Digiqole ad

Kigali: Mu mpera z’uyu mwaka Matheus na Commericial ziratangira gushyirwa hasi

 Kigali: Mu mpera z’uyu mwaka Matheus na Commericial ziratangira gushyirwa hasi

Bimwe mu bice by’ubucuruzi bizahindurwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko inyubako zitajyanye n’icyerekezo cy’Umujyi ziri mu bice bikorerwamo ubucuruzi bizwi nka ‘Quartier Matheus na Commericial’ zigiye gutangira gusenywa mu mpera z’uyu mwaka.

Bimwe mu bice by'ubucuruzi bizahindurwa.
Bimwe mu bice by’ubucuruzi bizahindurwa.

Mu kiganiro na NIZEYIMANA Alphonse, Umuyobozi mukuru wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’iterambere yadutangarije ko mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda y’igishushanyo mbonera cy’Umujyi abantu bo muri Quartier Comericial na Matheus bagomba kubaka bitewe na gahunda y’igishushanyo mbonera.

Kubireba niba abari basanzwe bahafite inzu zigaragara nk’izikomeye kandi zubatse zijya hejuru (Etage), NIZEYIMANA yavuze ko bagomba kuzishyira hasi nabo bagatangira kubaka bundi bushya.

Yagize ati “Bavugura ikise, genda usure iya Orinfor yari ifite etage (amagorofa) zingahe? Erega buriya inzu ishobora kuba ifite na etage eshatu ariko itujuje ibyangombwa, idafite ubwiherero buhagije, idafite inzira z’abafite ubumuga, idafite parking, idafite mbese ibyangombwa byose bigezweho muri iki gihe. Burya ntabwo tureba umubare w’ama-etage gusa, ushobora no gusenya inzu ya etage 5, ukubaka iya 3, ariko ifite ibyo yuzuje bitandukanye n’ibyo indi yari ifite.”

NIZEYIMANA yashimangiye ko byanze bikunze inzu zitajyanye n’igihe zizashyirwa hasi, ati “Zigomba gushyirwa hasi nyine bakubaka,… nyine bagomba kujyana na gahunda bakubaka bishingiye ku gishushanyo mbonera.

Muri Quartier Commercial na Matheus hafite gahunda yaho y’uko hagomba kubakwa, nk’abo muri Matheus hejuru y’umuhanda twabahaye gahunda yo mu mpera z’uyu mwaka ko bagomba kuba batangiye kubaka, abandi bakazagenda bakurikiraho.”

Ibi bice bigaragaramo zimwe mu nzu zishaje.
Ibi bice bigaragaramo zimwe mu nzu zishaje.

NIZEYIMANA Alphonse yahakanye amakuru avuga ko abacururizaga mu bice bya Matheus na Commercial bazimurirwa mu mazu manini mashya y’abacuruzi ari iruhande rwa gare nshya yo mu Mujyi, n’imbere ya Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare na BDF.

Yagize ati “Ntabwo aribyo, abarimo bubaka hariya hepfo ni gahunda yabo bagomba kwishakira abakorera mu mazu yabo uko babishaka, uko babyumva,… niba bujuje bagomba gushaka Abakiliya nk’uko umuntu iyo yujuje inzu abigenza. Izo gahunda uko ari ebyiri zidafite aho zihuriye.”

Inzu iri imbere ya BDF, iruhande rwa gare bivugwa ko yubakwa n'abacuruzi b'Abanyarwanda bishyize hamwe.
Inzu iri imbere ya BDF, iruhande rwa gare bivugwa ko yubakwa n’abacuruzi b’Abanyarwanda bishyize hamwe.

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali by’umwihari mu gice cyagereye ahazwi nko mu Mujyi, Muhima, Camp Kigali n’impande zaho z’Akarere ka Nyarugenge ziteganyijwemo inyubako ndende zigezweho zizakorerwamo ubushabitsi bunyuranye, ibiro byo gukoreramo n’amacumbi.

DSC_0104 DSC_0124 DSC_0172

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • mu rwego rwo kugira umujyi w’icyitegererezo , inzu zitajyanye n’igihe zizasenywe ziveho hazamuke izindi zigezweho

  • Nibyiza kandi ntako bisa kugira inyubako zimeze neza kandi zujuje ibyangombwa bijyanye n’igihe, ariko hagati aho hari impungenge mfite kubijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umugi;

    1. Usanga icyo gishushanyo kigaragaza amazu y’imiturirwa/amazu maremare akaba ariyo cyibandaho cyane.

    Kuri iyi ngingo hari impungenge nyinshi, kuko ayo mazu ategekwa kubakwa usanga aramutse yubatswe nkuko bisabwa banyirayo bahomba kuko batabasha kubona abayakoreramo.

    Urugero rworoshye ni ADARWA, COPACOM….ahitwa agakiririro ka Gisozi aho bari mubihombo bikomeye kubera imiterere y’amazu bubatse, none imiryango myinshi yabuze abayikoreramo kandi Bank zo zirabara…

    2. Uko amazu agomba kuba yubatse usanga biri murwego ruhanitse.

    Kuri iyi ngingo, usanga ibisabwa bihenze cyane ugereranyije n’umusaruro uba witezwe muri izo nyubako (ubukode) aho umusaruro wavamo waba uri hasi ugereranyije n’igishoro. ariho usanga benshi bubaka bahomba ku ikubitiro badateye kabiri ubundi bagatezwa cyamunara.

    Kimwe nisabira nuko harebwa ukuntu umujyi wasa neza ariko hakirindwa guhanika cyane politike y’imyubakire, kuko ubukungu bwacu buracyari hasi kandi ubushobozi bw’abaguzi ntibumeze neza. muri make isoko ryacu ntirirakura.

    the purchasing power of Rwandans is at low rate, and our market is too narrowed. we are yet developing but we still have a long way to go…..

  • Mugisha, ibyo uvuga nibyo koko, kuko amazu menshi y’amagorofa iyo urenze etage ya mbere usanga abantu batitabira kuyakodesha. Ariko na none, ntabwo twakomeza kubaka inzu ngufi gusa, kubera ko ubutaka bwacu ari buto, bityo bikaba bidusaba kubaka tujya hejuru. Ubwo rero birasaba ubukangurambaga, kugira ngo duhindure imyumvire yacu kubijyanye n’imiturire. Ikindi utavuze, nuko abacuruzi nabo, bashaka guhit bunguka ako kanya, amazu bakayahenda cyane: urugero ni aho igiciro ari (100 US $/m2). Ubwo se ko baba barabonye inguzanyo y’igihe kirekire kuki baba bihutira kunguka uwo mwanya! Abize iby’icungamutungo bakwiye kubagira inama z’uko bakodesha amazu yabo kuburyo burambye kandi badahomba. Dukomeze imihigo, dutere imbere.

  • Ariko ubundi mwahereye hasi za Nyabugogo mukavanayo kariya kajagari koko? Abantu bose erega ntibazihambira mu mujyi ngo bikunde, rwose twemere ko hari ibiba biturenze tujye gutura aho dushoboye!

Comments are closed.

en_USEnglish