Digiqole ad

KIE: Abagiye kurangiza mu ishami rya “Economics and Business” biga nijoro bari gihirahiro

Mu gihe abandi banyeshuri barangije mu ishuri nderabarezi rya Kigali “KIE” muri 2013 bazahabwa impamyabumenyi zabo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2013, abigaga nijoro mu gashami k’ubukungu n’ubushoramari( Department of Economic and business studies) bari mu gihirahiro kuko bahinduriwe ku buryo butunguranye igihe cyo kwimenyereza (stage), biteganyijwe ko kizarangira tariki ya 30 Kanama 2013 abandi barahawe impamyabumenyi.

Kigali Institute of Education
Kigali Institute of Education

Umwe mu banyeshuri biga muri ako gashami aganira na Umuseke, yagaragaje impungenge batewe n’icyo cyemezo gitunguranye Kaminuza yabafatiye.

Avuga ko batinubira gukora stage kuko nk’uko bisanzwe buri munyeshuri wa KIE mbere yo gusoza amashuri agomba kuyikora.

Ubusanzwe ngo stage yabo yagombaga gukorwa mu kwezi kwa Mata igasozwa mu ntangiriro za Gicurasi ariko biza gukurwaho batazi impamvu.

Agira ati “Twatunguwe n’uko yashyizwe kuburyo butunguranye kuva ku itariki ya 30 Nyakanga ikazasozwa kuya 30 Kanama 2013, hirengangijwe ko twagombye kuzahabwa impamyabushobozi ku itariki ya 22 kanama hamwe n’abandi.”

Akomeza avuga ko bibaza niba Kaminuza izakora uwo muhango kabiri, kuko bumva batarindira umwaka utaha dore ko ari nabwo hazaba hatangiye gahunda ya Kaminuza imwe y’igihugu ibya KIE bitakiriho.

Agira ati “Ubu turi mu gihirahiro twibaza igihe bazaduhera impabumenyi zacu n’uko bizagenda.”

Mu kuganiro umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri KIE, Prof Nzabalirwa Wensislas yagiranye n’Umuseke yamaze impungenge abo banyeshuri avuga ko batakagombye kugifata nk’ikibazo gikomeye.

Nzabalirwa avuga ko ubusanzwe umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri KIE wajyaga ukorwa mu kwezi k’ Ukuboza, ariko muri uyu mwaka warashyizwe muri Kanama ku barangije amasomo.

Agira ati “Abatararangiza amasomo yabo tukaba duteganya kuzabashyiriraho umunsi wabo wihariye amasomo arangiye kuko batahabwa impamyabumenyi batararangiza amasomo.”

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nibakureho amatiku, ubundi bazihabwaga ngo bajye kugira gute, si ukuroga abana bacu gusa n’ingengabitekerezo zabo! Ni bakureho akarindi, impamvu se ntibayizi ko ubuyobozi bwa za Universte z’u Rwanda bugiye kuvugururwa muri uyu mwaka mushya w’ifaranga utangiye, none ngo iki,bakunda byacitse gusa!

    • Ariko se, uyumuntu(musoso) ni muzima kweli?
      nimumbwire namwe!!!,n’akumiro ndakanyagwa

      • buri muntu akwiriye icyubahiro ndetse akigomba n’abandi!twubahane nk’uko bikwiriye Intore!

    • wowe wiyise «musoso» ndumva niba hari uwo waba uzi ko yagaragaweho ingengabitekerezo ye,watungira agatoki inzego z’umutekano ubundi zigakora akazi kazo!

  • NSHIMYE CYANE IGISUBIZO CY’UMUYOBOZI WA KIE, KUKO ABANA BACU BAHORAGA BATUBWIRA NK’ABABYEYI IMPUNGENGE BAFITE TUKUMVA NATWE NTITUBYIYUMVISHA. MURAKOZE IMITIMA Y’ABANA BACU ISUBIYE MU GITEREKO!!!!

    • Theophile,wowe ndagushimiye;ariko kandi ubutaha ntukagire impungenge na mba;ahubwo jya ugira uwo ubaza niba uzi ko akorera KIE,
      noneho naba adafite amakuru azajye akubariza.Aha nakubwira ko wabaza uwo ari we wese ukorera KIE.Nanjye umbajije nagufasha kukugeza ku bo bireba. my official email address is:[email protected]

  • KIE haba ibindi bibazo byinshi rwose abayobozi bo hejuru badutabare kie sahantu peeee, sibyo gusa abanyamakuru bagaruke tubabwire ibindi bibazo bihari

    • wowe wiyise Fred,ibyo bibazo nta kuntu wabyandika,hanyuma ukabigeza kuwo bireba nawe akagusinyira kuri copy ko yabyakiriye noneho ukazagira urundi rwego ugana mu gihe yazaba ntacyo akumariye,cg se utanyuzwe n’igisubizo wahabwa?ndumva ari inama y’inyamibwa wa mfura we!
      Komeza ubutore!

  • aha bazabishime babibonye cyokora kie haba amatiku burigihe cya graduation ,bazashake umuti wicyo kibazo,cyane cyane mineduc ijye ikurikirana ibyo bibazo

    • @Mbonabiba,wowe uvuga ngo ”bazabishime babibonye” ngo”cyokora kie haba amatiku burigihe cya graduation ,bazashake umuti wicyo kibazo,cyane cyane mineduc ijye ikurikirana ibyo bibazo”,ni hehe muri iyi Si wasanga ibintu byose bitunganye koko nshuti????uvugishije ukuri,hari na hamwe!!wowe se ubwawe uwagusuzuma yabishatse yabura inenge akubonamo mu byo ukora wenda ushinzwe??Niba hari aho ubona bitagenda neza,begere ubagire inama,twese turi abantu erega!!!njye uzansange umbwire ikibazo waba waragize mu byo nshinzwe mu kazi kanjye aha muri KIE,nkwijeje kuzagufasha nk’uko ari uburenganzira bwawe guhabwa Serivisi.Nubona utanyuzwe,ku rugi rwa office yanjye hariho uwo wabaza.ariko tujye twungurana ibitekerezo aho bitagenda neza,muduhe amakuru,cyane cyane munyuze no ku mbuga nkoranyambaga nka twitter na facebook. njye ukubwira ibi ndi Ag.Director of Library Services Unit,
      tanga icyifuzo cg se comment yawe unyuze kuri facebook muri «KIE library» cg se wandike ubutumwa kuri:[email protected] nzagukemurira ikibazo hakurikijwe amategeko kandi n’izindi nama wifuza nzagufasha ku byo naba mfitiye ubushobozi.
      Amahoro y’Imana abane nawe wa mfura we!!

  • Ibyo ni ibyo muzi sha nimwicecekere ibibazo biri muri KIE ibyinshi ntibivugwa kuko birenze kamere!!

    • Kabebe,gerageza buri kibazo uzi cg se ufite muri KIE ukigeze kuwo bireba,natakwakira cg ngo agufashe,jya ku wundi umukuriye,kugeza no ku nzego zo hejuru,kuko buri wese agira umuyobora mu rwego rw’akazi,naho niba hari n’ibyo ufite ukicecekera,urumva ko nta wabirota!

