Digiqole ad

Ku nshuro ya kabiri mudasobwa 229 zasanwe n’ishuri rya Tumba college of Technology

 Ku nshuro ya kabiri mudasobwa 229 zasanwe n’ishuri rya Tumba college of Technology

Mudasobwa zihabwa ibigo byari byazizanye ngo zisnwe

Ikigo kigisha ikoranabuhanga, Tumba College of Technology cyongeye gusana ku nshuro ya kabiri mudasobwa zari zifite ibibazo bidakabije ku buryo zajugunywa. Gusana mudasobwa 229 zaturutse mu bigo bitanu  byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize. Ibyo bigo ni: Nyange Girls Secondary School, GS Gishanda, GS Buhabwa, GS Nyarusange na ES Bugarama.

Mudasobwa zihabwa ibigo byari byazizanye ngo zisnwe
Mudasobwa zihabwa ibigo byari byazizanye ngo zisnwe

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Kagali Mechack uyobora ishuri GS Gashanda yavuze ko gusanirwa mudasobwa ari igikorwa cy’ingirakamaro bakorewe na Tumba College of Technology kuko ngo bizatuma abanyeshuri babona imashini zo kwigiraho mu buryo bworoshye kurushaho.

Yagize ati: “Turashimira Leta kuba yarashyizeho Tumba College of Technology kuko ifasha abana bacu kwiga ikoranabuhanga. Ubu tugiye kongera umurego mu kubigisha ikoranabuhanga ku buryo umwaka utaha bazatsinda birushijeho.”

Kagali yasabye Leta ko yakwegera n’ibindi bigo by’amashuri na bo ikoranabuhanga rikabageraho. Kuva ikigo Tumba College of Technology gitangije guhunda yo gusana za mudasobwa zangiritse mu buryo bworoheje, ubu imaze gusana mudasobwa 625.

Eng Pascal Gatabazi uyobora Tumba College of Technology avuga ko iki gikorwa bagikora batagamije inyungu ahubwo ari umusanzu iri shuri ritanga mu kuzamura urwego ikoranabuhanga ririho mu Rwanda.

Yagize ati:“ Dufatanya n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kuko ari bo bashinzwe gukurikirana amashuri kandi badufasha kumenya amashuri afite mudasobwa zikeneye gusanwa.”

Yongeyeho ko mu bakusanya mudasobwa bakuye mu bigo bitandukanye zitagikoreshwa kubera ibibazo runaka bakazisana zikongera zigakoreshwa bityo amafaranga yo kugura izinda akabikwa cyangwa agakoreshwa ibindi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Celestin Ntivuguruzwa yavuze ko ubu Minisiteri yashyizeho politiki yo kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga.

Yemeza ko kugira ngo ikoranabuhanga mu burezi rikomeze gutera imbere mudasobwa zigomba kuboneka kandi abazigenewe bagahugurwa bihagije kugira ngo bazibyaze umusaruro nkenerwa.

Yashimye ubuyobozi bwa Tumba College of Technology kubera ubushake bwagaragaje muri kiriya gikorwa gifitiye abana b’u Rwanda akamaro asaba ko byazagezwa mu bigo byinshi mu minsi iri imbere.

Abayobozi bahabwa mudasobwa zabo zasanwe
Abayobozi bahabwa mudasobwa zabo zasanwe
Umuyobozi wa Inyange Girls School ahabwa mudasobwa ye iri mu zasanwe
Umuyobozi wa Inyange Girls School ahabwa mudasobwa ye iri mu zasanwe
Mudasobwa zigifite ubushobozi bwo gukora nizo zisanwa
Mudasobwa zigifite ubushobozi bwo gukora nizo zisanwa
Eng. Gatabazi Pascal umuyobozi wa Tumba College of Technology
Eng. Gatabazi Pascal umuyobozi wa Tumba College of Technology
Mudasobwa nyinshi muri izi iyo zigize ikibazo zisanirwa hano
Mudasobwa nyinshi muri izi iyo zigize ikibazo zisanirwa hano
Mudasobwa zasanwe zirenga 200
Mudasobwa zasanwe zirenga 200
Mbere yo guhabwa mudasobwa zasanwe babanje gukora inama
Mbere yo guhabwa mudasobwa zasanwe babanje gukora inama

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • What surprise in the story? I thought that they have made up any computer but to repair anyone in town do it, even the one who didn’t attend college but with the best skills do that. So, I am disappointed with this article at all, and what the government is spending money to.

Comments are closed.

en_USEnglish