Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘treasury Bond’ za miliyoni 25

 Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘treasury Bond’ za miliyoni 25

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 10 Nyakanga, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro mvunjwagaciro z’umwenda wa Leta n’iz’abikorera (Treasury Bond) n’imigabane ya I&M Bank bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 25 019 000.

Kuri uyu mbere hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 25 000 000 zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 102.7 – 103.69 Frw ku mugabane muri ‘deal’ ebyiri.

Muri izi mpapuro zacurujwe harimo iza miliyoni 21 z’imyaka 7 Guverinoma yacuruje muri uyu umwaka 2017 (FXD2/2017/7Yrs), Guverinoma ikaba izasoza kuzishyura tariki 17 Gicurasi 2024, ndetse zikaba zifite inyungu ya 12.675% ku mwaka. Izi mpapuro zacurujwe ku mafaranga 103.69 Frw

Hacurujwe kandi impapuro z’ikigo “IFC-International Finance Corporation” (corporate Bond) za miliyoni enye (4 000 000 Frw). Izi mpapuro zifite inyungu ya 12.25%, zacurujwe ku mafaranga 102.7 Frw.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 200 ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga 19 000 Frw yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku gaciro k’amafaranga 95 Frw ku mugabane, ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo birindwi (7) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko kuri uyu wa kane yageze, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 219 600 ya Banki ya Kigali ku mafaranga ari hagati ya 235-245 Frw ku mugabane, ariko migabane iri ku isoko.

Ku isoko hari imigabane ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 4 400 ya Bralirwa ku mafaranga ari hagati ya 122 – 125 Frw ku mugabane, gusa hari imigabane 17 300 igurishwa ku mafaranga ari hagati 135-140 Frw.

Hari n’imigabane 50 000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 75 Frw ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 3 900 ku mafaranga 70 Frw ku mugabane.

Hari kandi imigabane 724 800 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 – 104 Frw, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 400 ya USL igurishwa ku mafaranga 104 Frw, gusa nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish