Digiqole ad

Kicukiro: Ubuzima bw’abagore 1000 bugiye guhinduka kubw’imyuga barangije

Umugore niwe shingiro ry’umuryango n’iterambere muri rusange nk’uko byemezwa n’ikigo Women for Women International, iyi ngo niyo mpamvu bari guhugura mu myuga abagore batandukanye batagize amahirwe agana ishuri mu turere dutandukanye mu Rwanda. Kuri uyu wa 30 Mutarama 2015, muri Kicukiro abagore 1 000 bahawe impamyabushobozi ko basoje aya mahurgurwa bamazemo umwaka. Bavuga ko bizeye ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka.

Abagore bahuguwe ubwo bari baje gufata impamyabushobozi zabo
Abagore bahuguwe ubwo bari baje gufata impamyabushobozi zabo

Vestine Mukagakwerere arangije aya mahugurwa yiga ibijyanye no gutunganya imisatsi y’abagore ndetse yahawe ibihumbi 665 yo gushora. Avuga ko ubuzima bwe bugiye guhinduka kuko azacuruza akanakora uyu mwuga yahuguwemo.

Antoinette Uwimana uyobora Women for Women International mu Rwanda avuga ko bagamije cyane cyane gufasha abagore n’imiryango yabo kuva mu bukene babafasha kwibeshaho.

Beatha Uwamurera urangije aya mahugurwa avuga ko nyuma yo guhugurwa mu bya Agri Business yatinyutse gukora ubucuruzi.

Ati “Usibye ibyo nize, ubu natangiye no gukora ubucuruzi bw’inkweto, ibikapu n’imyanda by’abagore. Nizeye ko ibi bizagira uruhare mu guhindura ubuzima bwanjye.”

Mu muhango wo kuri uyu wa gatanu Vestine Mukagakwerere w’imyaka 40 wahawe amafaranga akusanyijwe muri bagenzi be, yatanze ubuhamya bw’uko ubuzima bwe n’abana bwari bwifashe nabi cyane none ubu akaba ari kubona impinduka nziza umunsi ku munsi.

Abagore barangije aya mahugurwa bavuga ko amakimbirane yo mu ngo ahanini aturuka ku kibazo cy’ubukene, kwiteza imbere bikaba ngo ari bimwe mu bizatuma iki kibazo kirangira mu ngo zabo.

Uyu munsi ubwo bahabwaga impamyabushobozi zabo bashishikarijwe n’abayobozi b’inzego za Leta bari bahari ndetse n’aba Women for Women International ko bakwiye kwishyira hamwe mu makoperative kugira ngo ibyo bakora birusheho gutanga umusaruro.

Bibukijwe kandi ko nibakora imishinga myiza bari hamwe, Leta yishingira imishinga yabo ku kigero cya 75%. Umuntu ku gite cye Leta ikamwishingira kugera kuri miliyoni 5 naho yaba ari koperative ikishingirwa kugera kuri miliyoni 10.

Women for Women International imaze imyaka irenga 17 ikorera mu Rwanda, ubu imaze guhugura abagore bagera ku 67 000 mu turere dutandatu tw’igihugu.

Ubuzima bwabo n'ababo bugiye guhinduka
Ubuzima bwabo n’ababo bugiye guhinduka
Bahuguwe mu bukorikori butandukanye
Bahuguwe mu bukorikori butandukanye
Gutunganya imisatsi y'abagore, ubucuruzi bw'ibikomoka ku buhinzi, ubudozi n'ibindi
Gutunganya imisatsi y’abagore, ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, ubudozi n’ibindi
Abayobozi ba Women for Women babasabye kwishyira hamwe
Abayobozi ba Women for Women babasabye kwishyira hamwe
Umwe mu bahuguwe yakira impamyabushobozi bw'umwuga amaze umwaka ahugurwamo
Umwe mu bahuguwe yakira impamyabushobozi bw’umwuga amaze umwaka ahugurwamo

Photos/T.Ntezirizaza/Umuseke

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nibyiza ko abagore bigishwa kwihangira imirimo kuko nibumwe muburyo bwokwivana mubukene ndetse nibumwe muburyo bwokwiteza imbere.Erega abagore nabo ni imbaraga zigihugu.

  • !!!!!!!! INKURU IGURISHWA ISHYUSHYE!!!!!

    Umwana w’ikirara iyo agarutse m’urugo uramwakira…, ni muri urwo rwego GAHIMA Gabrier yisanze yandagaza ku gasi uwo bashakanye GAHONGAYIRE Aline, niko kwahukanira TZD ubuzima bwaho bumunobye ahitamo kuza gukubita ibipfukamiro hasi akagaruka mu rugo rwa GAHONGAYIRE Aline dore yuko ariwe warusigayemo.

  • Yes very nice

  • Bahabwe nu bufasha bwo gutangiza iyo mishinga !!!

Comments are closed.

en_USEnglish