  • Birababaje kumva ko Umuntu uri hafi kurangiza Gahunda y’Icyiciro cya mbere cya Kaminuza(Bachelor’s degree program)atekereza guhabwa Impamyabumenyi atararangiza Kwiga!!Mwebwe rero mwa banyeshuli mwe,mujye mushyira mu gaciro,mwakagombye kuba mwarabajije KIE ubwayo mbere na mbere munyuze mu nzego zayo uko zikurikirana,byakwanga mukajya ku rundi rwego rwisumbuye(nka Ministry cg se muri HEC wenda da)naho guhita mwirukankira muri Media,rwose nshuti zanjye,si byiza na mba!!!ngira ngo murazi neza ko ntawe, kuri iyi Si ya Rurema,wahabwa Impamyabumenyi iyo ari yo yose atayikoreye nk’uko Amategeko aba abiteganya,naho mwebwe ndumva mutararebye kure rwose,kandi ibi mbibabwiye mbakunda.
    Birazwi ko mutarangiza ko KIE ibihorere kuko nayo ni Urwego rwa Leta kdi rugira Amategeko rushyira mu bikorwa.Iyo umunyeshuli arangije amasomo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza(kuko ari cyo mwavuzeho cyane)Inzego zose bireba zikimara kubyemeza hakurikiraho Ibiteganyijwe mu Itegeko.Ahubwo njye ndashima cyane abarangije Icyiciro cya Gtatau(Master’s degree Program in Gender&Development)mu Ishami rya Social Sciences&Business Studies ko bo rwose ari Intore nyazo!Bazi neza ko batari bakuzuza ibitegnyijwe n’Amategeko,barabyumvise nk’uko nabo babyibonera pe,Imana ibahe umugisha!!Naho Abao banyuze mu Itangazamakauru,ntibyari ngombwa kubera ko uwo mwari kubaza wese ukora muri KIE akaba afite amakuru cg se nubwo yababariza cg se akabarangira aho mubariza,njye ndi umwe mu bagiye bagerageza gusobnanura uko gahunda iteye hakurikijwe Amategeko n’Amabwiriza.Erega guhindura gahunda iyo hari impamvu nta kabuza kubikora cyane ko Ababikora bazi ibyo bakora cyane ko n’ubundi muyibona aribo bayikoze,bityo rero baramutse babonye hari aho bidatunganye neza,ni ibintu byumvikana ko hagira igikorwa.

    Mujye mureba n’ukuntu mwakurikira inzira nziza y’inzego zashyizweho,kuko Itangazamakuru si ryo rikwiriye kubaha umuti kandi musize abayobozi ntacyo mubabajije,niba kandi mwaranabajije,mwakagombye kugaragaza Ibaruwa mwandikiwe nayo ikajya kuri uru rubuga.Umunyamakuru nawe hari aho yandika iyi nkuru yanditse nabi amazina y’uyu Muyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Amasomo
    (Vice-Rector Academic)ariwe Prof.Wenceslas Nzabalirwa)ndabona umunyamakuru we yari yanditse Prof.Wenceslas Nzabarirwa,aha si ”R”ahubwo ni ”L”.Editing nayo muyihe akabaraga nyamuneka ndabinginze!Mugire Ubutwari,Amahoro n’Iterambere birambye!!!

    • Wowe Thierry mbarubukeye rero ndabona ukwiye ingando.
      1- Itangazamakuru si igisebo, itangazamakuru ni ijwi rya rubanda, rivugira abadafite ababavugira. Kurishyirwamo ntiwumve ko mwasebye ngo urare udasinziriye. Oya, ahubwo mwari mukwiye kwisuzuma internally mukareba niba ibivugwa aribyo.
      2- Abanyeshuri nibo bakiriya banyu. Nibo batumye ubaye Director hariya KIE. Kuki mwumva aribo bagomba kuza kubaza amakuru? igihe mwahinduye gahunda yabo, kuki mutabamenyesha gahunda nshyashya yuzuye, kuburyo batazirirwa babaza ibindi byinshi?
      Ese uruhare bagira mu gufatirwa icyo cyemezo ni uruhe?
      3- Buriya se urabona igisubizo uriya yatanze ari feasible koko? ngo muzabashakira umunsi wabo? Ni uwuhe ko mutawutangaza? Ah! Ntawo muzi namwe!!! None urumva bakosheje kujya gusaba itangazamakuru ngo ribavugire?

      Nimukore akazi kanyu, maze urebe ko bababaza iby’ikirenga.

      • hahahahhaha!!!ngaho se panga izo ngando urebe ko ntazitbiira kandi nishimye wa ntore we!!!ariko kandi ukuri ni uko umunyeshuli ahabwa ibyo amategeko ateganya mu gihe yujuje ibitanyijwe,wenda Communication yaba itarabahagije,ikwiriye kongerwamo imbaraga,gusa niba baranditse bakabaza,nibajye babaha na copies z’ibyo bashubijwe muzishyire mu nkuru.

        • hahahahhaha!!!ngaho se panga izo ngando urebe ko ntazitabiira kandi nishimye wa ntore we!!!ariko kandi ukuri ni uko umunyeshuli ahabwa ibyo amategeko ateganya mu gihe yujuje ibiteganyijwe,wenda Communication yaba itarabahagije,ikwiriye kongerwamo imbaraga,gusa niba baranditse bakabaza,nibajye babaha na copies z’ibyo bashubijwe muzishyire mu nkuru.We really need a transparent communication – See more at: http://www.umusekehost.com/kie-abarangije-mwigashami-economics-and-business-biga-nijoro-mu-gihirahiro/#comment-61115

          • Chef we, urivugira ko hagomba a transparent communication, ubwo ikindi ni iki?
            Wowe wabonye hehe ishuri ryiyubashye aho abanyeshuri batangira babwirwa ngo nibabanze barangize amasomo bazamenya niba bazahabwa records?
            Ujya gutangira aba azi neza igihe amasomo azamara, igihe cy’ibizamini, igihe cya graduation. Yatsinda atatsinda, kiba kizwi kikazakorwa n’abagikwiye ariko kiri tayari scheduled.
            Wowe ngo nibabanze bige ibindi bazabimenya nyuma!!! Seriously!
            Ndabona kandi umeze nk’uwaketse ko ndi umunyamakuru w’umuseke (aho wavuze ngo bajye baduha copies tuzishyire mu nkuru). Sindiwe, ngize Imana bakampa! Ahahah

  • Rwose musoso gerageza ukosore iyi mvugo kuko ntabwo yubaka ntabwo generalisation ariyo yari ikwiye.

    • Wumvise bose batavuga amatiku aba muri kie? Barakabije kandi byose bituruka ku myumvire mibi idashima intambwe Leta itera ahubwo ihora ishakira ibibazo aho bitari, ibyo nibyo nise ingengabitekerezo!

  • Ese ubundi uyu muyobozi uwo munsi ko yawugize ibanga, baba bagejeje iki gihe nta plan bafite!!!!!!!!!!! ese impinduka kuki batayimenyesha abanyeshuri?????????? ndumiwe koko!!!!!!!!!!!!! Nyakubahwa muyobozi mwatubwira ukwezi n’umwaka niba atari ibanga?????? Tubaye tubashimiye.

    • banza uranginze kwiga dabord!

    • uwiyise «gaelle» ngo urashaka kumenya itariki??ubundi se niba uri muri abo banyeshuli ba nimugoroba,wategereje mbere na mbere ukabanza kurangiza amasomo,ugakora supplementaries niba hari izo ufite,cg se ukareka abazifite bakazirangiza nyuma uwujuje ibisabwa kdi biteganyijwe n’Itegeko akagezwaho ibyo yemerewe n’Amategeko!
      hakenewe ubumenyi bwuzuye nk’uko buba buteganyijwe kuri buri cyiciro,ubundi nyuma hagatangwa Impamyabumenyi ikwiriye buri cyiciro!Mujye mureba no mategeko n’amabwiriza arebana n’iby’Amashuli Makuru na za Kaminuza.mugire amahoro!

  • Ariko ubundi uretse ibyubu byacitse, mwabonye he abantu biga mu gicuku?? Ubwo si nkabimwe ngo “Bize ikigoroba??” Umuntu wiriwe ananiwe ku kazi ataruhutse yiga agafata ibyo yize?? Mupfe kugerageza da!

    • Nshuti ibi naho bitaba ku isi yose. Education for all. Ikibazo gusa bagira njye mbona ni igihe gishobora gutuma umuntu yarangize ntacyo azi. niba uwiga umunsi wese akora imyaka 4 kugira ngo abone impamyabushobozi cyangwa impamyabumenyi. Uwa ni mugoroba yakagomye gukora we hagati y’ 5 ni 6. njye niko mbibona

      • @peter,nyamuneka gerageza ibyo uvuze haruguru aha ubihuze na National Council for Higher Education Qualification Framework ndetse na Law governing the High Learning Institutions in Rwanda n’andi mategeko cg se andi mabwiriza urebe neza pe!!urasanga yaba ari abiiga ku manywa ndetse n’abiiga nimugoroba barangiza amasomo yabo neza,aha wibuke ko niba bahuje combination cg se major subject uzasanga bose baba bafite Credits zingana.Twibukiranye ko ubu mu Rwanda 1credit is equal to 10hours.Hari n’aho 1credit=20hours urugero:Senegal.naho amanywa cg ikigoroba nta kibazo kirimo,na mu gitondo usanzwe ananirwa ntibimubuza kunanirwa ubundi bikamunanira da!

  • Wenda ni itumanaho ritagenze neza.njywe ibyanjye bitandukanye n’ibyiyi nkuru.ikibazo nagize kuri KIE ni ukuntu badukoresheje ikizamini cya tutorial assistant muri distance learning tugategereza ko batubwira ko amanota yasohotse tugaheba,nyuma numvise ko abatsinze batangiye akazi kandi ko hari abahawe akazi bararushijwe amanota n’abo bapiganwaga ngo basanze yegereye aho azakorera kandi wamurushije amanota batanakubajije niba utazahashobora ni gute bavuga ngo basanze umuntu atuye hafi cg akurusha uburambe kandi barakuretse ugakora ikizamini wamurusha amanota bakamufata ayo makosa mbere ntibari bayabonye?.muzisubireho mujye mutangaza amanota ku bantu bose Kandi mushyiriho criteres mbere y’uko abantu bakora kuko uwemerewe gukora examen aba yujuje ibisabwa.

  • Ikintu mbonye ni aba banyeshuli batazi icyo bakora kuko no kuvuga ko barangije ubundi barazibaha ngo bajye gukora iki hanze?
    1. Mubusanzwe aba banyeshuli barangizaga umwaka mukwa 9
    2. Ikindi aba banyeshuli graduation ya KIE iba mukwa 11 cga 12 nkuko umuyobozi yabivuze
    3. Graduation yashyizwe mukwa 8 kubera gahunda ya MINEDUC ya one univesity kuko izatangira mukwa 9
    3. Ntabwo abao banyeshuli bari gukorerwa graduation bagifite, amasomo, ntibararabgiza gutanga ibitabo (Memoire), hari abafite za Sup / deuxieme sesseion, hari abafite retake.
    4. Abazakora Graduation le 22/08 nabo baratunguwe na MINEDUC kuko bari bayiteguye mukwa 11 nkibisanzwe.
    Aba banyeshuli rero ni ba bantu bimburamukoro, bibwira ko kujya mubinyamakuru kubeshya hari icyo bimaze, Wakoze Vice Rector wabahaye indirect answer.
    Nanjye ndi mugenzi wanyu ariko mwisubireho.
    Ese uyu witwa KAMANZI niwe wabazaniye amakurukinyoma?

  • IBI MWIRIRWA MUTANGAZA MWESE NTA GACIRO BIFITE MUJYE MUKAZI. ARIKO ABASHAKA DIPLOME BATIZE BO BARAKABIJE NI BA GAKWETO KOKO!

  • nyakubahwa muyobozi wisomero ndagirango nshimire service za libraly yo muri kie muri unit zose(Department)za kie, ariko ndagirango nkubwire ko n;iba ushaka service mbi muri rusange uzayisanga kie
    urugero ;1.njyewe niyandikishije 2008/Decembre baranyemerera ariko natangiye 17/8/209 bivuze ko bandindagije kugeza icyo gihe
    2.wowe uvuga ko ngo bajye babanza kubimenyesha inzego zibishinzwe ndagirango nkubwire ko ntakiba kitakozwe
    nonese dore ukuntu ari ikibazo nta taliki yatangajwe !!! umunyeshuri udefender atararangiza amasomo ye bibaho? njyewe nkurikije uko mbizi ahandi hose ntibibaho ariko muri kie byarabaye,ubwo n;ibavuga ikibazo, ngo inka zacitse amabere,none se ko uvuga ngo amasomo ntiyarangiye badefenze bate?badefendega iki se ?yego nemera ko ntabyera ngo de ariko bagerageze gukemura ibibazo bibareba ndagirango nkubwire ko inzira zose zakoreshejwe ;ikimenyetsore reba igisubizo cy;umuyobozi w;ungirije ushinzwe amasomo
    3.wibuke ko septermbre one university izaba yatangiye,bivuze gahunda(academic structure)ishora guhinduka harya iyo university izatanga impamya bushobozi kandi batarakurikije (structure)?
    nyakubahwa ndangiza ndagirango hakabayeho communication hagati y;abanyeshuri n;ikigo kuko nibyo byabuze kandi ntimukange media kuko n;ijwi rya rubanda murakoze

    • Mbonabiba,ndagushimiye cyane!Communication yo birakwiriye ko yitabwaho,si KIE gusa ahubwo mu bigo bya Leta ndetse n’ibyigenga byose.Ubu hari n’uburyo bwinshi cyane bwakadufashije mu gutanga amakuru ku bo agenewe, reka tubukoreshe twivuye inyuma.urugero:social media like Facebook and Twitter…reka twikubite agashyi kandi tuzabishobora.Banyeshuli bacu beza,erega burya muri n’abami bacu mba ndoga Ngirinshuti!!!

  • Director of Library agize neza ariko ntawutagira impungenge; ubundi tumenyereyeko ikibazo gitemurwa n’abao kireba. Nonese ko KIE iba itatangarije abanyeshuri bayo impinduka yabaye ubwo nigute utagira impungenge ubangamiwe nazo(impinduka)? umunsi mwiza. nkomeje gushima umwanzuro wa KIE nkuko byatangajwe na VAF.

  • Mwe impamvu mukivuga ntabwo muzi ibibera muri Kie, twe twarumiwe!!! Mwabonye ahantu bakoresha abanyeshuri bo mu mwaka wa kane ibizami by’amasomo bize mu wa mbere no mu wa kabiri ngo amanota yayo masomo yarabuze!!!! Imana ishimwe ko gahunda ya nimugoroba irangiye nta wundi uzababazwa nkatwe. Twabaye ibitambo. Nabo bavuga graduation bazayibare bayibonye!

  • Erega nje ndababarire, nimusenge cane Mukama adutabare naho ubundi ibya KIE ni birtebire cane., nje ndabona niyo graduation ntayo ihari ku ba nimugoroba, kuko KIE Management nubundi niyo yahisemo ko internship yegera inyuma kandi yari izi neza ingaruka bifite. ngirango nta munyeshuri ushyiraho timetable abayobozi nibo bayishyiraho. ese ubundi ni gute amasomo 2 yonyine bayiga amezi n’amezi????? ese ubundi ibizami by;amasomo mwakoze mwabisubiyemo kubera iki? (ndabaza abanyeshuri ba KIE) nuko rero nimuhagarare murebe ico bibabyarira!!!!!!! KIE we, uzagukira azaba umurame!!!!!!!!!!!!!!!

  • yewe, Uri RUFUTERA koko nta wakugaya.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish