//Kigali: Imodoka itwaye abana 29 yakoze impanuka ku Muhima

Kigali: Imodoka itwaye abana 29 yakoze impanuka ku Muhima

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari itwaye abana b’abanyeshuri 29 bari batashye yakoze impanuka ku muhanda uca munsi y’inyubako zikoreramo RSSB mu murenge wa Muhima kuri iki gicamunsi ariko ku bw’amahirwe ntibagira icyo baba uretse umwe wahungabanye akajyanwa kwa muganga.

Impanuka yabereye ku muhanda wa Peage mu mujyi wa Kigali
Impanuka yabereye ku muhanda wa Peage mu mujyi wa Kigali

Spt JMV Ndushabandi, umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wagendaga nabi.

Spt Ndushabandi avuga ko uretse umwana umwe wahungabanye akajyanwa kwa muganga abandi bose ntacyo babaye.

Uyu muhanda wa kaburimbo mushya umanuka uturutse iruhande rw’inyubako ndende za RSSB uca ahahoze mu Kiyovu cy’abakene ukagera hepfo ku muhanda wa Poids Lourds ugana Nyabugogo.

Police yatabaye vuba iyi modoka ihita iterwa amazi mu gihe hari impungenge ko igiye gufatwa n’inkongi.

Spt Ndushabandi avuga ko imodoka zitwara abanyeshuri nk’izi abazitwara bakwiye kugenda buhoro kandi hakabamo umuntu mukuru ubareberera atari shoferi na convoyeur gusa.

Abana batabawe bose bararoka umwe arahungabana
Abana batabawe bose bararoka umwe arahungabana

UM– USEKE.RW