Digiqole ad

Kenya: Gari ya moshi izagera mu bihugu bya EAC yatangiye ingendo Mombasa – Nairobi

 Kenya: Gari ya moshi izagera mu bihugu bya EAC yatangiye ingendo Mombasa – Nairobi

Gari ya moshi nshya igiye kujya ihuza umujyi wa Mombasa na Nairobi

Kuri uyu wa gatatu muri Kenya batashye inzira ya Gari ya moshi nshya iva ku cyambu cya Mombasa ikagera mu murwa mukuru wa Nairobi, bitaganyijwe ko izakomeza ikagera no mu bindi bihugu bya Africa y’Iburasirazuba harimo n’u Rwanda.

Gari ya moshi nshya igiye kujya ihuza umujyi wa Mombasa na Nairobi

Iyi nzira ya gari ya moshi yubatswe ku mafaranga ya banki yo mu Bushinwa ndetse inakorwa n’inzobere mu bwubatsi bw’inzira za gari ya moshi zo mu Bushinwa.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ubwe ari mu bagenzi batashye iyi gari ya moshi mu rugendo rw’amasaha ane n’igice kuva Mombasa werekeza i Naiorbi.

Iyi gari ya moshi ni kimwe mu bikorwa bihenze cyane igihugu cya Kenya gishoyemo amafaranga menshi cyane kuva cyabona ubwigenge, bayise Madaraka Express, ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 1 260.

Umuvuduko w’iyi gari ya monsi uzatuma igihe cyakoreshwaga kuva Mombasa ugana Nairobi kigabanukaho kimwe cya kabiri, mbere hakoreshwaga amasaha icyenda mu modoka nini zitwara abagenzi, cyangwa amasaha 12 kuri gari ya moshi ishaje, ariko ubu urugendo Mombasa – Nairobi ruzaba amasaha ane n’igice cyangwa atanu habazwe n’umwanya yagiye ihagarara.

Ibiciro by’urugendo na byo byagabanutseho amafaranga atari make, imyanya isanzwe ku bagenzi izajya yishyurwa amashiling ya Kenya 900 ($9; £7), naho imyaka y’icyubahiro icuruzwe amashiling ya Kenya 3,000.

Ku modoka zisanzwe kuri icyo giciro hiyongeragaho amashiling ya Kenya 400.

Iyi nzira ya Gari ya Moshi mu gihe kiri imbere biteganyijwe ko izafasha mu guhuza ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba.

Iyi nzira ya gari ya moshi izagera mu bihugu byinshi bya Africa y’Iburasirazuba nta gihindutse

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Gari ya moshi murayizi???

  • Umunsi yageze mu Rwanda tuzavuga ko u Rwanda ari cyo gihuu cya mbere muri AFRIKA kigezemo Gari ya Moshi.

  • Chemical de fer na gariyamoshi nayumvise nkiri ikibondo ntabwonge ndamenaaho nkuriye mbona après 30ans KAGAME PAUL abaye akiri président byakunda kdi ntekereza ko atari Mugabe! Ubwo rero mbona arumugari gusa uganakariho!Nzaba ndi pansionné

Comments are closed.

en_USEnglish