Digiqole ad

Kigali Up: Agasuzuguro gashobora gutuma Abahanzi nyarwanda bayizinukwa

 Kigali Up: Agasuzuguro gashobora gutuma Abahanzi nyarwanda bayizinukwa

Kigali UP Music Festival abahanzi nyarwanda ngo bashobora kutazongera kuyitabira (Net Photo)

Ku nshuro ya gatanu mu Rwanda habereye iserukiramuco rya Kigali Up Music Festival ryitabirwa n’abahanzi bo mu Karere u Rwanda rurimo, ahandi muri Africa ndetse no ku Isi yose, bamwe mu bahanzi nyarwanda ntibishimiye imitegurire y’iyi festival bavuga ko ubutaha bidahindutse batazanayitabira.

Kigali UP Music Festival abahanzi nyarwanda ngo bashobora kutazongera kuyitabira (Net Photo)
Kigali UP Music Festival abahanzi nyarwanda ngo bashobora kutazongera kuyitabira (Net Photo)

Iri serukiramuco ngaruka mwaka rifite intego yo guteza imbere Umuco Nyarwanda no guhesha agaciro umuziki n’abahanzi nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga ‘Enrich The Cultural Landscape’.

Kuzamura ubushobozi bw’inganda za muzika ‘Enhance The Capacity of The Music and art Industry’ ndetse no kugira uruhare mu bukerarugendo bw’umuco (Contribute to Cultural Tourism and Economic Development in Rwanda) n’ibindi bitandukanye.

Ibi byose ngo usanga ari ugushaka kumenyakanisha iri serukiramuco nyamara mu nshingano zivugwa ko rifite ntazo ryubahiriza ku bahanzi nyarwanda.

Abahanzi barimo Jolis Peace, Uncle Austin, Ciney, Jules Sentore ni bamwe mu bahanzi batigeze bagaragara ku rubyiniro rw’iri serukiramuco kandi amazina yabo yarakoreshejwe mu kwamamaza iki gikorwa.

Ibi ahanini bakaba bavuga ko impamvu batagaragaye kuri stage ari ukwerekwa n’abateguye iri serukiramuco agasuzuguro ndetse no gushaka kwerekana ko abahanzi nyarwanda ntacyo bashoboye.

Jolis Peace yagize ati “Bampaye gahunda yo kuza kugera kuri stade saa kumi n’ebyiri n’igice ‘18h30’. Njye nahageze 17h00 na band yanjye kugira ngo nitegure neza kuza gususurutsa abantu.

Ariko ikintu cyantunguye ni uko byageze aho igitaramo kirinda kirangira mpagaze aho kandi ndimo kurebana n’abateguye iki gitaramo ahubwo bakambwira ko igihe cyabaye gito ntari bubone umwanya wo kuririmba.

Namaze hafi iminsi irindwi ndimo gukora ‘practice’ (kwitoza) n’abaririmbyi banjye ndetse na band yose muri rusange kandi na bo bari babizi kuko nibo bamenyesheje ko nzaririmba. Naje gutungurwa rero n’isura banyeretse itaranshimishije.”

Jules Sentore ari mu bahanzi basezeye ku mugaragaro ko batazitabira ibi bitaramo nyuma y’aho byari byatangajwe ko ari we ‘ambassador’ wa Kigali Up 2015 bikaza kurangira asohotse kuri lisite y’abahanzi basanzwe bazitabira ibi bitaramo aho gushyirwa mu bahanzi bakuru.

Uncle Austin we avuga ko nta kintu afite yavuga kuri Kigali Up, ahubwo ko imitegurire yayo ikwiye guhinduka bitaba ibyo izindi nshuro zizakurikira bashobora kuzajya babura abahanzi nyarwanda baryitabira.

Ngo ahanini ni uburyo na we yari mu bahanzi bazaririmba, ariko akaza gutungurwa n’uko bamubwiye ko agomba kwishakira abacuranzi bazaza kumufasha kandi nta kiguzi runaka yari yabaciye.

Mighty Popo ushinzwe imitegurire y’iri serukiramuco yatangarije Umuseke ko abahanzi aribo bagiye bica gahunda y’ibyo bari bemeranyijwe ndetse anavuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikiri hasi.

Yagize ati “Abo bahanzi bose barabizi uko byagenze. Ntabwo aritwe ba nyirabayazana ahubwo nibo bagiye bica gahunda kandi hari ibyo twari twagiye twumvikanaho mbere.

Uretse ko no mu Rwanda imikorere y’itangazamakuru ikiri hasi cyane mu bijyanye no gutegura inkuru. Ubu birantangaza cyane kubona mwihutira kuvuga ibyagenze nabi aho kuvuga ibyabaye byiza.”

RUTAGANDA Joel
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Wakwisekeye ko Imana yaguhaye amenyo
    Kurya no guseka,bikoreshe muvandimwe
    ugihumeka.

  • ndumva bitana ba mwana ariko akenshi iyo havuzwe ibintu nk’ibi haba harimo ikibazo kandi cyakemuka rwose ababishinzwe bose bicaye bakaganira

  • Ariko abantu baranyobeye, none se Popo uwo aranenga itangazamakuru, hari ikinyamakuru ahembera kumwamamaza kikaba kitabikoze? None se ibyo itangazamakuru ryatangaje ntabwo ari byo? so next time wowe Popo uzashyireho ibitangazamakuru byawe bivuga ibyo ushaka, kuko Umuseke ndi sure ko ukora ibiri mu nyungu zawo first n,’inyungu za audience

  • ahubwo we arashaka ko bavuga gusa ibyagenze neza cyane! none cko avuga ko benshi bakererewe, Peace we akaba yarazindutse ntaririmbe? Jay Polly (Ambassador) wabo nawe ntiyaririmbye! Jah Bones D nawe iki kintu yagikomojeho! ko abanyamahanga bose baririmbye? ko ntawigeze acomplaininga? none ngo Itangazamakuru riri hasi? birababaje pe! ateguye ibintu, itangazamakuru riramwamamaje cyane narangiza nitivuga ibitaragenze neza ngo riracyari hasi???wa mugani wa Dodo azashinge irye tangazamakuru…huumm

Comments are closed.

en_USEnglish