Digiqole ad

Kujya gukina iburayi bisaba gukora cyane no guhozaho – Jimmy Mulisa

 Kujya gukina iburayi bisaba gukora cyane no guhozaho – Jimmy Mulisa

Umutoza wungirije w’Amavubi, Jimmy Mulisa

Mu myaka yo ha mbere abakinnyi b’abanyaRwanda beza bajyaga ku mugabane w’iburayi gukina nk’ababigize umwuga, ariko ubu umubare w’abagera kuri urwo rwego waragabanutse cyane. Byatewe n’iki? Ese abakinnyi b’abanyaRwanda ni iki bakora ngo bajye barambagizwa n’amakipe akomeye?

Umutoza wungirije w'Amavubi, Jimmy Mulisa
Umutoza wungirije w’Amavubi, Jimmy Mulisa

U Rwanda nicyo gihugu kidafite abakinnyi bakina nk’ababigize umwuga ku rwego rwo hejuru, wenda nko ku mugabane w’iburayi. Ibihugu by’abaturanyi byose bigiye bifite amazina akomeye yashoboye kugera mu makipe akomeye ku isi.

Nka; Saido Ntibazonkiza kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Uburundi ukina muri Caen yo mu kiciro cya mbere mu bufaransa, Faruk Miya wari kapiteni wa Uganda muri CHAN ubu akina muri Standard de Liège mu bubiligi, rutahizamu w’umunyaKenya Micheal Olunga yatangiye gukina muri Djurgadens yo muri Sweden,uyu yasanze iburayi bagenzi be nka Victor Wanyama ukinira Southampton yo mu bwongereza, nyuma yo gutorwa na CAF nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi bakinaga muri Africa 2015 rutahizamu w’umunyaTanzania,  Mbwana Ally Samatta, yamaze kwerekeza muri Genk mu bubiligi, mu Rwanda abaheruka kugenda bagiye muri Kenya na Tanzania.

Kuki abakinnyi beza mu ibihugu by’abaturanyi bakomeje kujya gukina hanze ya Africa nk’ababigize umwuga, ariko abanyaRwanda bo bigakomeza kwanga, n’abagerageje ayo mahirwe nka Salomon Nirisarike ntibibahire neza ngo bakomeze batere imbere….

Ntibazonkiza, Umurundi ukina muri Caen mu Bufaransa
Ntibazonkiza, Umurundi ukina muri Caen mu Bufaransa

Umuseke waganiriye na Jimmy Mulisa, umwe mu banyaRwanda bakinnye mu bihugu byinshi kubera akaguru ke, tumubaza kuri iyi ngingo. Asubiza ati;

“Abakinnyi bo mu Rwanda si babi cyane kurusha abandi ku buryo ahubwo babura amakipe yo hanze ya Africa abifuza, ariko hari inege bafite. Ntabwo bakora cyane kandi ngo bahozeho mu mikinire yabo.

Urebye abakinnyi bo mu karere barimo kugurwa bajya iburayi, urasanga bamaze imyaka itatu cyangwa ine bakina ku rwego rwo hejuru, kandi batanga umusaruro mu makipe yabo.

Bitandukanye n’abakinnyi bacu bo, usanga atsinda ibitego uyu mwaka, utaha ukamubura”

Uyu wahoze ari rutahizamu w’Amavubi, ubu akaba ari umutoza wungirije wayo yakomeje avuga ko hari n’ikibazo cy’uko abakinnyi bo mu Rwanda batagira ababashakira isoko (Aba agents), bikaba nabyo ari imbogamizi yiyongeraho.

Jimmy Mulisa, yahise adutangariza ko nyuma ya CHAN2016 hari amakipe y’iburayi yamunyuzeho ashaka bamwe mu bakinnyi b’Amavubi, atashatse kutubwira amazina, ngo bazayajyemo mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Biravugwa ko muri aba bakinnyi harimo Sugira Ernest, Emery Bayisenge na Iranzi Jean Claude.

Kugeza ubu umukinnyi wazamukiye mu Rwanda uri mu ikipe y’ababigize umwuga iburayi ni Salomon Nirisarike wagiye mu Bubiligi muri 2011 ubu akaba akina muri Saint Trond.

Olunga Michel aherutse kujya muri Djurgadens yo muri Sweden
Olunga Michel aherutse kujya muri Djurgadens yo muri Sweden
Mbwana Ally Samatta ni umukinnyi mushya wa Gent yo mu bubiligi
Mbwana Ally Samatta ni umukinnyi mushya wa Gent yo mu bubiligi
Faruk Miya uheruka gukina CHAN ubu ari muri Standard de Liège
Faruk Miya uheruka gukina CHAN ubu ari muri Standard de Liège

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • abakinnyi bacu nta skills nta n’umusosi(physical fitness) bifitiye

Comments are closed.

en_USEnglish