Digiqole ad

Kurangiza imanza: Leta ngo yishyura ku kigero cya 75% ariko yo ikishyurwa kuri 27%

 Kurangiza imanza: Leta ngo yishyura ku kigero cya 75% ariko yo ikishyurwa kuri 27%

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye

Kuri uyu wa mbere ubwo yagiranaga ibiganiro na Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry‘igihuguku ku bibazo byagaragaye muri raporo y‘urwego rw’Umuvunyi mukuru ya 2014-2015, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yasabye Abadepite gukorera Leta ubuvugizi ikajya yishyurwa mu manza yatsinze kuko yo yishyura izo yatsinzwe ariko yo abo yatsinze ntibayishyure.

 Minisitiri w'Ubutabera  Johnston Busingye
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

Abadepite bari bamubajije ku kibazo kijyanye n’irangizarubanza, aho ngo imanza zimwe zitishyurwa uko zategetswe n’inkiko. Iki kikaba ari ikibazo Umuvunyi yashyize ku mwanya wa kabiri mu bindi bibazo ururwego rw’Umuvunyi rwakira.

Minisitiri Johnston Busingye yasubije ko Leta ubu ifata iya mbere mu kwishyura abayitsinze mu manza kuko yishyura ku kigero cya 75%, ariko ngo abo Leta yo yatsinze ugasanga ngo abishyura ari 27% gusa.

Minisitiri Busingye yagize ati “Turashaka ubuvugizi (bwanyu, ntidushobora (Minisiteri) guhaguruka tujya kurangiza imanza z’Akarere, ntabwo twifuza ko habaho abantu babereyemo Leta umwenda.”

Abadepite bamubajije impamvu Leta yo itishyura 100% Minisitiri Busingye yasubije ko hari igihe ikigereranyo cyo kwishyura kwa Leta cyari kuri 0% bityo ngo kuri we yumva hari intambwe ikomeye yatewe kuba bigeze kuri 75% kandi ko ni 100% rizagerwaho.

Hon. Alfred Kayiranga Rwasa perezida wa Komisiyo ya Politike, ubwuzuzanye n’uburinganire bw’Abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu umutwe w’Abadepite asubiza icyifuzo cyo gukorerwa ubuvugizi cy’iyi Minisiteri yagize ati “ Nimwe mushinzwe politike y’ubutabera mu Rwanda mukwiye gushiyaraho ingamba.

Mu mishinga yeteje Leta igihombo hakaba hari abari kubiryozwa mu nkiko ngo harimo umushinga wo gushaka amashyuza mu kirunga mu karere ka Nyabihu watwaye asaga miliyari 22 y’u Rwanda. Ngo hari n’indi itandukanye nayo iri mu nkiko.

Gusa ngo hari n’indi ubutabera butazi(budakurikirana) kuko ntawatanze ikirego cyayo; irimo umushinga w’urugomero (Valley Dam) uri i Mahama mu karere ka Kirehe watwaye asaga hafi miliyali imwe na milini 200 y’u Rwanda ikaba idakora kuko ntamazi arimo, uw’imashini zatwaye akayabo ka miliyoni 39 zaguzwe na MINAGRI mu karere ka Kirehe zagombaga gukora imihanda ifasha abahinzi gutwara umusaruro wabo n’indi…

Abadepite basabye Minisiteri y’ubutabera gushyiraho ingamba nkizo bashyizeho mu myaka ishize ubwo leta yaregwaga cyane maze hagashyirwaho ikipe ishinzwe gukurikirana uko Leta yishyura imanza yatsinzwe bityo ikaba yanashyiraho ikipe ishinzwe gukurikirana uko Leta yishyurwa/yishyuza imanza yatsinze.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ese icyo gihe leta yishyuraga 0% abobadepite barebaga he? kereka niba batazi gusoma rapport.

  • Aba badepite babaza ibibazo nkibya mwalimu bagombye kujya bazilikana ijambo perezida pasteri Bizimungu yababwiye akiri perezida.Nizereko ndaciye inka amabere kuvugako mbere ya Kagame harundi wabaye perezida.Nubwo mumateka ntanahamwe avugwa yewe nomuminsi mikuru ntagaragara, mbese yisubiriye mubuzimwa busanzwe bw’ubudemobe.

  • Nibyiza ubwo Leta yishyura kuri kiriya kigera kdi ikaba ifite intego yo kubigeza ku 100%. Gusa abikorera nabo Leta iba yatsinze bikubite agashyi iyi mibare izamuke twiterere imbere.

  • irinda yishyurwa nabi se iyibewe ko n’inanza nyinshi zuba zaciwe nabi ku buryo buteye isoni?!

    None nayo yakoze agashya ubutabera ibwegurira abafite mu mifuka haremereye! Ubu nta mucyebe uzaba akijyana ikibazo cye mu nkiko kidafite agaciro ka 2 millions! Ibi bihita bigaragara ko inkiko zahariwe abakire! Nyamara se ibeshye ucyekweho icyaha cyagufungisha amezi 6! inkiko zirakujisha da!

Comments are closed.

en_USEnglish