Digiqole ad

Kenya: Manuhe yishwe azira kumenya aho Kabuga aherereye

Urupfu rw’umusore witwa Manuhe wishwe mu mpera za 2002 ntabwo rwasobanutse, Police yatangaje ko yiyahuye mu cyumba yari aryamyemo iwe.

Kabuga Felisiyani ushakishwa ku kayabo ka miliyono 5$ kuzatanga amakuru yaho ari/ Photo Internet
Kabuga Felisiyani ushakishwa ku kayabo ka miliyono 5$ kuzatanga amakuru yaho ari/ Photo Internet

Umuvandimwe we, Josephat Mureithi Gichuki, yatangaje kuri uyu wa 8 Nyakanga 2012 ko azi neza ko umuvandimwe we Munuhe atiyahuye, ahubwo yishwe azira kuba yaraketsweho na bamwe mu bayobozi muri Kenya ko yari agiye kubwira FBI aho Kabuga Felisiyani, ushakishwa uruhindu kubera Genocide yo mu Rwanda, aherereye kuko ngo yamurindaga.

Amezi macye nyuma y’ishyingurwa rya Munuhe, umuvandimwe we Josephat avuga ko yarebye mu myenda ya nyakwigendera ya cyera aza gusangamo amabaruwa atatu yanditswe na Munuhe ubwe.

Aya mabaruwa atari yandikiwe umuntu uwo ariwe wese, Manuhe yavugaga uburyo afite ubwoba bw’ubuzima bwe kuko akekwaho gutanga amakuru ku muntu ukomeye yakoreraga.

Nyuma Josephat Mureithi Gichuki yaje gusanga aya mabaruwa yaracaga amarenga ku byabaye ku muvandimwe we wiciwe mu cyumba cye akekwaho kuvugana na FBI.

Manuhe nkuko yabyanditse, iminsi micye mbere yo kwicwa ngo yajyanywe mu cyumba cya Safari Park Hotel, Nairobi, aho yabonanye na Kabuga Felisiyani ubwe wari kumwe n’abandi batatu. Kabuga amusaba amakaseti (tapes) yavuganiyeho n’uwitwa Mr Scott (wakekwaga kuba umukozi wa FBI). Ndetse Kabuga ngo anamugaya cyane kuba yaramugambaniye we na Cheruiyot.

Cheruiyot yavugaga ngo ni Zakayo Cheruiyot wahoze ari umunyamabanga uhoraho mu rwego rw’umutekano w’imbere muri Kenya, ubu ni umudepite mu nteko. Ariko akaba yarakomeje guhakana ko ntaho ahuriye na Kabuga.

Josephat Mureithi Gichuki, ubu nawe uri mu bwihisho, yabwiye NTV yo muri Kenya ko nkuko abikesha amabaruwa y’umuvandimwe we wari mu barinda Kabuga, uyu munyemari w’umunyarwanda ngo rimwe mu mazina menshi yakoreshaga muri Kenya, ni Sadiki Nzakobi.

Josephat yatanze amwe mu madosiye agaragaza ko uburyo Kabuga yashakiwe impapuro zimwemerera kuba muri Kenya burundu nk’umukapiteni w’ubwato wahasabye ubuhungiro, ndetse ahabwa ubudahangarwa bwa kidipolomasiya abishakiwe n’inzego za gisirikare i Nakuru. Inzego za Gisirikare ariko zihakana ayo makuru

Urwandiko rwa mbere rwamusabiraga ubuhungiro rwanditswe tariki 5 Nyakanga 2000 rufite numero OP/DOD/0324/2000 rwasabiraga Mr Sadiki Nzakobi ubuhungiro muri Kenya kuko muri Somalia aho aturutse nta mutekano ahabona nk’umukapiteni w’ubwato. Uru rwandiko ruriho umukono wa S.K. Kamau wasinye mu izina ry’Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo muri Kenya.

Icyo gihe, ubu bunyamabanga bwari buhagarariwe by’agateganyo na Zakayo Cheruiyot Umunyamabanga uhoraho mu rwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu.

Uwishwe, Manuhe, ari nawe izo nzandiko zitandukanye zaturutseho, umuvandimwe we ubu wihishe, avuga ko Manuhe yari mu barinzi ba hafi ba Kabuga Felisiyani ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha ngo aburanishwe ku byaha bya Genocide yakorewe mu Rwanda.

Daily Nation

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish