Digiqole ad

Kibeho: Barashaka kumanura igipimo cy’abafite imirire mibi kikajya munsi 20%

 Kibeho: Barashaka kumanura igipimo cy’abafite imirire mibi kikajya munsi 20%

Mu Murenge wa Kibeho bari mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi.

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere dukennye cyane mu Rwanda, ariko kakaba kanugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi ituma hagaragara abane benshi barwaye indwara zikomoka ku miririre mibi zirimo no kugwingira, gusa ubuyobozi bwako burashaka kuyigabanya ikagera mu y’ikigero cya 20% muri 2018-2019.

Mu Murenge wa Kibeho bari mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi.
Mu Murenge wa Kibeho bari mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi.

Karemera Athanase umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyaruguru avuga ko ku rwego rw’Akarere batangiye gahunda yo kurwanya imirire mibi yari ibugarije.

Avuga ko izi gahunda zatanze umusaruro, mu 2012 bari bafite abana 2 332 bagombaga gukurikiranwa bose bari bafite ibibazo bikomoka ku mirire mibi, ariko ngo ubu basigaranye abagera kuri 454 bafite kiriya kibazo, bakaba bari gukamirwa ku buryo babona litiro y’amata buri munsi.

Karemera ariko akavuga ko hari n’abandi bana 2 092 bahabwa ifu ya Shisha Kibondo igenerwa abana barwaye n’abatarwaye bari hagati y’amezi atandatu kugeza mu meza 24, bavuka mu miryango ibarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, kugira ngo bakemure ikibazo cyo kuwingira.

Mu 2005, mu Karere ka Nyaruguru imirire mibi yari ku kigero cya 55,4%, mu 2010 iki kigero kiramanuka kigera kuri 45,5%, mu 2015 kigera kuri 41,6 %, ngo bakaba bafite intego ko mu mwaka wa 2018-2019 bagomba kumanura igipimo cy’imirire mibi kikagera byibura munsi ya 20%.

Ubu ngo bamaze kugira za Koperative zifasha mu kurwanya imirire mibi zigera kuri enye (4) harimo iyo mu Murenge wa Kibeho, Nyarumata, Ruheru na Muganza.

Karemera Athanase, umuyobozi mu Karere ka Nyaruguru.
Karemera Athanase, umuyobozi mu Karere ka Nyaruguru.

Mu Murenge wa Kibeho, Ikigo nderabuzima cyegereye imiryango ifite abana barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi, ndetse ku bufatanye n’ubuyobozi bafashwa kwishyira hamwe muri ‘Koperative Duharanire Imirire Myiza’.

Uzamukunda Claudette utuye mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Kibeho, mu Kagari ka Nyange, Umudugudu wa Gateko afite abana bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi.

Avuga ko byatewe no kutabona imboga n’ibiryo byiza bihagije kuko ngo ubundi bagaburiraga abana ibijumba, ibishyimbo n’ibindi biryo bidateguye neza.

Ati “Ubu bimaze guhinduka,…ku kigo nderabuzima batwigishije uburyo bwo guteka indyo yuzuye, tunahabwa ifu ya Shisha Kibondo maze dukurikiza amabwiriza umuganga yaduhaye, tugateka neza.”

Uzamukunda Claudette atekereza ko nyuma y’uko ikigo nderabuzima kibahaye inyigisho, ubu ngo bamaze kugera kuri 90% by’abana bameze neza.

Mushimiyimana Collette, umukozi w’ikigo nderabuzima cya Kibeho ushinzwe imirire avuga ko ubu imyumviore y’abanyamuryango ba ‘Koperative Duharanire imirire myiza’ yahindutse ku buryo basigaye bazi guhahira imiryango yabo indyo yuzuye.

Ati “Iyo babonye amafaranga bajya guhaha ku isoko kugira ngo abone ibyo atabasha kubona murugo iwe. Iyo abonye ibiribwa bitandukanye abasha gutegura ya ndyo yuzuye izamufasha kurwanya ya mirire mibi.”

Mushimiyimana kandi avuga ko impamvu yo kubabumbira muri Koperative yiswe ‘Duharanire imirire myiza’ ngo byatewe n’uko mbere bigishwaga uburyo barwanya imirire mibi ariko bataha ntibabyubahirize, ariko ngo muri Koperative babasha gufashanya hagati yabo.

Ati “Ni abanyamuryango 20 bakora ibikorwa birimo kuboha no kudoda, bakabigurisha bakabona amafaranga yo kubatunga. Ibikorwa bakora bibashoboza kwibonera Mutuelle de Santé, Iyo abonye uko yivuza kumukurikirana ku mirire mibi biratworohera.”

 

Hari umubyeyi wabwiye Umuseke ko umwana we yagize amezi 9 agipima ibilo 7 bamushyira mu bafata Sosoma, ubu umwana we afite ibilo hafi 11, avuga ko impamvu umwana we yagize ikibazo cy’imirire mibi ari uko akennye ku buryo atarabashaga kumuha indyo yuzuye n’igikoma.

Abana bafasha kubona indyo yuzuye n'igikoma.
Abana bafasha kubona indyo yuzuye n’igikoma.
Ababyeyi bakurikiranye inyigisho kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe abana babo ubu bameze neza.
Ababyeyi bakurikiranye inyigisho kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe abana babo ubu bameze neza.
Mushimiyimana Collette ukorera mu kigo nderabuzima cya Kibeho.
Mushimiyimana Collette ukorera mu kigo nderabuzima cya Kibeho.
Bigisha ababyeyi bafite abana bafite ibibazo by'imirire mibi ibijyanye n'akarima k'igikoni.
Bigisha ababyeyi bafite abana bafite ibibazo by’imirire mibi ibijyanye n’akarima k’igikoni.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish