashije kwitabira iri rushanwa inshuro irenze imwe kuva ryatangira.
Teta Diana watunguranye cyane mu kwitabira iri rushanwa nawe arashimira abakunzi be bamubaye inyuma.
Teta Diana watunguranye cyane mu kwitabira iri rushanwa nawe arashimira abakunzi be bamubaye inyuma.

19h24: Itorero Mashilika ritangiye gushimisha abari kuri stade Amahoro

Ababyinnyi ba Mashilika basusurutsa abantu
Ababyinnyi ba Mashilika basusurutsa abantu
Ababyinnyi b'itorero Mshilika bagaragaje ubuhanga
Ababyinnyi b’itorero Mashilika bagaragaje ubuhanga
Abanyamahanga nabo ntibatanzwe muri iki gitaramo.
Abanyamahanga nabo ntibatanzwe muri iki gitaramo.

19h41: Umuhanzi Christopher niwe utangiriye abahanzi bahagana mu gususurutsa abakunzi ba muzika bari kuri stade amahoro mu ndirimbo ze zitandukanye nka ndabyemeye n’izindi.

Christopher ahogoreza abakunzi be bamushyigikiye ari benshi.
Christopher ahogoreza abakunzi be bamushyigikiye ari benshi.
Christopher yashimishije abakunzi be
Christopher yashimishije abakunzi be
Abakemurampaka, barimo Lion Imanzi, Aimable Twahirwa na Tonzi nabo baje biteguye gutanga amanota y'uko abahanzi bari bwitware.
Abakemurampaka, barimo Lion Imanzi, Aimable Twahirwa na Tonzi nabo baje biteguye gutanga amanota y’uko abahanzi bari bwitware.

19h56: Amag the Black mu ndirimbo ye u Rwanda rw’Amafaranga, Turi ku ishuri n’uruhinja n’izindi niwe ukurikiyeho.

Amag the Black shimisha abkunzi be.
Amag the Black shimisha abkunzi be.

20h10: TETA Diana niwe ukurikiyeho ashimisha abakunzi be

Uburyo abanyarwanda bakomeje kwitabira ibitaramo bya PGGSS bikomeje kugaragaza ko bakunda umuziki w'Abanyarwanda.
Uburyo abanyarwanda bakomeje kwitabira ibitaramo bya PGGSS bikomeje kugaragaza ko bakunda umuziki w’Abanyarwanda.
Teta Diana mu ndirimbo ze nka Call me, Canga ikarita, n'umunsi ashimisha abakunzi be.
Teta Diana mu ndirimbo ze nka Call me, Canga ikarita, n’umunsi ashimisha abakunzi be.

20h24: Jules Sentore nawe ati “ngizo ziraje”, mu njyana z’umuco gakondo w’Abanyarwanda

Jules Sentore aririmbana n'abakunzi be indirimbo bakunze yise "Udatsikira".
Jules Sentore aririmbana n’abakunzi be indirimbo bakunze yise “Udatsikira”.
Mukuru wa Jay Polly uzwi nka Maurice nawe yaje kureba uko abahanzi bahanganye na murumuna we bitwara.
Mukuru wa Jay Polly uzwi nka Maurice nawe yaje kureba uko abahanzi bahanganye na murumuna we bitwara.
Mu gufata amashusho y'iki gitaramo hanifashishijwe utudege "Drone" twabugenewe.
Mu gufata amashusho y’iki gitaramo hanifashishijwe utudege “Drone” twabugenewe.
Uyu n'imisatsi myinshi n'amadarubindi atangaje nawe arishimira ikinyobwa cya Primus cyitiriwe iri rushanwa.
Uyu n’imisatsi myinshi n’amadarubindi atangaje nawe arishimira ikinyobwa cya Primus cyitiriwe iri rushanwa.
Mu gihe bamwe babayina bishimye hari n'abafite ubwoba kubera amatsiko y'uributware iki gihembo.
Barategereje

20h39: Eric Senderi International Hit kuri stage n’indirimbo Twaribohoye na Jaluzi (Jalousie)

Uyu mwera niba yashakaga gusuhuza Senderi, niba hari icyo yashakaga kumubwira cyangwa ari ukumwikundira, ntiwamenya.
Uyu mwera niba yashakaga gusuhuza Senderi
DSC_3122
“HITI” !!!!

20h51: Young Grace mu ndirimbo ye Ikimenyane ikunda kumworohera kuririmba Live ageze kuri stage

Young Grace imbere y'abakunzi be akangurira abantu guca ikimenyane.
Young Grace imbere y’abakunzi be akangurira abantu guca ikimenyane.
Ababyinnyi ba Young Grace bamufasha gushimisha abantu.
Ababyinnyi ba Young Grace bamufasha gushimisha abantu.

21h03: Itsinda rya Active kuri Stage binjiranye n’indirimbo Aisha

Itsinda rya Active n'ababyinnyi baryo bashyushya abantu.
Itsinda rya Active n’ababyinnyi baryo bashyushya abantu.
Aba basore bazwiho kubyina cyane kuri stage nabo bashimishije abakunzi ba muzika.
Aba basore bazwiho kubyina cyane kuri stage nabo bashimishije abakunzi ba muzika.

21h18: Dream Boys yakiriwe n’urusaku rw’abakunzi babo bageze kuri stage, ari nabo batangiriye babatu ba mbere bahatanira iki gikombe.

Dream Boys mu ndirimbo zabo nka Ryama Usinzire na  No one like me bashimisha abakunzi babo bigaragara ko nabo babafite benshi.
Dream Boys mu ndirimbo zabo nka Ryama Usinzire na No one like me bashimisha abakunzi babo bigaragara ko nabo babafite benshi.
Dream Boys nabo bari mu barimo guhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
Dream Boys nabo bari mu barimo guhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
Ababyinnyi ba Dream Boys bashimishije abantu cyane.
Ababyinnyi ba Dream Boys bashimishije abantu cyane. Uyu feri ya mbere ayifungisha ikibuno

21h45: Bruce Melody ageze kuri stage n’indirimbo ye ikundwa na benshi “Uzandabure”

Bruce Melody mu buhanga bwinshi aririmbira abakunzi be.
Bruce Melody mu buhanga bwinshi aririmbira abakunzi be.

 22h02: Jay Polly yinjiye kuri stage yakirwa n’imbaga yuzuye stade, byongerera kumwongerera amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

-Jay Polly mu kizere cyinshi cyo gutsindira PGGSS4 azamutse kuri stage aririmba “Itsinzi”

Abakunzi ba Jay Polly bamwakiriye n'urugwiro rwinshi.
Abakunzi ba Jay Polly bamwakiriye n’urugwiro rwinshi.
Jay Polly yaje yambaye imyambaro ijya gusa n'iya gisirikare nk'uko Mugenzi we Riderman yari yambaye umwaka ushize ubwo yegukanaga PGGSS3.
Jay Polly yaje yambaye imyambaro ijya gusa n’iya gisirikare nk’uko Mugenzi we Riderman yari yambaye umwaka ushize ubwo yegukanaga PGGSS3.

20h18: Jay Polly ati “Iki gikombe ni icyande” imbaga y’abafana be bati “Ni icyawe”

Abafana ba Jay Polly bamugaragarije ko bamukunda cyane.
Abafana ba Jay Polly bamugaragarije ko bamukunda cyane.
DSC_3381
Ngo bubatse ahakomeye
Jay Polly yahagurukije imbaga yose yari iri muri stade bati "Igikombe ni icyawe"
Jay Polly yahagurukije imbaga yose yari iri muri stade bati “Igikombe ni icyawe”
Abana bato baje gushyigikira Jay Polly.
Ibintu birakomeye hamwe na Jay Polly
Imbaga y'abafana ba Jay Polly iti "Turagushyigikiye"
Uyu muhanzi arashyigikiwe ku buryo butangaje

 22h28: Riderman wegukanye PGGSS3 araririmbira abakunzi ba muzika nyarwanda mu ndirimbo ze nka Pipiriri pipi, Primus, Horo, n’izindi.

Riderman nawe ugira abakunzi batari bacye bongeye kumugaragariza ko bakimukunda n'ubwo amaze iminsi aca mu bibazo byaje no gutuma afungwa.
Riderman nawe ugira abakunzi batari bacye bongeye kumugaragariza ko bakimukunda n’ubwo amaze iminsi aca mu bibazo byaje no gutuma afungwa.

22H54: Mu gihe inzobere za z’ikigo “Price Water Coopers” zirimo gukusanya amajwi yatanzwe n’abakemurampaka n’ayo mu matora kuri telefone, abahanzi bose batangiye kugaruka kuri stage ubwoba ari bwose ku bahanzi n’abafana bategereje kumenya imyanya begukana.

 Uko ibihembo bitanzwe

22h56: Teta Diana yegukanye umwanya wa cumi (10) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 (Frw 500 0000);

22h57: Young Grace yegukanye umwanya wa cyenda (9) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe (Frw 1 000 000)

22h57: Senderi yegukanye umwanya wa munani (8) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 500 (Frw 1 500 000)

22h58: Jules Sentore yegukanye umwanya wa karindwi (7) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ebyiri (Frw 2 000 000)

22h58: Amag the Black yegukanye umwanya wa gatandatu (6) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 (Frw 2 500 000)

22h58: Active yegukanye umwanya wa gatanu (5) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshatu (Frw 3 000 000)

22h59: Christopher yegukanye umwanya wa kane (4) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshatu n’ibihumbi 500 (Frw 3 500 000)

11h00: Bruce Melody yegukanye umwanya wa gatatu (3) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zirindwi (Frw 7 000 000)

11h07: Dream Boys yegukanye umwanya wa kabiri (2) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zirindwi n’ibihumbi 500 (Frw 7 500 000)

11h07: Tuyishime Joshua ukoresha izina rya Jay Polly mu buhanzi yegukanye umwanya wa mbere n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 24, harimo 12 ahabwa cash, n’izindi esheshatu ahabwa ibihumbi 500 buri kwezi mu gihe cy’umwaka, ku mushyigikira muri album imwe n’igitaramo cyayo n’ibindi.

Jay Polly na Riderman wagira ngo bari babyumvikanye, ubushize nawe yatwaye PGGSS3 yambaye imyenda ijya gusa n'iy'abasirikare.
Jay Polly na Riderman wagira ngo bari babyumvikanye, ubushize nawe yatwaye PGGSS3 yambaye imyenda ijya gusa n’iy’abasirikare.

11h12:  Jay Polly azamuye bagenzi be bo mu itsinda rya Tough Gangs abashimira ariko anasaba abakunzi b’iri tsinda ko ubutaha bazashyigikira umwe muri bo nawe akaryegukana.

Jay Polly bitatunguranye kuba yegukanye iki gihembo, yashyikirijwe sheki ya Miliyoni 24 na Minisitiri w'umuco na Siporo Joseph Habineza.
Jay Polly bitatunguranye kuba yegukanye iki gihembo, yashyikirijwe sheki ya Miliyoni 24 na Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza.
Barindwi ba nyuma bagiye guhabwa ibihembo ku myanya itandukanye batsindiye.
Barindwi ba nyuma bagiye guhabwa ibihembo ku myanya itandukanye batsindiye.
Bruce Melody yashyikirijwe igihembo cy'umwanya wa gatatu na Tom Close wegukanye PGGSS ya mbere.
Bruce Melody yashyikirijwe igihembo cy’umwanya wa gatatu na Tom Close wegukanye PGGSS ya mbere.
Mbere y'uko batangaza uwa mbere, ubwoba bwagaragaraga ku maso yabo.
Mbere y’uko batangaza uwa mbere, ubwoba bwagaragaraga ku maso yabo.
Platini wo muri Dream Boys yifashe kwitama ati "Ese barakiduha?"
Platini wo muri Dream Boys yifashe kwitama ati “Ese barakiduha?”
Jay Polly akimara gutangazwa ko ariwe ucyegukanye yabanje gushimira abakunzi be bamubaye inyuma.
Jay Polly akimara gutangazwa ko ariwe ucyegukanye yabanje gushimira abakunzi be bamubaye inyuma.
Jay Polly yihanganisha mugenzi we Platini wo muri Dream Boys.
Jay Polly yihanganisha mugenzi we Platini wo muri Dream Boys.
Minisitiri w'Umuco na Siporo Joseph Habineza ashimira Jay Polly.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza ashimira Jay Polly.
Jay Polly yishimira ko yegukanye igihembo yaharaniye kuva cyatangira gutangwa mu Rwanda mu mwaka wa 2011.
Jay Polly yishimira ko yegukanye igihembo yaharaniye kuva cyatangira gutangwa mu Rwanda mu mwaka wa 2011.
Jay Polly yegereye abafana be n'aba tough Gangs abashimira kuba baramubaye inyuma.
Jay Polly yegereye abafana be n’aba tough Gangs abashimira kuba baramubaye inyuma.
Bulldogg nawe wo mu Itsinda rya Tough Gangs yishimira igikombe Jay Polly yegukanye.
Bulldogg nawe wo mu Itsinda rya Tough Gangs yishimira igikombe Jay Polly yegukanye.
Ibishashi by'umuriro (feu d'artifice) byo kwishimira intsinzi ya Jay Polly.
Ibishashi by’umuriro (feu d’artifice) byo kwishimira intsinzi ya Jay Polly.

Photos: Rutaganda Joel & P. Muzogeye

Vénuste KAMANZI&Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • international habuze gato yarurizuye

  • Byari byiza ariko mu muco gakondo w`Abanyarwanda nta musore/umugabo wambara amaherena. Sentore rero ntabwo akwiye kujya anigiriza amaherena ngo ajye imbere y`abantu ngo ahagarariye umuco gakondo!

    • Ibyo uvuga ni ukuri niba ashaka guhagararira umuco narebere kuri mukuru we Masamba,amaherena……..!!!!!!

  • Sentore abanyarwanda turamukunda kuko niwe mwana muto dusigaranye uhembura abanyarwanda, akadufasha kudacika ku burere n’umuco wacu, you have to make a difference wikwiyitiranya n’abo bandi tugukunda uri naturel. uri mwiza de nature ibindi byihorere. Kandi ijwi ryawe rirushaho kutunyura iyo uri mu murongo watangiranye. Ibizungu birekere abo bandi.!!!

  • umuco bwoko ki? bagiye bareka kubeshya izuba riva, rudahigwa azutse yakwemzako amaherena kubagabo ari umuco.???????????????????

Comments are closed.

en_USEnglish