Digiqole ad

Kuki Canada yagabanyije inkunga yayo ku Rwanda? – Will Ferguson

Will Ferguson, ni umwanditsi w’umunyacanada mu gitangazamakuru cya CalgaryHerald, kuri uyu wa 8 Nyakanga yasohoye inyandiko agaya igihugu cye kugabanya inkunga cyagenerega u Rwanda mu gihe iki gihugu kigaragaza gukoresha neza ibyo cyahawe cyiteza imbere.

William Ferguson umwanditsi w’ibitabo w’Umunyacanada/photo internet

Muri iyi nyandiko ye, aragira ati:

Nyuma y’amahano ya Genocide, Isi yatunguwe n’uburyo u Rwanda rwakize ibikomere, kuva mu mage nkayo ubu igihugu kiratekanye kigendera kuri demokarasi yacyo.

Mu kwezi kwa Gatanu, President Kagame yari muri Iowa muri William Penn University aho yagenewe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro kubera ibikorwa bye ku banyarwanda.

Iminsi micye mbere yaho, u Rwanda rwari rwashimiwe na UN intambwe yarwo mu guhashya ihohotera rishingiye ku gitsina, guteza imbere ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’abana bakivuka n’ibindi muri iki kiciro.”

u Rwanda rwagaragaje ubushake mu kohereza ingabo zo kurinda amahoro ku Isi kurusha Canada, abapolisi barenga 500 bari mu butumwa bw’amahoro i Darfur, Sudan, Haiti, Ivory Coast na Sierra Leone, naho ibihumbi by’ingabo z’u Rwanda biri mu butumwa bwa UN.

Ibi bintera kwibaza impamvu guverinoma yacu ya Canada yagabanyije inkunga yegeneraga u Rwanda?

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Canada yavanye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu igenera inkunga. Ariko ibi biratangaje ugereranyije icyo ibi bihugu byombi bihuriyeho.

“Ingabo za UN zari mu Rwanda mu 1994, zari ziyobowe n’umunyaCanada General Romeo Dallaire, n’ubu utarakira ibikomere by’uko Ingabo yari ayoboye zishinzwe kubungabunga amahoro ntacyo zabashije gukora ngo zihagarike ubwicanyi mu Rwanda kuko UN nta bubasha yazihawe bwo kugira icyo zikora.

Nyamara nyuma ya Genocide, mu Rwanda abakoze ibyaha bagerageje kubihanira, bakuyeho igihano cy’urupfu kuko iyo gikoreshwa uwishe nawe yari kwicwa, yari nk’indi Genocide.

Turetse ibi tukareba ibiriho, amahanga yinubira kenshi uko inkunga igenerwa ibihugu byinshi bya Africa ikoreshwa, ndetse rimwe na rimwe nabi cyane nko guhishira abanyabyaha, kunaniza imishinga y’iterambere, no kuyikubira ku bayobozi. Mu Rwanda ariko tuhabona ibitandukanye n’ahandi.

Christine Magil, umwarimu muri Kaminuza ya Calgary, ni inzobere mu mateka ya Genocide kandi yageze mu Rwanda inshuri nyinshi. Impinduka yabonye mu Rwanda zaramutangaje;

Avuga ko; u Rwanda ari igihugu gifashe mu ntoki zombi ukubaho kwacyo. Guverinoma ikurikirana cyane imikoresherezwe y’amafaranga, ndetse imishinga y’iterambere iri kuzamuka ku buryo bugaragara, myinshi yashowemo n’abanyarwanda ubwabo – byose mu gihe kingana gitya baciye mu mateka mabi mu buzima bwa muntu ku Isi.

 

Will Ferguson arakomeza – “Abatanga imisoro muri Canada bafite uburenganzira bwose bwo kuyobora inkunga z’igihugu cyabo aho zikoreshwa neza. Mu Rwanda inkunga bagenerwa n’amahanga zishorwa mu mishinga irambye iteza imbere abakene, ibikorwa remezo n’uburezi.

Nubwo ari igihugu gito kitanakora ku nyanja, u Rwanda ruri mu masangano y’amayira ya Africa ndetse ruvuga ko rufite intego zo kuba “Singapore ya Africa”

Niba amateka hari icyo yatweretse; ni uko imigirire y’ibihugu by’Iburengerazuba (West) idakora muri Africa. No mu Rwanda rero niko bimeze, ahobwo rurahindukirira Aziya, rwitegereza uko ibihugu nka Korea y’Epfo na Japan byakize ingaruka z’ibiza n’intambara ubu bikaba byihagazeho ku Isi.

The Economist Magazine, gishyira u Rwanda mu bihugu byoroshye gutangiramo Business ku Isi, ikindi ni uko muri Africa u Rwanda ruri mu bihugu bicye byagaragaje imbaraga zidasanzwe mu kurwanya ruswa. abayobozi bamwe barabizira abandi bagahunga. Transparency Internation ivuga ko u Rwanda nta ngorane z’ubukungu rufite mu gihe kiri imbere nk’Ubugereki cyangwa Ubutariyani.

Ibi bituma nk’UmunyaCanada numva ko iki gihugu gito gikwiye gushyigikirwa muri iyi nzira igana imbere. Ariko ashwi da.

Guverinoma ya Canada yagabanyije cyane inkunga yageneraga u Rwanda mu gihe cya nyacyo u Rwanda rwayikoreshaga muri byinshi muri biriya bikorwa. u Rwanda ntirwacitse intege ndetse ntirwinubye nk’uko twabikekaga, biratangaje.

Canada ni kimwe mu bihugu bihagaze neza nubwo habayeho ihungabana ry’ubukungu ku Isi, turabyishimiye. Ariko twakamenye ko binaduha inshingano zimwe na zimwe. Ubu natwe tugomba kugira icyo duhindura ku mibereho y’Isi. Kuko niba hari ababishoboye ni twe.

None Kuki Canada yagabanyije inkunga yayo ku Rwanda?

Byaba byiza ubu Canada igiye mu kuri kugaragazwa n’amateka y’ibiri kuba.

 

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, Canada yatangaje ko izagabanya miliyoni 380$ ku nkunga yageneraga bimwe mu bihugu bya Africa.

Amakuru yavuze muri Canadian International Development Agency (CIDA) yavuze ko ibihugu bizakorwaho n’igabanuka ry’ibyo byagenerwaga harimo u Rwanda, Benin, Niger, Zambia na Zimbabwe. Naho Ethiopia, Ghana, Mali, Mozambique, Senegal, Sudan na Tanzania birekerwa ku bazakomeza kubona iyo nkunga itagabanyije.

Imyanzuro ya CIDA ariko ngo yaba ikiri kuganirwaho kuko ngo bitangaje Abanyacanada kuba igitera inkunga ya miliyoni 30$ igihugu cy’Ubushinwa mu gihe ubu gifatwa nk’icya kabiri mu byihagazeho ku bukungu mu Isi.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish