Digiqole ad

Akagunguru ka Petrol kavuye kuri 46$ kageze kuri 51$

 Akagunguru ka Petrol kavuye kuri 46$ kageze kuri 51$

Oil barrels

* Utugunguru bacukura ku munsi twavuye kuri miliyoni 33,7 tugera kuri miliyoni 1,2 gusa
* Igiciro cyahise kizamuka, gishobora no gukomeza kuzamuka

UPDATED: Kuri uyu wa gatatu ku isoko mpuzamahanga igiciro cya petrol cyazamutseho 9% ni nyuma y’inama yari ihuje ibihugu bicukura nyinshi ku isi muri Autriche byumvikanye ku kugabanya cyane ingano ya Petrol byashyiraga ku isoko.

Akagunguru ka Petrol kazamuye igiciro ku isoko mpuzamahanga
Akagunguru ka Petrol kazamuye igiciro ku isoko mpuzamahanga

Iyi nama yaraye ibereye i Vienna/Autriche kuri uyu wa gatatu ihuje ibihugu bigize Organization of the Petroleum Exporting Countries (OPEC) yigaga ku kurenza gukabije gucuruza ikigero cyagenwe petrol ku bihugu bimwe na bimwe ndetse bigatera ubushyamirane hagati ya Arabia Saoudite, Iran na Iraq.

Mu myaka ibiri ishize igiciro cya Petrol cyaguye hasi kubera ko isi yatunganyaga utugunguru twinshi turenze udukenewe,  byatumye akagunguru kava ku 100$ kagera kuri 40$, byateye akaga mu bukungu ndetse ibihugu bicukura nyinshi nka Arabia Saoudite birahahombera cyane.

Muri iyi nama ibihugu bigize umuryango wa OPEC bicukura Petrol nyinshi kurusha ibindi, byumvikanye ku kugabanya utugunguru bicukura tukagera ku tugunguru miliyoni 1,2 ku munsi kugira ngo ibiciro bizamuke.

OPEC igizwe n’ibihugu 13 bicukura Petrol nyinshi kurusha ibindi birimo Iraq, Iran na Arabia Saoudite byonyine bicukura 1/3 cy’icukurwa yose ku isi.

Ibihugu byose bigize OPEC bicukura utugunguru miliyoni 33,7 ku munsi. Mu byo bumvikanye harimo kugabanya kuri two utugunguru miliyoni 32,5 ku munsi. Arabia Saoudite, Iraq, UAE na Kuwait nibyo biri bugabanye cyane.

Ibiciro ku isoko mpuzamahanga uyu munsi byahise bizamukaho 9%, akagunguru gahita kava kuri 46$ kagera kuri 51$.

Mohammed Barkindo umunyamabanga mukuru wa OPEC yatangaje ko bishimiye kuba ibihugu byongeye kumvikana ku kigero ntarengwa cyo gucukura no gucuruza kugira ngo bongere kugarura ibiciro ku murongo.

Kugabanya umusaruro wa Petrol icukurwa byatumye ibiciro bizamuka.

Arabia Saoudite icuruza umusaruro munini mu bihugu bigize OPEC, ntabwo yari ishyigikiye umugambi wo kugabanya ingano icukurwa ikajya ku isoko ariko ibihugu bihanganye ku musaruro nka Iran byari bishyigikiye uyu mwanzuro watowe.

Iraq, ya kabiri muri OPEC mu gucukura Petrol nyinshi, yo yasaga n’iri hagati, kuko yo ikeneye cyane amafaranga mu musaruro wayo kugira ngo ibashe kugura ibyo ikeneye mu ntambara iri kurwana na Islamic State.

Bivuze iki?

Ku isoko mpuzamahanga iyo ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol bizamutse ibindi bicuruzwa byinshi nabyo birazamuka.

Ku ruhande rw’u Rwanda naho byitezweho ko ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol bishobora guhinduka kubera izi mpinduka zo ku rwego mpuzamahanga kuko ahanini arizo zigenderwaho mu kuvugurura ibiciro ku rwego rw’ibihugu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish